Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

EAC: Haratekerezwa integanyanyigisho imwe ku biga gutwara ibinyabiziga


Ubunyamabanga bukuru bw’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba bwatangaje ko hari umugambi wo gushyiraho integanyanyigisho imwe y’amashuli yigisha gutwara ibinyabiziga mu bihugu bigize uyu muryango.

Ikinyamakuru The East African cyandikirwa muri Kenya kivuga ko iyi nteganyanyigisho yaba yihariye ku bashoferi batwara imodoka nini z’ubucuruzi zaba izitwara abantu cyangwa ibicuruzwa.

Ibi ngo bigamije kugabanya impanuka zibera mu mihanda , binyuze mu kurema abashoferi b’umwuga bafite ubumenyi bushobora kubafasha gutwara mu bihugu bigize akarere ndetse n’ahandi badakomwe mu nkokora n’itandukaniro rishobora kuba imyigishirize yo gutwara ibinyabiziga ubu itandukanye.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba Liberat Mfumukeko aherutse gutangaza ko ibihugu byose bishobora gukoresha integanyanyigisho nshya igihugu cya Kenya giherutse gushyira ahagaragara.

Iyi nteganyanyigisho ngo ihuye neza n’iyo umuryango Trade Mark East Africa yateguriye uyu muryango ngo yubahirizwe mu bihugu byose biwugize.

Icyakora minisiteri ishinzwe ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba mu Rwanda (MINEAC), yabwiye abanyamakuru ko uyu mugambi ntawo izi.

Ni mu gihe ku rundi ruhande igipolisi cy’u Rwanda, ishami ryacyo rishinzwe umutekano wo mu muhanda, cyivuga ko biramutse bibaye byaba ari byiza.

Superintendent Jean Marie Vianney Ndushabandi uvugira ishami rya polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wu muhanda yagize ati:”ikintu cyose gifasha kuzamura ubumenyi kugira ngo abantu bagire imyumvire imwe kiba ari cyiza, kuko niba mu mihanda dukoresha u Rwanda rugendera muri iki gice ahandi bakagendera muri iki, ntabwo byakabaye impamvu ituma tubona impanuka za hato na hato.”

Kugeza ubu nta nteganyanyigisho amashuli yigisha gutwara ibinyabiziga mu Rwanda afite agenderaho.

Yose agendera ku bikubiye mu iteka rya Perezida, abenshi bakunze kwita igazeti iyo bavuga ibijyanye n’amategeko y’umuhanda.

Superintendent Ndushabandi avuga ko ibi nta kibazo biteye, kuko yemeza ko iri teka rihagije n’ubwo yemera ko uko amashuli ayigisha byo bishobora gutandukana.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X