Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ese koko Umwami azatabarizwa mu Rwanda? Cyangwa icyifuzo cye nicyo kizahabwa agaciro?

Bikomeje kwibazwa niba koko icyifuzo cy’abagize umuryango w’Umwami baba muri Amerika bifuza ko umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa uzatabarizwa mu Rwanda kizahabwa agaciro mu gihe we mbere yo gutanga yarasize avuze ko aramutse atanze akiri mu buhungiro azatabarizwa aho azaba ari. Ese noneho iki cyifuzo cyabaye ndakuka.

Kuri uyu wa kane, abagize umuryango w’Umwami, bahuriye muri Amerika, basohoye itangazo rivuga ko umugogo w’umwami uzatabarizwa mu Rwanda, I Mwima ya Nyanza aho yimikiwe.

Iryo tangazo rivuga ko itariki n’imihango byo kumusezeraho bwa nyuma bizamenyekana mu minsi iri imbere.

JPEG - 59.9 kb
Ese koko umugogo w’Umwami Kigeri V Ndahindurwa uzatabarizwa i Mwima ya Nyanza ?

Abashyize umukono kuri iri tangazo ryandikiwe i Washington DC ni Speciosa Mukabayojo, mushiki w’Umwami Kigeli wa gatanu Ndahindurwa na Christine Mukabayojo, Kigeli abereye se wabo.

Iryo tangazo risohotse nyuma y’iminsi mike, umuvugizi akaba n’umukarani w’umwami Boniface Benzinge, atangarije Ijwi ry’Amerika ko umwami yari yifuje ko umugogo we utajyanwa mu Rwanda mu gihe azatanga akiri mu buhungiro.

Benzinge, yemeza ko kuwujyana mu Rwanda bitari muri gahunda.
Ese ko icyifuzo umwami yatanze mbere yo gutanga kwe cyatewe ishoti cyangwa aba bagore bombi icyifuzo cyabo nicyo gihawe agaciro. Ukuri kwabyo kurihe?

Tubabwire hari hashize ibyumweru bibili Umwami Kigeli V atanze ari muri leta ya Virginia muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Mu cyumweru gishize, ni bwo inshuti n’abavandimwe babonye umwanya wo kujya gusezera Umwami.

Undi muhango wo gusezera ku Mwami Kigeli uteganijwe kuri uyu wa gatandatu, nk’uko byemezwa n’abakurikirira hafi gahunda zo gusezera ku Mwami.

Ese uku gusezera Umwami bwa nyuma nibyo bisobanuye ko umugogo uzahita uzanwa mu Rwanda ukajya gutabarizwa I Mwima ya Nyanza.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mukeshi - 8/11/2016 saa 16:14

Nibamuzane mugihugu cyamubyaye gusa birababaje impaka nkizo kumurambo nibaza ikibura kugirango uwomubyeyi ashyingurwe bikanshobera ahubwo dusenge cyane kuko haribintu umuntu yumva bikabijepe.kumushyingura ahwari ntibikunze nokumuzana ntibikunze ubwose amaherezo nayahe koko?
Kanda hano umusubize

kanyange - 7/11/2016 saa 08:33

Ariko aka ni akumiro!Ntarashyingurwa n'ubu? Bibe aho yabaga cyangwa kuza mu Rwanda se byakozwe ntakomeze kwanikwa ku gahinga? Ukwezi ni kunini rwose abagomba kubyumvikanaho nibumvikane barangize. Ubundi ko yatabarutse bararwana n'iki? Bareke uyu mubyeyi aruhuke.
Kanda hano umusubize

