Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ese mu byukuru umugabane w’Afrika wabonye ubwigenge nyakuri washakaga?

Ibihugu bigize umugabane w’Afrika bisa naho byaboneye ubwigenge mu bihe bimwe, gusa nubwo byizihiza ubu bwigenge, abahanga batari bake mu bya politiki bagaragaza ko ubu bwigenge ibi bihugu byashakaga butabigezeho kuko banze ubukoloni (colonialism) ngo nyuma haza icyiswe ubukoloni bugezweho (New colonialism).

JPEG - 35.7 kb
Habanza Patrice Lumumba, Muammar Ghadaffi( hagati) na Kwame Nkrumah

Ubu buloni bushya kandi bugezweho ababuvuga bashingiye kukuba ngo ibihugu byo ku mugabane w’Afrika bikunze gukora, politiki, Ubukungu, bigendeye ku gushaka kw’ibihugu bya rutura biri ku mugabane w’u Burayi n’Amerika.

Ubusanzwe ibihugu biri ku mugabane wa Afrika byashatse ubwigenge nyuma yo gukoronezwa n’ibihugu bitandukanye by’abazungu. Aha abaharaniye ubwo bwigenge bavugaga ko barambiwe gutegekwa n’abazungu ndetse mu nyungu zabo.

Nyuma yo kubona ubu bwigenge abatari bake barishimye detse bagaragaza umunezero udasanzwe, gusa abahanga baje kugaragaza ko Afrika itigeze igira ubwigenge yashakaga kuko yakomeje igatekekwa na ba mpatse ibihugu mu buryo buziguye.

Hari benshi bazize guharanira ubwigenge bwuzuye

JPEG - 16.5 kb
Patrice Lumumba yaharaniye ubwigenge ariko Congo iheze mu bukorone

Hakomeje kuvugwa cyane ko Afrika ifite uburenganzira bwo kuba ifite uburenganzira bwo kwihitiramo ibendera gusa. (Uhuru wa Bendera).

Madieu Deen, umwanditsi w’umudage yagaragaje ko Ghana ya Kwame Nkrumah yashyiriweho bihano hagati y’umwaka w’ 1960 n’1968, maze igihingwa cya Cocoa cyahingwaga muri Ghana kigata agaciro, kuko yashatse kurwanya ubutegetsi bw’abazungu muri Ghana.

Mu myaka mikeya ishize kandi Zimbabwe yashyiriweho ibihano mu rwego rw’ubukungu bituma ifaranga ryabo rita agaciro, nyuma y’uko Perezida Robert Mugabe afatiye icyemezo cyo kwirukana abazungu b’abongereza bari barigabije ibikingi binini kandi abaturage baririra mu bukene.

Si kera kandi uwari Perezida wa Libya Muammar Ghadaffi yishwe azira kuba yaraharaniye ubwigenge bw’Afrika.

Ese abategetsi b’Afrika ibi barabibona?

Mu mbwirwaruhame zitandukanye z’abategetsi b’Afrika hakunze kugaragaramo imvugo zisa n’izamagana ubutegetsi bw’Abazungu kuri Afrika ariko bisa n’ibidafite ibitagira icyo bihindura ku byemezo abazungu bakomeza gufatira Afrika.

JPEG - 19.9 kb
Nkwame Nkurumah yaharaniye ubwigenge ariko kugeza n’ubu Ghana iyobowe uko abazungu bashaka

Afrika iracyagendera kuri Demokarasi mva Burayi

Igisobanuro cya Demokarasi mu nyuguti cyumvikana neza, ariko ishyirwa mu bikorwa ryayo abategetsi b’Afrika ntibahwemye kuvuga ko rikwiye kugendera ku mateka no ku mibereho y’ibihugu. Ibi babishingira kukuba abategetsi ba b’Afrika bakunze gukurikiranwa, bagafatirwa ibihano ndetse bagatabwa muri yombi n’abazungu bazira kudakurikiza igisobanuro cya demokarasi mu nyito y’abazungu.

