Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ese koko Uruzinduko rwa Perezida Kagame rubaye imbarutso yo kugaruka kwa Maroc muri AU?

Perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aherutse kugirira uruzinduko mu gihugu cya Maroc ku itariki ya 20-21 Kamena 2016, yakirwa n’umwami wa Maroc Mohammed VI baganirira mu ngoro y’umwami i Casablanca, abatari bake bavuga ko urwo rugendo rwari rugamije kwemeza Maroc ngo igaruke mu muryango w’Afrika yunze Ubumwe.

Igihugu cya Maroc cyatangaje ko kigiye kugaruka mu bihugu binyamuryango by’umuryango wa Afurika yunze ubumwe mu gihe cyaherukaga kubera umunyamuryango mu mwaka w’ 1984. Iki gihugu cyivanye muri uyu muryango witwaga OUA (Organisation de l’Union Africaine) kubera ko wari wemereye RASD (Saharawi Arab Democratic Republic) kuba umunyamuryango wuzuye.

JPEG - 59.6 kb
Perezida Kagame n’Umwami wa Maroc

Ibinyamakuru bitandukanye byo mu gihugu cya Maroc byemeje aya makuru bivuga ko mu kwitegura kugaruka muri uyu muryango Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu Salahedine Mezouar yatangiye urugendo rwo gusura ibihugu by’Afurika birimo Misiri, Libiya, Sudan , Senegal, Tuniziya n’ibindi.

Umuryango wa AU ugizwe n’ibihugu 54 kuva mu 1984 igihugu cya Maroc cyakivana muri uyu muryango ukitwa OUA, ukaba waraje guhindura izina mu 2011. AU uri mu nama ya 27 iri kubera Kigali, hakazabaho inama izahuza abakuru b’ibihugu kuwa 17-18 Nyakanga 2016.

Rugano

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X