Mwizerwa - 6/11/2016 saa 07:13

Finali ya Rucunshu ya 2 : ubwami bw'Abega VS ubw'Abanyiginya: Gutsindwa gutabariza umwami w'umunyiginya mu gihugu = gutsindwa k'ubwami bw'Abega!
Kanda hano umusubize

mumureke - 5/11/2016 saa 01:00

Ese ko Benzinge yamubayeho kuva bigana kugeza ubu inyungu yaba amufiteho muminsi yanyuma niyihe atagize arimuzima ese komushikiwe atatashyewe akibamubuhungiro nikuki Ashatze kobajyana umugogo ufite inyungu ninde se ubwo
Kanda hano umusubize

mumureke - 5/11/2016 saa 00:59

Ese ko Benzinge yamubayeho kuva bigana kugeza ubu inyungu yaba amufiteho muminsi yanyuma niyihe atagize arimuzima ese komushikiwe atatashyewe akibamubuhungiro nikuki Ashatze kobajyana umugogo ufite inyungu ninde se ubwo
Kanda hano umusubize

mumureke - 5/11/2016 saa 00:53

Ese ko Benzinge yamubayeho kuva bigana kugeza ubu inyungu yaba amufiteho muminsi yanyuma niyihe atagize arimuzima ese komushikiwe atatashyewe akibamubuhungiro nikuki Ashatze kobajyana umugogo ufite inyungu ninde se ubwo
Kanda hano umusubize

naragenze - 4/11/2016 saa 21:18

nonese mushikiwe bahunganyte akaba akiri mumahanga atigeze avamuli kenya urakabone abivuga yaranatuye mu Rwanda rero umwami nimpunzi
Kanda hano umusubize

naragenze - 4/11/2016 saa 21:15

Ese kukibuga acaho ate asubiye mugihugu yahunze UNHCR bayibwiriki komwayibeshye wamuntu ararimpunzi
Kanda hano umusubize

dada - 4/11/2016 saa 21:10

ese nkabo bashiki be baherukana na Kigeri ryali impunzi ifite amategeko ayigenga azatabalizwe aho ali byose ntanyungu abanyarwanada tubifitemo inyungu nuko twamubonaga alimuzima tukifuza ko yazatahana nabene wacu baheze ishyanga none rero imana yamuremye yaramwishubije bimurwaniraho rero ngo nuko yashize mwo umwuka ntajambo yababwira kurwanira kuwapfuye kweri ibyo nitwe bambere abanyarwanda tubikoze mumateka yisi
Kanda hano umusubize

Mwizerwa - 6/11/2016 saa 06:31

Dada umbaye kure mba nguhobeye kuko kugukora mu ntoki ntibyaba bihagije!
Kanda hano umusubize

mahoro - 4/11/2016 saa 20:25

Ndasobanuza... Iyo umuntu ari impunzi afite ibyangombwa by, ubuhunzi, hanyuma akitaba imana akiri impunzi, ashyingurwa mu kihe gihugu ,icyo yahunze, cg icyamwakiriye... AMATEGEKO MPUZAMAHANGA AGENGA IMPUNZI ABIVUGA HO IKI ? Murakoze
Kanda hano umusubize

mahoro - 4/11/2016 saa 20:24

Ndasobanuza... Iyo umuntu ari impunzi afite ibyangombwa by, ubuhunzi, hanyuma akitaba imana akiri impunzi, ashyingurwa mu kihe gihugu ,icyo yahunze, cg icyamwakiriye... AMATEGEKO MPUZAMAHANGA AGENGA IMPUNZI ABIVUGA HO IKI ? Murakoze
Kanda hano umusubize

mahoro - 4/11/2016 saa 20:24

Ndasobanuza... Iyo umuntu ari impunzi afite ibyangombwa by, ubuhunzi, hanyuma akitaba imana akiri impunzi, ashyingurwa mu kihe gihugu ,icyo yahunze, cg icyamwakiriye... AMATEGEKO MPUZAMAHANGA AGENGA IMPUNZI ABIVUGA HO IKI ? Murakoze
Kanda hano umusubize