Abafaransa barenze abandi

Kugeza uyu munsi ibihugu byakoronejwe n’u Bufaransa ntibwemerewe kugira ahandi bishobora kugirana ibikorwa by’ubucuruzi cyngwa byo ku rwego rw’ingabo atari u Bufaransa. Kereka gusa ubufaransa butanze uburenganzira kuri icyo gihugu.

Udakoze ibyo bashaka ajyanwa ICC

Kugeza ubu abanditsi batandukanye, itangazamakuru ry’Afrika, abashakashatsi kuri politiki n’abanditsi batandukanye bavuze ko urukiko Mpuzamahanga mpanabaha rwo mu Buhollande rukunze gukurikirana abategetsi b’Afrika kandi n’abanyaburayi cyanga Amerika nabo bajya bakora ibyaha byo mu ntambara nk’ibyo bashinja abanyafrika.

JPEG - 51.4 kb
Muammar wa Libya yishwe azira kurwanya ubukoloni bushya Abazungu bazanye muri Afrika

Ibi byose abasesenguzi byabateye kuvuga ko Afrika itarabona ubwigenge yaharaniye nubwo imaze igihe kinini ivuga ko ibufite.

Jean Pierre TUYISENGE-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bobo - 2/07/2016 saa 20:41

Birashimishije ko twese tubona ubutwari bwa bamwe mu Bayobozi ba Africa nka Gadhafi. Kandi birashimishije ko dusobanukiwe neza ko ari twe dukoreshwa nabo bakoloni mu kugambanira no gusenya ibihugu byacu. NOTE: None Leta ntizafasha mu guhindura gahunda z'amashuri yacu.Abana bakagaragarizwa uburyo ibyubatswe bisenywa n'abakoloni bakoresheje abana bacu. NAJYAGA NIBAZA kenshi uburyo nko kwa Gadhafi abaturage bashutswe kwisenyera igihugu cyabo kandi bari bafite byose! ARIKO Naje gusobanukirwa ukuntu byateguwe kuva kera,bagahera muri Chad,bafasha uwarwanyaga ubutegetsi bashaka aho bifashisha baremera imitwe izajya kurwanya Gadhafi. IBI BIGARAGAZA BWA BUMWE BWA AFRICA BUBURA BAGENZI BANJYE BAVUZEHO. UBUMWE BUDAHARI, KUKO Gadhafi yatewe habura nuwakoma, sinzi niba situation Mugabe arimo hari abayobozi nyafrica bajya mu ruhande rwe. Abanyafrica ntiturasobanukirwa umwanzi wacu uwo ariwe. Leta nyinshi nazo ntizifasha abaturage no gusobanukirwa iyo mitego y'umwanzi.Byose byigumira mu bwiru. NI IKIBAZO! The west doesn't care about us, and by the way they don't even care about their own people.It's just a small strong group that cares about it's powers and wealth. They lecture us about Democracy, but if you can see how many black people in USA rotting in jail, how many kids under 17 years given harsh life imprisonment in USA just because maybe they have stolen a jacket in a shop!!! ###I believe that a kid can be corrected, and be given a chance to return to the normal life#### RERO: BANYAFRICA BAGENZI BANJYE DUKUNDE IBY'IWACU, DUHATANIRE KUBIRINDA..NITUGIRA AMAHIRWE TUKAGURUKIRA IYO IMAHANGA TWIGE IBYIZA NK'UBUMENYI ARIKO IMICO YAHO TUYIRINDE NYAMUNEKA.Hari indirimbo imwe y'amasimbi n'amakombe ijya ivuga ngo NTUMPEHO...NATWE NITUGERAYO TUJYE TUMENYA KUJONKORA IBYO DUHAWE!!! KANDI TUREKE GUKUNDA IMPIYA KURUSHA ABANTU. DORE KO ARIZO MUTEGO AKENSHI DUFATIRWAMO. Murakoze
Kanda hano umusubize

Harindintwali - 1/07/2016 saa 21:38

Mbabazwa no kubona abakadufashije aribo bayobozi bâ Afrika bakirwanyana cyane umunyafrika ugaragaje kwerekana KO hari icyo afrika yakwimarira ntimuzi se KO abayobozi benshi bamutereranye Mugabe se ushaje niwe uzagira icyo atumarira . Ubukoroni ntibuzacika kuko tudashyize hamwe.
Kanda hano umusubize

