Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

EAC: Hagiye gutangizwa ikigo gishinzwe gukemura ibibazo biri ku isoko ry’akarere

Bitarenze ukwezi kwa karindwi uyu mwaka ,Ibihugu bihuriye ku muryango w’Afurika y’Uburasirazuba bigiye gushyiraho, ikigo gishinzwe gukemura ibibazo biboneka mu ihiganwa ku isoko ryo muri aka karere.

Ikigo The East African Community Competition Authority biteganijwe ko kizaba gifite inshingano nyamukuru yo kugenzura ibikorwa by’ubucuruzi bikorwa mu buryo butaboneye, ndetse no gukumira icuruzwa ry’ibintu bitujuje ubuziranenge ku isoko ryo muri aka karere.

Ikinyamakuru The East African gitangaza ibihugub by’akarere byashyizeho itegeko rigenga ihiganywa mu bucuruzi mu mwaka wa 2006.

Rifite ingingo zibuza amasosiyete n’abacuruzi muri rusange kurangwa n’amayeri ndetse n’imigirire ibangamira ihiganywa mu bucuruzi ku isoko.

JPEG - 59 kb
Intumwa z’umuryango EAC muri imwe mu nama ku mishinga ihuriweho n’ibihugu by’akarere.

Iri tegeko rinategeka abaguzi n’abandi batanga serivisi kwirinda uburiganya ubwo ari bwo bwose mu buryo bwatuma umuguzi wa nyuma ari we ubihomberamo, bityo akaba yagura igicuruzwa cyangwa serivisi ahenzwe.

Cyakora ubu umuryango w’Afurika y’uburasirazuba utangaza ko iri tegeko ryonyine ridahagije, ahubwo ko hakwiye gushyirwaho ikigo cyihariye gishinzwe gushyira mu bikorwa izi nshingano zose umunsi ku wundi.

Minisitiri wungirije muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Tanzaniya Susan Kolimba yabwiye abanyamakuru ko iki kigo kizaba gikora mu mwaka w’ingengo y’imali 2016-2017 utangirana n’ukwezi kwa karindwi uyu mwaka.

Uyu muyobozi anemeza ko ingengo y’imari izafasha iki kigo gishya gusohoza inshingano yamaze kwemezwa n’inteko ishingamategeko y’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba (EALA).

Kizakoresha ibihumbi birenga 580 by’amadorali y’Amerika, angana na miliyari 470 z’amafaranga y’u Rwanda.

Hejuru yo kugenzura uko ihiganywa rikorwa, iki kigo gishya kizaba kinashinzwe gukumira ko ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge byaboneka bikanacuruzwa ku isoko ry’akarere.

Adrian Njau, ukuriye ihuriro ry’abacuruzi mu karere k’Afurika y’uburasirazuba avuga ko uko ubucuruzi bwambukiranya imipaka bugenda bwiyongera mu karere ariko, haba hakenewe ko amategeko akazwa.

Yemeza ko uku kwiyongera kugendana no kwiyongera k’ibikorwa bitaboneye bigirwamo uruhare na bamwe mu bacuruzi.

Icyakora hari bamwe banenga ingingo yo gukaza cyane amategeko muri uru rwego.
Bavuga ko buri bigo by’ubucuruzi n’abantu ku giti cyabo bakwiye kwemererwa guhangana uko ubushobozi bwabo bungana.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X