Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ese aho intambara yo muri Siriya ntiyaba igiye kuba ikimenyetso cy’uko ubuhangange bw’Amerika (USA)burangiye ?

Hashize umwaka wose ingabo z’igihugu cy’Uburusiya zifatanyije n’ingabo za Siriya zirwana n’imitwe yitwaje intwaro irwanya Perezida w’igihugu cya Siriya Bachar Al Assad. Ku italiki ya 30/09/2015 nibwo ingabo z’Uburusiya zagabye ibitero bya mbere kuri iyo mitwe iri muri Siriya.

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 01/10/2016, ingabo za Siriya zifatanyije n’Uburusiya zatangiye kwigarurira uduce tumwe na tumwe twegeranye n’umujyi wa Alepo, utwo duce duherereye mu burasirazuba no mu majyepfo ya Alepo.

JPEG - 25.8 kb
John Kerry Umunyamabanga wa Leta muri Leta Zunze Amerika

Umujyi w’Alepo ukaba wagenzurwaga n’imitwe irwanya ubutegetsi bwa Siriya ishyigikiwe n’Amerika.

Abarwanyi biyo mitwe irwanya ubutegetsi bwa Siriya bakaba baragotewe mu mujyi w’Alepo n’ingabo za Siriya zifashijwe n’Uburusiya, kandi bakaba bari kuraswaho ibisasu bikomeye cyane bitarigera bikoreshwa mu ntambara nimwe zabayeho ku isi kuva mu mwaka w’1945.

JPEG - 49.6 kb
Bachar Al Assad na Perezida w’U Burusiya Vladimir Putin

Mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa abarwanyi bamaze kwicwa n’ingabo za Siriya n’Abarusiya bararenga 350; Siriya n’Uburusiya bakaba batangaje ko batiteguye guhagarika ibyo bitero nubwo biri guhitana abantu benshi.

Amerika (USA) ndetse n’ibihugu by’iburayi bishyigikiye abo barwanyi bikaba byabuze ayo bicira n’ayo bimira, bikaba biri kwamagana Uburusiya gusa ariko nta kindi bishobora gukora kirenzeho!

Abanyepolitiki bahagarariye imitwe irwana muri Siriya batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho bakoreye urugendo muri Amerika (USA) bagirana ikiganiro kirambuye na John Kerry ushinzwe ububanyi n’amahanga bw’Amerika.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru "le monde", abo banyepolitiki bo muri Siriya basabye Amerika (USA) ko yafasha abarwanyi babo mu ntambara barimo.

Kuri icyo cyifuzo John Kerry yabakuriye inzira ku murima, ababwira ko igihugu cy’Amerika kitemererwa n’amategeko mpuzamahanga kujya kurwana muri Siriya, ngo kiretseUburusiya nibwo bufite ubwo burenganzira kuko bwatumiwe na leta yemewe ya Siriya .

Kerry yabwiye abo banyepolitiki ko Amerika idashobora guha intwaro imitwe irwanya leta ya Siriya ngo kuko abarwanyi biyo mitwe bafatanya n’abarwanyi b’ibyihebe ngo kandi kwitandukanya nabo bikaba byarabananiye.

Kerry yabwiye abo banyepolitiki ko ntacyo Amerika ishobora gukora mu ntambara yo muri Siriya ngo cyeretse ari icyemezo gifashwe na ONU kandi ibyo ntibishoboka kuko Uburusiya bwaburizamo icyo cyemezo.

Kerry yagaragarije abo banyepolitiki ko Perezida Obama atamuteye inkunga ihagije ya gisilikare ngo ingabo z’Amerika zishobore gushimangira ibyemezo yafataga mu bubanyi n’amahanga ku ntambara yo muri Siriya.

John Kerry akaba yarabwiye abo banyepolitiki ko ntayandi mahitamo bafite uretse gufatanya na Perezida wa Siriya barwanya maze bagakora leta y’inzicyuho; maze Amerika n’ibihugu by’iburayi bigafasha abaturage ba Siriya gukora amatora adafifitse kandi n’impunzi zigatora, abaturage ba Siriya akaba aribo birukana perezida Bachar Al Assad niba batamushaka! Abanyepolitiki batavuga rumwe na leta ya Siriya batandukanye na John Kerry bacitse intege kandi bihebye!