Jean marie Bagiri - 2/07/2016 saa 11:59

nibyo kabisa abazungu badushoza kuducamwibice mbona ubukoroni butazashira.keretse yesaje.
Kanda hano umusubize

nkusi - 1/07/2016 saa 21:18

nyamara hari byinshi mugereka ku bazungu kandi abanyafrika ubwabo aribo babyitera. reba muri amerika ibyo umwe mu biyamamaza witwa Trump yivugira uko abyumva, nyamara iyo hagize upanga kumuhohotera inzego zishinzwe umutekano ziramurinda. Igihugu cy'ububirigi kigeze kumara umwaka nta leta kigira. Nyamara iyo crise bayivuyemo neza. Reba uko ubwongereza bujera ibibazo byo gusohoka muri EU. ese ni mu bihugu bingahe bya afrika ibibazo nka biriya byose byakemuka ntawe ufunzwe cg ugize izindi ngorane mbi cyane zirimo gupfa? afrika abantu baragambanirana, bagirana amashyari, bapfa amoko batihaye, baracuranwa duke bafite, kenshi bigakorwa mu buryarya buhanitse cg ku mugaragaro. ibyo byose bituma ibyo abanyafrika bubaka babyisenyera bakoresheje intwaro bagura ku bazungu. mbona rero nitumara kumenya uruhare rwacu, tukikosora, inzira y'ubwigenge bwuzuye izaba itangiye.
Kanda hano umusubize

Maneza - 1/07/2016 saa 18:26

Ko wavuze iby ahandi se, twe iwacu turigenga cg turacyari mubukoroni. Subiza icyo....
Kanda hano umusubize

Mutangana elisa - 1/07/2016 saa 17:57

Africa wambyaye africa nkunda afric mugabane ufite ibyiza byinshi africa itunze abana bayo ndetse igatunga n,abazungu kuki? bakojyeraho uburimiro bagashaka kugufatira ibyezo, ndetse no kugusahura byahato na hato new colonialism iyo irimo uburyarya ngo baragufasha njye rwose mbona ubwigenyje tutarabufatisha neza mugihe abana bacu bazira ibitekerezo byabo ndetse bakaba aribo ngo bitwa abanyamafuti naho ubundi ni hatali kbsa gusa abanyafurika turakomeye kandi dufite agaciro inte kandi ibe imwe AFRICA IMWE TWESE DUHUZE DUTERE IMBERE
Kanda hano umusubize

Mutangana elisa - 1/07/2016 saa 17:56

Africa wambyaye africa nkunda afric mugabane ufite ibyiza byinshi africa itunze abana bayo ndetse igatunga n,abazungu kuki? bakojyeraho uburimiro bagashaka kugufatira ibyezo, ndetse no kugusahura byahato na hato new colonialism iyo irimo uburyarya ngo baragufasha njye rwose mbona ubwigenyje tutarabufatisha neza mugihe abana bacu bazira ibitekerezo byabo ndetse bakaba aribo ngo bitwa abanyamafuti naho ubundi ni hatali kbsa gusa abanyafurika turakomeye kandi dufite agaciro inte kandi ibe imwe AFRICA IMWE TWESE DUHUZE DUTERE IMBERE
Kanda hano umusubize

ikuza - 1/07/2016 saa 14:13

Abanyafrika tugomba guhaguruka tukumvako iterambere ryacu aritwe rireba, tugakurikira ibitekerezo by'abagabo nka Khaddafi n'abandi, mbese ugirango ibyo bihugu byitwa ko ari ibihangange bitwimye iyo nkunga Afrika tugashyira hamwe maze natwe matiere premiere tukazikoreshereza , ntibatwubaha? Panafricanism nyayo irakenewe
Kanda hano umusubize

