Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

EAC: Ubukene bwatumye umuryango wizirika umukanda


Mu Muryango w’Afurika y’Uburasirazuba haravugwamo ubukene bwatumye habaho kwizirika umukanda kuri gahunda zimwe na zimwe. Gusa uku kwizirika umukanda ntacyo kwakoze ku mishahara y’abakozi bakuru b’ubunyamabanga bw’uyu muryango.

Ubunyamabanga bw’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) bwirinze kugira na kimwe buhindura ku mishahara y’abakozi babwo bakuru mu gushyira mu bikorwa impinduka bwasabwe hagamijwe kwizirika umukanda no gukoresha neza umutungo.

Abakozi bahembwa menshi barimo umunyamabanga mukuru wawo Liberat Mfumukeko n’abamwungirije, kimwe n’abacamanza b’urukiko rw’uyu muryango bahembwa hafi miliyoni ebyiri z’amashilingi buri umwe buri kwezi.

JPEG - 47.8 kb
Mfumukeko Liberat Umunyamabanga mukuru wa EAC

Abandi ni abashingamategeko bagize inteko y’uyu muryango bahembwa umushahara usaga gato miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane na mirongo icyenda ku kwezi, wongeyeho n’udushimwe.

Cyakora mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kwizirika umukanda, uru rwego rwahisemo ahubwo kugabanya ikiguzi kigenda ku gukora inama no kwishyura inzobere.

Impinduka zatangajwe kuri uyu wa gatatu zinarimo ko nta bantu barenze babiri ku rwego rw’ibihugu binyamuryango bazongera kwishyurirwa ingendo bajya mu nama.
Umunyamabanga mukuru Bwana Mfumukeko yatangaje ko bene izi nama zigomba kujya zimara igihe gito; kitarenze iminsi ine.

Igice kinini cyazo binateganijwe ko zigomba kujya ziba hifashishijwe ikoranabuhanga rya Video conference, aho bitameze gutyo zikabera mu nyubako za Leta bidasaba kwishyurira.

Izi mpinduka zibaye nyuma y’uko mu mezi abiri ashize Perezida wa Tanzaniya John Pombe Magufuli, ubu uyoboye umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, asabye ko ubunyamabanga bwawo bwakora ibishoboka mu kugabanya amafaranga bukoresha.

Umuryango w’Afurika y’uburasirazuba umaze igihe mu ngorane zo gushobora kubona ingengo y’imari ikenewe mu bikorwa n’imishinga ushyize imbere.
Kugeza ubu igice kinini cy’imari ukoresha uyikura mu baterankunga, nabo bakunze kuyikereza cyangwa ntibayitange.

Ni mu gihe na bimwe mu bihugu binyamuryango bikererwa kwishyura imisanzu yabyo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

john - 6/06/2016 saa 07:46

upfumutseko he ga ntuzewe?????????????pfumukako sha turabe!nakamaramaza kweli
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X