Perezida Putin w’Uburusiya yagaragaje ko ashyigikiye perezida wa Siriya, ibyo byatumye afata icyemezo cyo kohereza ingabo z’Uburusiya muri Siriya zo kumufasha kurwanya abanzi be. Imitwe irwanya perezida wa Siriya ikaba ishyigikiwe (mu magambo gusa) n’ibihugu bikomeye biyobowe n’Amerika n’Ubufaransa.

Mu gihe ingabo za Siriya zakoreshaga imyuka y’uburozi (arme chimique en 2013) ku baturage bayivumbuyeho, Perezida w’Ubufaransa François Hollande yasabye Perezida Obama gukuraho ku mbaraga perezida wa Siriya Bachar al-Assad.

Perezida Obama yateye utwatsi icyo kifuzo cy’Ubufaransa ahubwo ahitamo gukorana n’Uburusiya basaba Siriya gutanga intwaro z’Uburozi Siriya ifite zigasenywa, ibyo akaba aribyo byakozwe n’ubwo Siriya yakomeje gukoresha izo ntwaro na nyuma y’uko ivuze ko zasenywe.

JPEG - 25.4 kb
Mu ntambara yo muri Siriya ngo hari gukoreshwa ibisasu by’ubumara

Abaturage bivumbuye ku butegetsi bwa Siriya ntabwo bashimye icyemezo Obama yafashe kuko ingabo za Siriya zakomeje kubarwanya ; Amerika yemereye abo baturage bari batangiye kwiremamo imitwe yo guhangana n’ingabo za Siriya intwaro ariko Amerika ntiyabikora.

Bitewe ni uko Amerika yanze gutabara abo baturage bari bahanganye n’ingabo za Siriya, byabaye ngombwa ko abo baturage bitabaza abarwanyi b’intagondwa za kisilamu bavaga mu bihugu binyuranye nk’Afuganistani na Irak.

Abo barwanyi nibo bafashe ibice byinshi by’igihugu cya Siriya ndetse batera no muri Irak bafatayo igice kinini k’icyo gihugu. Izo ntagondwa zimaze kubona ko zifite ubutaka bunini zigenzura, nibwo zahise zishinga leta y’intagondwa ya Kisilamu (IS).

Izo ntagondwa zimaze gushyiraho leta, nibwo Amerika n’ibihugu by’iburayi byagiye byabona ko ibintu bikomeye, nibwo byahagurukiraga kurwanya leta ya Kisilamu IS kandi n’intambara y’abarwanya leta ya Siriya nayo itararangira, icyo gihe ibintu byose byahise bihinduka isupu; Amerika n’ibihugu by’iburayi nk’Ubufaransa bikaba bidashobora gutandukanya abarwanyi b’ibyihebe n’abarwanyi batari ibyihebe muri Siriya kuko ibyo bihugu byatangiye kwita kri icyo kibazo bitinze.

Abaturage ba Siriya bakaba bafata intagondwa za kisilamu nk’intwari kuko zabatabaye zikabakiza ingabo za Siriya mu gihe bari baratereranywe n’Amerika n’ibihugu by’iburayi byabizezaga ubufasha bakabubura!

Igihugu cy’Uburusiya kimaze kubona ko akajagari muri Siriya kabaye kenshi nibwo kiyemeje gutabara perezida wa Siriya, aho ibintu bigeze, akaba ari uko ingabo za Siriya zifashijwe n’Uburusiya zishobora gutsinda intambara y’abayivumbuyeho.

Kubera imyitwarire idahwitse y’Amerika n’abanyaburayi mu ntambara yo muri Siriya bizagorana cyane kugira ngo ibyo bihugu bizongere kugira ijambo muri Siriya, Irak na Afuganistan ndetse no mu bihugu by’abarabu muri rusange kuko ibyo bihugu byananiwe gufata ibyemezo nyabyo ngo bimenye uruhande biherereyemo kandi birufashe gutsinda intambara.

Abarwanya ubutegetsi bwa Siriya nabo bazagira amahirwe yo kurokoka intambara ntabwo bazacira akari urutega Amerika n’abanyaburayi kuko babatereranye.

Muri macye Amerika ndetse n’ibihugu by’iburayi bikaba bitazongera kugira ijambo mu karere k’Aziya yo hagati kose.

Abaturage na leta zo muri ibyo bihugu bizajya bifata abanyamerika ndetse n’abanyaburayi nk’abagambanyi.

Ese aho ubuhangange bw’Amerika ntibuzaba buvuyeho, ahubwo Uburusiya n’Ubushinwa akaba aribyo bihugu by’ibihangange bizaba bitegeka isi ?

