Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Egypt: Urukiko rwahanaguyeho igihano cy’urupfu uwahoze ari Perezida wa Misiri Mohamed Morsi

Urukiko rusesa imanza mu gihugu cya Misiri kuri uyu wa kabiri rwategetse ko igihano cy’urupfu cyari cyarahawe uwahoze ari Perezida wa Misiri Mohammed Morsi agihanagurwaho.

Uwahoze ari Perezida wa Misiri uturuka mu Ishyaka ry’Abavandimwe ( Muslim Brotherhood) amaze guhanagurwaho igihano cy’Urupfu urukiko rutegeka ko urubanza rugomba kongera kuburanishwa bundi bushya.

JPEG - 37.4 kb
Mohammed Morsi ntacyishwe

Mursi yari yarakatiwe icyo gihano cyo kwicwa muri Kamena 2015 ashinjwa kuba harafunzwe abantu benshi nyuma y’imvururu zakurikiye ihirikwa ry’ubutegetsi bw’uwahoze ari Perezida Hosni Mubaraka muri 2011.

Morsi nawe ntibyaje kumuhira kuko nawe yaje guhirikwa ku butegetsi na Gen Abdel Fattah al-Sisi kubera imyigaragambyo ikomeye ya kurikiye ubutegetsi bwe.

Yaje gutabwa mu riyombo afungwa igihe kirekire aregwa ibyaha binyuranye birimo ni icyaha cy’ubutasi, iyi myanzuro y’urukiko ikaba itanga ikizere ko Morsi ata kishwe nkuko urukiko rusesa imanza rwa bitangaje.

JOHN Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

man power - 17/11/2016 saa 18:30

Numu hezanguni abatari abasiramu ntagaciro abaha arabogama nicyo azira kandi umwana wi MANA niho yahungiye igihe herodi yashakaga kumwica ashaka reta ya isiramu wenda abonye isomo
Kanda hano umusubize

suleiman ahmed - 15/11/2016 saa 17:00

alhamdullillah imana imufashe arekurwe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X