Kanamugire Epaphrrodite - 4/11/2016 saa 17:52

Wowe wiyise Emmanuel uri injiji mushikiwe n'umukarani we cgse umwiru ntaho bihuriye uzige ikinyarwanda n'amateka mbere yo kuvuga,umunyamabanga w'ibwami niwe ufite ijambo kurusha abo bavandimwe we,n'atabarizwa Mu Rda ibizakurikira bizabazwe injiji nkabo biyita borne wabo cga nkawe wiyita Emmanuel.
Kanda hano umusubize

nzabandora - 4/11/2016 saa 16:41

WE, MU ACE MAMBO WANA. Umwami agomba kuzanwa agatabarizwa mu Rwanda, ni ko mvuze. Kandi ibyo bigomba gukorwa hatitawe ku kifuzo cyangwa inyungu izo ari zo zose z'umuntu uwo ari we wese ku giti cye( umwami, aba badamu babiri cyangwa se benzenge), ahubwobwo hitawe ku kifuzo cy'abanyarwanda muri rusange no ku nyungu n' umuco by'u Rwanda n'abanyarwanda. kubera iki? mwibuke ko umwami, nk'uko yabyivugiye kenshi yari umubyeyi w'igihugu cyose. atari uwagatsiko cyangwa itsinda ry'abantu rnaka. ahubwo Leta y'u Rwanda nubwo yicecekeye niyo yakagombye kugira ijambo nyamukuru kurusha abo bose. ariko nitanabikora kubera impamvu zitandukunye, njye ningira ububasha ni hashake hazabe hashize imyaka irenga 1000 umugogo w'umwami uzaza mu Rwanda. Ibi kandi bigomba gukorwa mu rwego rwo kubaka no kubungabunga amateka y'u Rwanda. Imana ihe umugisha Rwanda n'abanyarwanda.
Kanda hano umusubize

Mwizerwa - 5/11/2016 saa 08:02

Bwana Nzabandora ndagira ngo nkubwire rwose ko nshimye umwanzuro w'igitekerezo cyawe aho ugira uti: "bitinde bitebuke umugogo w'umwami uzatahuka mu Rwanda."Impamvu ni iyi: Umwami nk'impunzi y'umunyarwanda yavugaga ko azatahuka nta mpunzi n'imwe y'umunyarwanda asize inyuma, ubwo rero umunsi impunzi zose zahungutse n'umugogo w'umwami ntuzasigara inyuma!
Kanda hano umusubize

kimenyi - 5/11/2016 saa 09:16

Jye ndemeranya nawe mwabantu mwe umugogo w'umwami ntuzasubirayo kuko yari munzi kandi yavuze ko adteze gusiga abana be impunzi zose Ikindi nababwira umwami wacu iriya mihango mwakoreye muri America isankaho yar'imitsindo kuko yahitanye umwami. Sindeba ukuntu hari kavuyo mu gikari cy'ikigali bararaguje basanga itsinzi ariyo kwimurira Rwanda day muri U. S. Naho nimureke atabarizwe ishyinga nka Mutesa cg icyonabonye ko igihe byanze kandi nyagasani mwami w'uRwanda igihe cyari kigeze ko taha nabonye imana yahise ishyiraho kwibuka ubwami bwa Ethiopia bibuka mwami wabami ukomoka kuri Sheba.. Kimenyi
Kanda hano umusubize

Kalisa - 4/11/2016 saa 14:19

Ibi bintu ntibikwiye gukomeza gushyushya imitwe y'abantu kuko aho Kigeli yatabarizwa hose sintekereza ko hari icyo Umunyarwanda w'uyu munsi yakunguka cyangwa ngo ahombe. Cyakora umuntu ntiyabura kuvuga ko uwashyira mu gaciro yakumva ko icyemezo cy'umuryango cyafatirwa hamwe aricyo cyakagombye guhabwa agaciro kurusha icya Benzinge utari inyangamugayo na busa ku buryo kwemera ko ibyo avuga ko Kigeli yavuze ataratanga bigoye cyane. Kubera ko ibyo avuga ntaho byanditse, icyemezo cy'umuryango nicyo cyagenderwaho kuko nibo bafite uburenganzira ku mugogo w'umwami kuruta uriya Benzinge wiyita umuvugizi n'umukarane. Ubundi se ko yakabaye ari umugaragu wa Kigeli, ibyo gutabarizwa abizamo ate niba atari inyungu akurikiye?
Kanda hano umusubize