NZ . O - 1/07/2016 saa 16:18

Ikibabaje , byarenze kugeraha kubera iki?? Not we abanyafurika be nyirabayazana,kuko tugambanirwa bene wacu b'abanyafurika ,ese ninde ubu uri mumwanya kadafi yahozemo? Sumunya Libya?abazungu bakoresha bene wacu Bindi tukazirana beach ubumwe bukabura byabindi ngo divider pour reigner .Nyamara dufite abahanuzi ntitubumvira Alphabrondi mundirimbo Enemies de l'Afrique ibyo yahozemo ntibyumvikana se ? Nyamara nyuma gato iyo South Sudan yaravutse.Ite? Yarongeye avuga jambo rikomeye ngo c'est l'Afrique mondialisation de l'economie a sens unique Byose no hano biva
Kanda hano umusubize

ikuza - 1/07/2016 saa 14:11

Abanyafrika tugomba guhaguruka tukumvako iterambere ryacu aritwe rireba, tugakurikira ibitekerezo by'abagabo nka Khaddafi n'abandi, mbese ugirango ibyo bihugu byitwa ko ari ibihangange bitwimye iyo nkunga Afrika tugashyira hamwe maze natwe matiere premiere tukazikoreshereza , ntibatwubaha? Panafricanism nyayo irakenewe
Kanda hano umusubize

JMV - 1/07/2016 saa 12:48

ICYAMBERE NTAMUNTU WIBOHORA ARABOHORWA NEMERA KO NABOHOWE NA YESU KRISTO INGOYI YA SATANI RERO UMUNTU UKIBOSHYWE NA BAMPANSIBIHUGU ABO ARACYABOSHYWE NA SATANI UWO YABA ARIWE WESE.AKWIYE KWIFATANYA NANJYE NDETSE NA PAWULO INTUMWA TUKAVUGA KO DUSHOBOZWA NA KRISTO UDUHA IMBARAGA KUKO UBUTEGETSI BW'IYISI BUGIYE GUHANGUKA VUBA.MUREKE TUGIRE URUNDO NIRWO RURANGA ABANA B'IMANA BITEGURA KUZABANA NAYO MUBWAMI BWAYO.IMANA IBAHE UMUGISHA MURAKOZE.
Kanda hano umusubize

Kk - 1/07/2016 saa 12:44

AHUBWO NJYA NIBAZA NTI "IYO UBWIGENGE AFURIKA IBWIHORERA, UYU MUNSI BYARI KUBA BIFITE IZIHE NGARUKA???". ABAFITE PhD BAZADUFASHE GUTEKEREZA BYIMBITSE AHO HANTU. (Ikindi; ese nkubu nka BILL GATES aguze igihugu kimwe muri Africa byaba bitwaye iki?!)
Kanda hano umusubize

RWANDAN - 1/07/2016 saa 15:42

Ahubwo uzagende akugure wenyine akugire umucakara we. Ntabwo agaciro kacu kagomba kuguranwa amafaranga.
Kanda hano umusubize

umusaza - 2/07/2016 saa 10:05

Agaciro ntako tugira. Kandi igihe cyose tugisabiriza ntako tuzagira. Ese iwacu muri Africa hi wabonye umukene agira akahe gaciro?
Kanda hano umusubize

Kivangarai - 3/07/2016 saa 23:40

@KK, Nukuri iyo afurica ubwigenge ibwihorera ndakumenyesha ko ubu twari kuba tugeze kure, kuko hari byinshi badukoreye twebwe tutari kuzapfa tumenye. Basanze twambara ubusa batwigisha kwambara. Basanze tugenda mu bihuru baduharurira imihanda. Basanze tuba muri nyakatsi batwigisha kubaka inzu y'iabati. Basanze tutazi yewe no guhinga kuko twahingaga bya gihanga ibyo byose barabitwerese. Muri macye South Africa aho igeze ubu nukubera umuzungu yatinze kubaha ubwigenge iyo rero batind aguha abanyafrica ubwigenge nibura ubu twari kuba tumeze nka Belgique. Mana tabara abanyafrica bereke ko gukundana aribyo byambere. Bonekera abayobozi ba Africa birirwa barunda frw atagira ingano bakura mu minsi yabo bashinzwe kuyobora babonekere ubibutse ko umunsi ari umwe bazagenda uko baje kandi ayo frw akaba ntacyo azabamarira cg se ngo abafashe hariya munsi, iwabo wa twese. Murakoze.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X