Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro muri RDC ibyayo bigiye gusubirwamo

Mu mujyi wa Goma muri RDC kuri uyu wa kane hateraniye inama yiga ku mutekano muke n’iterabwoba bikorwa n’iyi mitwe. Iyi nama ikaba iri kwiga uburyo hashyirwaho ingamba zatanga ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano muke ‘iterabwoba bigaragara muri aka karere k’ibiyaga bigari.

Imitwe igomba kwigwaho ni ADF ugizwe n’abarwanyi b’abagande kimwe n’undi mutwe mugenzi wawo ukomoka muri iki gihugu wa LRA. Iyi mitwe yombi ikaba ifatwa n’umuryango mpuzamahanga nk’imitwe y’iterabwoba.

Undi mutwe ugizwe n’abanyarwanda wa FDLR nawo ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba nawo ibyawo bigomba kwigwa muri iyi nama ya CIRLG.

JPEG - 64.7 kb
sale y’inama ya CIRLG iheruka yabereye i Kinshasa

Iyi mitwe yose ikaba imaze imyaka irenga 20 ikorera ku butaka bw’iki gihugu. By’umwihariko umutwe wa ADF NALU wo uvugwaho kuba umaze guhitana abasivili 1125 I Beni muri RDC kuva mu kwakira 2014.

Uretse iyi mitwe y’iterabwoba, inama ya CILRG iri kubera I Goma iriga nanone ku kibazo cy’aborozi bahora bimuka n’amatungo yabo ba Mboboro.

Aba borozi bavugwaho guteza umutekano muke mu gace gahuza Sudani y’Epfo na Uganda. Bitwaje intwaro za kizungu bagendana, aba borozi ngo bica abaturage basanze aho bagishe amatungo yabo bakigarura ibyabo.

Iyi nama ikaba ihuje abaminisitiri b’umutekano mu bihugu 6 bigize agace gato k’ibiyaga bigari. Ibyo bihugu ni Sudan y’Amajyepfo, Uganda,Tanzaniya, U Rwanda, Burundi na RDC.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mucunguzi - 7/07/2016 saa 17:48

Nta narimwe bitasubiwemo, Ubuzima bwumushwi ntubukesha agaca.Bagucira akobo igucirakanzu.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X