Mwizerwa - 4/11/2016 saa 13:02

Ntakuntu umurage w'umuntu usanzwe waba utavuguruzwa ngo havuguruzwe uw'umwami! Uyu mugore ngo ni mushiki we nta jambo afite risumba iry'umukarani we kuko n'umugore washatse ntaba agomba kumenya amabanga y'akazi! Ubwo rero uwo mugore hamwe n'ababa bamushyigikiye mu gukura iteka ry'umwami rirebana no gutabarizwa kwe bazirengere ingaruka zabyo bonyine igihugu cy'u Rwanda gikomeze kugira amahoro!
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 4/11/2016 saa 11:24

Siniyumvisha ukuntu Umwami yaba yarabwiye Benzinge ibyifuzobye maze Ngo abihishe mushikiwe
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 4/11/2016 saa 11:24

Siniyumvisha ukuntu Umwami yaba yarabwiye Benzinge ibyifuzobye maze Ngo abihishe mushikiwe
Kanda hano umusubize

nzabandora - 4/11/2016 saa 10:52

Nimubuze Chistina na Mukabayojo kuva munyungu zabo baheshe ishema Umwami icyo yasabye
Kanda hano umusubize

Tuganimana j - 4/11/2016 saa 20:37

ijambo bavuze ndemeranya nabo
Kanda hano umusubize

nzabandora - 4/11/2016 saa 10:49

Agahamamunwa gateye iseseme kugaraguza umugogo wu Mwami uwomukobwa Ukurikiye inyunguze bwite ni Christina Ruzibiza akoresheje mukabayojo Kubera inyunguze ati taye kubyumwami yivugiye ngonuko bamwemereye akayabo Nibintu azasubizwa bya Rujugiro ibise biruta agahinda numubabaro Umwami wacu yagize yifuza gupfira mugihugu cyase na sekuru ariko indaya yabagabo bose ikaba ishaka Kumugurisha ariko umuco waratakaye koko genda Mwami wacu ntanumuryango ufite Namushiki wawe waheze ishyanga nawe aremeye agurishije umugogo wawe kubera inda Isi yameze amenyo pe
Kanda hano umusubize

Mukeshimana Thomas - 4/11/2016 saa 23:12

Uretse Ubujiji Wigeze Ubona Aho Bagurisha Umugogo? Abanyarwanda Tugomba Kwihesha Agaciro Tukarangwa Na Kirazira Kandi Tugasigasira Umuco Wacu. Ibyo Abavandimwe B'umwami Bemeje Nibyo Agomba Gutabarizwa Iwabo I Rwanda Kuko Ntakibi Yakoreye Abanyarwanda. Ntimukavuge Ngo Ninda Nini Ahubwo Nukubaha Umuco Nyarwanda N' Abanyarwanda Bose Muri Rusange.
Kanda hano umusubize

kwidigili - 4/11/2016 saa 10:02

ndumva ari agahomamunwa reka tubitege amaso kuko irya mukuru riratinda ariko ntirihera.
Kanda hano umusubize

nzabandora - 4/11/2016 saa 10:54

Ntabwo uwomukobwa ukurikiye inyunguze bwite arusha igetekerezo cyu Mwami ingufu
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 4/11/2016 saa 13:04

Kuki wumva Ko akurikiye inyunguze bwite,kuki wibwirako Ibyo Benzinge avuga aribyo Umwami yavuze koko?!,ESE Benzinge we nta nyungu ze bwite ashobora kugira?,jyewe ndumva mushikiwe n'umukobwa wabo n'abandi Banyarwanda bakunda Umwami batabura kwifuza Ko Umwami atabazwa mucyubahiro mugihugu cya Basekuruza.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X