Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

DRC: Tshisekedi yagarutse mu Gihugu yakirwa n’imbaga y’abantu

Abantu babarirwa mu bihumbi nibo bari bakoraniye mu mihanda yo mu murwa mukuru Kinshasa wa Republika iharanira Demokarasi ya Kongo bakira Etienne Tshisekedi utavuga rumwe n’ubutegetsi wari umaze imyaka ibiri mu buhungiro wahunze avuga ko agiye kwivuza mu Bubirigi .

Tshisekedi w’imyaka 83 ntacyo yabwiye abayoboke be ubwo yageraga ku kibuga cy’indege ahubwo yabasezeranyije ko ijambo rye azarivuga ku cyumweru ubwo azaba yahuye n’abayoboke be mu gikorwa cyo kwiyamamaza.

Abatavugarumwe n’ubutegetsi muri Kongo babona ko ukuza kwe gushobora gutuma bagira ingufu zo kubuza Laurent Kabila kugundira ubutegetsi.

JPEG - 22.5 kb
Tchisekedi akigera i Kinshasa yakiriwe n’imbaga y’abakongomani

Abayoboye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga kandi ko bizeye ko Kabila azava ku butegetsi ku itariki ya 19 ukwezi kwa 12 uko bizagenda kose nk’uko biteganyijwe n’amategeko.

Tshisekedi yatsinzwe amatora muri 2011 ariko kugeza ubu aracyari umunyapolitike ukomeye muri icyo gihugu n’ubwo yari amaze imyaka ibiri hanze yacyo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

VUNINGOMA Vianney - 28/07/2016 saa 18:44

KISEKEDI namenye ko muli Afrika hakora imbunda.Azarinda asaza atabaye President.Ajye areba uko abandi bafashe ubutegetsi.Amagambo gusa,ntacyo avuze.Nta Democracy ishoboka muli Afrika igihe cyose abaturage batize ,kandi nibo benshi,bakeka ko ufite imbunda (abasirikare n'abapolisi),ariwe muntu.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X