Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

EAC: Perezida Nkurunziza na Salva Kiir ntibitabiriye inama naho Christophe Bazivamo arahirira inshingano nshya

Perezida Nkurunziza Pierre w’u Burundi na Salva Kiir wa Sudani y’epfo ntibabonetse mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize Afurika y’u Burasirazuba (EAC). Umunyarwanda Christophe Bazivamo we yarahiriye kuba Umunyamabanga Mukuru Wungurije w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aho agiye kungiriza Umurundi Ambasaderi Liberat Mfumukeko.

Mbere ho iminsi mike ngo iyi nama itangire Ikinyamakuru Imirasire cyari cyanditse ko bishoboka ko Perezida Nkurunziza w’u Burundi ashobora kutazitabira iyi nama bitewe no gutinya ko yakorerwa kudeta nk’uko byagenze muri Gicurasi umwaka ushize ubwo yari mu ruzinduko muri Tanzaniya. Icyo gihe kudeta yaje kuburizwamo abayiteguye barahunga abandi batabwa muri yombi.

JPEG - 63.2 kb
Perezida wa Sudani y’Epfo na Perezida w’u Burundi ntibabonetse mu nama

Kuva icyo gihe kugeza magingo aya mu Burundi ntihongeye kuboneka amahoro kugeza naho abantu bicwa buri munsi.

Ku ruhande rwa Sudani y’Epfo kubera ikibazo cy’umutekano muke uri mu gihugu Perezida Salva Kiir nawe ntiyabonetse mu nama n’ubwo igihugu ayoboye cyari kwakirwa ku mugaragaro nk’umunyamuryango mushya.

Nyamara ibi byose ikinyamakuru Imirasire.com cyari cyabiteye imboni kare

Kanda munsi kuri iyi link wisomere inkuru yabanjirije iyi

http://imirasire.com/amakuru-yose/hirya-no-hino/hanze-y-u-rwanda/article/perezida-salva-kiir-na-nkurunziza-bategerejwe-muri-tanzania-ese-bazajyayo

N’ubwo bitari ibyishimo byinshi ku Burundi kuko Perezida yabuze mu nama, ku ruhande rw’u Rwanda ho byari umunezero ubwo Bazivamo Christophe yarahiriraga kungiriza umurundi Liberat Mfumukeko.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane mu nama ya 17 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC) yabereye i Dar es Salaam muri Tanzaniya ahari hateraniye inama ya EAC tuvuze haruguru.

JPEG - 67.4 kb
Bazivamo Christophe arahirira inshingano nshya muri EAC

Perezida Kagame yamwifurije imirimo myiza hamwe na bagenzi be bagiye gukorana.
Yagize ati “Ndifuriza imirimo myiza Umunyamabanga Wungirije mushya, mwifurize we na bagenzi be kuzagira manda irangwa no kugera ku nshingano n’imirimo itanga umusaruro. Agiye kuzakora nk’Umunyafurika y’Iburasirazuba kurusha uko ari Umunyarwanda.”

Mu mirimo ya Politiki, Bazivamo Christophe yabaye umuyobozi w’icyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, kuva mu 1999 kugeza mu 2000. Kuva mu 2000 kugeza mu mpera za 2002, yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Kuva mu mwaka wa 2002 kugeza ku itariki ya 06 Gicurasi 2011,Bazivamo yabaye Minisitiri muri za Minisiteri zitandukanye, zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Ubutaka, ibidukikije,amashyamba, amazi na mine,Minisiteri y’Umutekano na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Guhera muri 2011, Bazivamo Christophe yabaye umudepite mu Nteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu bya Afurika y’i Burasirazuba “EALA” aho yari ahagarariye u Rwanda, kugeza hagati muri uyu mwaka wa 2016 ubwo yagirwaga.

Umunyamabanga Mukuru Wungirije ushinzwe imari n’imiyoborere muri EAC. Nyuma y’iyi myanya ya Politiki yose , kuva mu mwaka wa 2002 yari na Visi-Perezida wa FPR-Inkotanyi.

Bazivamo yize muri Kaminuza y’u Rwanda aho yarangije afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu bijyanye n’ubuhinzi.

Yakomereje amasomo ye mu Budage muri Kaminuza ya Göttingen aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza(Masters) n’ubundi mu bijyanye n’ubuhinzi ariko yibanda ku gashami k’ibijyanye n’ubukungu n’iterambere ry’icyaro.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

bosco - 10/09/2016 saa 10:23

Tumwifurije imirimo myiza
Kanda hano umusubize

Nkurunziza - 9/09/2016 saa 20:06

Conglatiration Kuri Christopher Wacu.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X