Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Duterte yongeye kwifatira ku gahanga Perezida Obama

Nyuma y’aho atukiye Perezida Obama ko ari umwana w’indaya, Perezida wa Philippine Rodrigo Duterte yongeye kunenga Perezida Obama n’abandi bategetsi b’I Bulayi batabona neza umugambi we wo guhashya abacuruza ibiyobyabwenge.Akaba yaboneyeho gutangaza ko aba bategetsi bombi bazajya mu muriro utazima

Uwo mutegetsi yavuze ko Obama ashobora kujya ”mu muriro utazima”.

Ishyirahamwe ry’ubumwe bw’I Bulayi EU, na ryo ryanenze Duterte, ”rishobora kujya ahagenewe kogerezwamo ibyaha bidakomeye hazwi nka Purigatori kubera ko mu muriro utazima huzuye.

JPEG - 46.6 kb
Abasirikare ba Amerika bari mu myitozo muri Philippine bakomeje kwamaganwa na bamwe mu baturage

Kugeza ubu abantu bagera ku 3.000 bamaze kwicwa kuva uwo mukuru w’igihugu ageze ku butegetsi mu kwezi kwa gatandatu.

Abantu bashinjwa gucuruza ibiyobyabwenge bakomeje kwicwa n’igipolisi, hamwe n’imitwe ishyigikiwe na leta.

Duterte yavuze ko Uburusiya n’Ubushinwa biteguye kumushyigikira.

Abasirikare ba Philippine na Amerika ubu bari gufatira imyitozo ya gisirikare hamwe n’abasirikare ba Philipine , ariko Duterte avuga ko iyo myitozo ntacyo imariye abaturage ba Philippine.

Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu bya Amerika, Josh Earnest yavuze ko icyo gihugu kugeza ubu kitarabona ubutumwa na bumwe bwa Philippine bwo gusubiramo amasezerano yo gufashanya hagati y’ibyo bihugu bibiri.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Wamahoro - 6/10/2016 saa 11:47

Obamanawe,ntacoyamariye Afurika
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X