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Gisage Lievin - 8/10/2016 saa 14:46

Putine ntafyina. avuga maje agakora vyinshi. ni nka Nkurunziza
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 5/10/2016 saa 07:53

Irarimbutse!!!! irarimbutse!!!! yahoze ari icumbi rya badayimoni!!! irarimbutse tuzayivugiraho tuti Wakongera ugakora wigeze ugakora
Kanda hano umusubize

- 4/10/2016 saa 10:43

Icombo,na,isigezekumperuka,
Kanda hano umusubize

peniel niyo - 4/10/2016 saa 10:06

Ikigaragara ubukungu bwa Amerika ntibwifashe neza niyo mpamvu idashaka klwishora mu ntambara nkiriya yatuma bakena burundu. Ikindi Russia yagaragaje ubuhangage muri kariya karere kuburyo abarabu no muri asia muri rusange ntibacyizera America ko yagira icyo ibamarira. Gusa Hillar agiye gutorwa atobe byose America na Russia bisekurane.
Kanda hano umusubize

- 4/10/2016 saa 08:39

nayubundi america iratubabajepe ngendikumvananarira arikorekanihangane nabwo ariyoyihemuki ye ihemukiyena africa yose kukoniyoyaridufatiyerunini mana mana tabara iyisi
Kanda hano umusubize

vugukuri - 4/10/2016 saa 08:32

Ibi bifite icyo bitwigisha:Nta bwami budahanguka.murebere kuri Ashuri,Babiloni,Abamedi n'abaperesi,abagiriki,abaroma,n'abandi.Ubu rero Amerika niyo yari igezweho ubwo nayo igihe cyayo kirageze kandi na yo yahemukiye benshi.ubundi se ni inde wishyize hejuru y'Imana akagira amahoro?Dutegereje Ubwami Bwa Yesu nibwo butavangura
Kanda hano umusubize

RUDAKEMWA Peter - 3/10/2016 saa 19:37

Urakoze munyamakuru kubera iyi Analysis.Amerika na Russia biratinyana.PUTIN yanze ko Amerika ikomeza gutegeka isi yonyine.Ariko ibi bigaragaza ko iyi si yacu ijya ahantu habi cyane.Nkuko bigaragara muli iyi minsi,Amerika ishobora kurwana na Russia cyangwa China,bigatera intambara ya 3 y'isi.North Korea nayo ishobora guteza intambara ya 3 y'isi.Iyo ntambara iramutse ibaye,isi yashira kubera ko bakoresha Atomic Bombs. Gusa Yehova arabacungira hafi cyane.Ntabwo azemera ko bamara isi yiremeye.Muzi icyo Yehova azakora?Bible irakivuga.Imana izabanza ikureho ubutegetsi bwose bw'abantu ku isi (Daniel 2:44),ibuhe YESU (Ibyahishuwe 11:15).Hanyuma itwike intwaro zose ku isi (Zaburi 46:9),yice n'abantu bose barwana (Matayo 26:52;Yesaya 34:2,3).Ntabwo imana yakomeza kurebera ibintu bibera mu isi kubera abategetsi bakoreshwa na SATANI (Yohana 12:31).Nubwo abayobozi b'amadini batajya bababwira bene ibi bintu bizaba mu myaka iri imbere,mumenye ko imana yashyizeho UMUNSI ntarengwa w'IMPERUKA (Ibyakozwe 17:31).Mushake imana kugirango muzarokoke kuli uwo munsi uteye ubwoba nkuko Bible ivuga.Abanga gushaka imana bakibera mu byisi gusa,bose bazicwa nkuko Bible ivuga.Soma Yeremiya 25:33;Yakobo 4:4;Abagalatiya 6:8.Mwikangwa n'ibyo Amerika na Russia bakora.Imana yacu Yehova izabatwika bose mu myaka mike kuko ibarusha ingufu.Turi mu minsi ya nyuma nubwo benshi mutabyemera.Mwimera nk'abantu bari batuye isi mu gihe cya NOWA.NOWA yabwirije abantu banga kumva ahubwo bakamuseka,bituma bose imana ibica isigaza NOWA n'abandi 7 mu bantu bose bali batuye isi,hashize imyaka 4 300 ibyo bibaye.Iyi nkuru ya NOWA ni YESU ubwe wayivugiye muli Matayo 24:36-39.Umukristu nyawe abwiriza abantu kugirango bihane.Niyo mpamvu mutubona buri gihe mu nzira no mu ngo tubwiriza nkuko YESU yabisabye umwizera wese (Yohana 14:12).Nubwo abashaka kumva ari bake cyane,ntabwo bizabuza IMPERUKA kuza kandi iri hafi.
Kanda hano umusubize

