Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ese ni inde uzasimbura Dlamini Zuma?

Inama ya 27 y’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ikomereje I Kigali mu Rwanda. Bitegekanijwe ko abakuru b’Ibihugu n’ama Leta bazabonana ku matariki ya 17 na 18 z’uku kwezi kwa karindwi.

Muri iyo nama, bitegekanijwe kandi ko hazatorwa uzasimbura Nkosazana Dlamini-Zuma, usazwe ari umuyobozi w’uwo muryango. We yamaze kuvuga ko atazakomeza kuyobora uwo mu ryango muri manda ikurikira. Ibihugu bimaze kugaragaza ko byifuza kwiyamamaza kuri uwo mwanya harimo Botswana, Guinee Equatorial, na Uganda.

JPEG - 31.4 kb
Nkosazana Dlamini-Zuma, ayobora umuryango w ’Ubumwe bwa Afurika

Umwanditsi akaba n’umuyobozi wa programe y’abanyamakuru mu kinyamakuru African Sun Times, Chika Onyeani, uturuka mu gihugu cya Nijeriya, avuga ko ibihugu bitarimo demokarasi bidakwiye kwiyamamaza mu kuyobora uwo muryango.

Kubwa Onyeani, Ibihugu bya Uganda na Guinee Equatorial ntibyari bikwiye kujya muri iryo rushanwa. Avuga ko abayobora ibyo bihugu bayoborana igitugu, ntibemere kumvikana n’abo batavuga rumwe.

Umwanditsi Onyeani avuga ko ari nkawe utora, yotora uhagarariye igihugu cya Bostwana. Avuga ko uwakiyoboraga , Festus Mogae, ari umwe mu bamaze gutsindira igihembo cy’umuyobozi mwiza.

Uwo mwanditsi Onyeani avuga ko mu gihe byaba bitagenze gutyo, amatora y’uzasimbura Dlamini Zuma yabanza agategurwa bihagije ndetse gacishwa mu bitangazamakuru cyane nkuko byagenze kuri Dlamini Zuma.

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Patriote - 13/07/2016 saa 23:21

We Kavamahanga iyo analyse yawe yuzuyemo ibyifuzo byawe... ayo marangamutima na Kikwete wawe ntateze kugira icyo ageraho .... abafaransa....zuma ...nibindi nkibyo wishingikirizaho nibyifuzo si realité.
Kanda hano umusubize

Kavamahanga - 13/07/2016 saa 12:28

Ntizoroha kabisa. Ku Itariki 11/07/2016 Prezida Zuma wa Afrika Yepfo yagiriye uruzinduko muri France kandi mubyamujyanye harimo no kurebera hamwe uzatorwa kuyobora AU. Amakuru ahari nuko amatora ashobora kwegezwa inyuma akazaba mu kwa mbere maze abakandida bashya bagahabwa umwanya. Muba candida bashya bazazamo harimo uwigeze kuba Prezida wa Tanzaniya Jakwaya Kikwete. Uyu rero niwe Abafaransa bashaka kandi banyuze muri Presida Zuma wa Afrika yepfo ngo byose bizakunda. Igihari nuko amatora ateganyijwe I Kigali ashobora kutaba rwose. Ikindi nuko aba Prezida b' ibihugu bitari bike bishobora kutazitabira inama yi Kigali, ibyo rero ubwabyo bishobora kuburizamo ayo matora. Tubitege amaso.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X