kamana - 3/10/2016 saa 19:00

Ikinyakuru Imirasire cyabera gikoze inkuru icukumbuye,mukomerezaho.naho america muyireke Uburusiya buyikubite butayibabariye aho yahereye yigira umwami w'isi.bijyeze naho ikorana n'imitwe y'iterabwoba?ariko erega nubundi america niyo cyihebe cyambere ninayo ituma ibyihebe bibaho.
Kanda hano umusubize

Mark - 3/10/2016 saa 17:34

Yemwe Yemwe Ndumvako Ubu Atari Urucumu.Abo Bant Bafasha Iyo Mitwe Yubugzi Bwa Nabi Bobo Ntabwo Bafatwa Nkabagzi Banabi?Ndakeka Siriya Nabaturage Bayo Batazoroherwa Nk Uko Birimwo Kuba Muri Libiya.
Kanda hano umusubize

- 3/10/2016 saa 17:34

Isi,rarangiyepe,hasigayekwitegura,ubwamibwimana,nahubundibyarahanuwe,manatabara
Kanda hano umusubize

kirimaku - 3/10/2016 saa 16:47

iriya ntambara izarangizwa na bombe atomique izaterwa hariya igihe USA izaba iyoborwa n'umugore. naho abazungu barakuroha iyo utamenye ubwenge barakwigarama da ukumirwa. ubu uburusiya bwaratandarage nukubwitondera cyane. kandi bufatiye runini uburayi kubijyanye na gaze bituma uburayi bugenda gahoro muri affaire bagonganiyemo. urugero rwiza nihepfaha Iburundi.
Kanda hano umusubize

Sherif - 3/10/2016 saa 16:34

Uburusiya, Ubuchinwa, Venezwera, Cuba, Angola n'ibindi bihugu ntarinze kuvuga babishaka bariko baraza gukurako ingufu z'amerika na EU. Amerka iratinya Uburusiya gooose.
Kanda hano umusubize

eva - 3/10/2016 saa 16:06

Aba bantu se bashyize intwaro hasi aho gukomeza kwishora mu ntambara batazatsinda?
Kanda hano umusubize

joo - 3/10/2016 saa 16:04

Oyaaa ibyo ntibishoka !Igihe Amerika izaba Itari igihangange kw 'isi Uzamenye ko Isi Yarangiye !!!
Kanda hano umusubize

- 3/10/2016 saa 17:04

amerika yaguye wowe nibwo ukibimenya uburusiya nmb 1 kwisi abanyamerika basigaye gukanga kandi ngoburya ibwa ibwejura ntiryana iyo niyo amerika irakwoshya ariko ntijana ninako yakoze abantu baribiya Niko yakoze abantu nka Osama yamaze kumukoresha irangije iramuhiga iramwicya irarangije irihiga ngoyamwishe kandi yari umugaragu wayo iyo niyo amerika nibo banyamerika Nina mutari mubazo mubamenye so trampu so lrintoni ntatandulaniro ryombwa nikibwebwe kubabizi ashobora kukubwira ko ikibwebwe ari kibi cyane kuruta imbwa nukuri ariko abayibagiwe ko imbwa iryana amanywa nijoro kandi ikibwebwe gikaze cyane kikaba kiboneka mwijoro honyine omana ibarinde
Kanda hano umusubize

miweto - 3/10/2016 saa 22:33

Mwitonde.Amerika si igihugu nk'ibindi.kutarwana muri siriya sicyo kiyambura ubuhangange,ni uko nta nyungu ihakurikiye naho ubundi mujya munsetsa iyo mugereranya amerika(USA)n'uburusiya mushingiye ku ntwaro gusa.ninko kugereranya Bill Gate na Rujugiro!
Kanda hano umusubize

MPAWENAYOOMER - 4/10/2016 saa 11:37

TEMBA AMERIKA
Kanda hano umusubize

Antoine Gashema - 5/10/2016 saa 06:46

Mwebwe abakina n'abanyamerika murihiga gusa kudapimana n'a Russia suko ubu Rusia buyirusha inguvu nuko ntacyo bakurikiye muri siriya America nigihugu kitapfa kuganzwa nuburusiya kirishoboye nintwaro kirazifite ka tuzarebe gusa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X