Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

FDLR na Leta y’u Burundi mu bufatanye mu bucuruzi bwa Zahabu muri RDC

Igihugu cy’u Burundi kiravugwaho ubufatanye n’umutwe wa FDLR usahura zahabu ya RDC ukajya kuyicuruza muri iki gihugu nacyo kikajya kuzicuruza mu bihugu bya Aziya .

Radio RFI ivuga ko iperereza ryakozwe na Loni rigaragaza U Burundi bucuruza zahabu zirenze izicukurwa muri iki gihugu kuko inyinshi ziba zasahuwe mu gihugu cya Congo.

Bitangazwa kandi ko iki gihugu cy’u Burundi kiba cyasahuye aya mabuye ya Congo bubifashijwemo n’inyeshyamba zirimo na FDLR by’umwihariko na bamwe mu basirikare ba Congo (FARDC).

U Burundi ngo bwatangarije inzobere za Loni ko mu mwaka ushize wa 2015, bwagurishije 411kgs bya zahabu i Dubaï, nyuma izo nzobere zigerera ku masoko y’i Dubaï zikoze iperereza zisanga bwaragurishije toni 3 za zahabu, bwikube 7 n’imibare u Burundi bwari bwatanze.

Izi zahabu u Burundi bugemura zituruka he ?

Nk’uko bitangazwa na radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa(RFI), ngo yaba Guverinoma y’u Burundi ndetse n’abashinzwe kugemura izo zahabu ngo ntabwo bemera gusubiza iki kibazo.

Inzobere za Loni mu bucukumbuzi zikoreye zerekanye ko u Burundi muri zahabu bucuruza bufitemo nke ziba zavuye mu butaka bw’u Burundi, izindi ari nazo nyinshi zikaba ziva muri Kivu y’Amajyepfo ndetse no mu Majyaruguru ya Katanga.

Izi zahabu ngo ziba zivuye mu mitwe y’inyeshyamba irwanira mu mashyamba yo muri Congo, muri bamwe mu basirikare ba FARDC ndetse na FDLR.

Uretse kandi u Burundi, n’ibindi bihugu by’ibituranyi na RDC nabyo bitungwa agatoki ko bisahura zahabu ya Congo, by’umwihariko Tanzania yo ikaba yaragiye ishyirwa mu majwi cyane ko ariyo icishwamo zahabu za FDLR zijyanwa ku masoko y’Iburayi, bikaba byaravuzwe cyane ku bwa Perezida Kikwete.

Ibi bije bisanga raporo za Loni nyinshi zagiye zishinja abasirikare ba Congo gukorana na FDLR, ibi kandi bikaba bifitanye isano n’ubundi n’amakuru yagiye avugwa cyane ko u Burundi nabwo bufitanye umubano n’izi nyeshyamba.

Izi zahabu ngo zinjira mu Burundi zirinzwe kugera ku kibuga cy’indege i Bujumbura, ubu bucuruzi ngo bukaba bwarakorwaga na Gen Adolphe Nshimiyimana wishwe, aho apfiriye bukaba bwari burimo Major Desire Uwamahoro wafashe mu minsi ishize ashinjwa gushaka kwiba amafaranga y’abari baje kugura izi zahabu i Burundi.


Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 13/11/2016 saa 11:55

ntaribi nibifungurire ntabundi buzima atari ubwo nyene!!!
Kanda hano umusubize

Mashilingi TV - 9/11/2016 saa 13:11

na Idy Amin yarahangutse ,Adrof ntiyahanze gato ahohotera abagore beza utirengagige aboyishe mu Rwanda 1994, ntacyo wakwibazaho
Kanda hano umusubize

Mashilingi TV - 9/11/2016 saa 13:00

ese Nkurunziza ubamaze nubwo yavaho ninde wamusimbura kobose bagwirinda Burundi niyogusabira ,reka abagaragure wenda bacubwenge bakiganzura sekibi
Kanda hano umusubize

intagoheka - 9/11/2016 saa 09:14

ivyomutazimuhore.cndp na m23 nabarundi?muri rdc bakorayik?barungitswenande?iyumworo ibonekamugasamo.
Kanda hano umusubize

Mashilingi TV - 9/11/2016 saa 12:36

reka amatiku ,m23 nabandi batakiriho ntampamvu yo kubigaho kuko ntangaruka bagifite kurikongo ,turareba ibikorwubu byashoboka ababikire bagafatirwa imyanzuro ikarishye ,bitaribyo nawe uzakore iperereza ryawe nibaryakwemerwa.
Kanda hano umusubize

Nsaguye André - 8/11/2016 saa 22:21

ubwonububeshi
Kanda hano umusubize

mpfumukeko - 8/11/2016 saa 20:36

Monaco ni inka idakamwa. Ngo M23 yakoraga iki muri Congo? Ubujuju bwawe ntunamenya ko M 23 igizwe nabakongomani.
Kanda hano umusubize

sikobiri - 8/11/2016 saa 19:40

Igihugu Ca Congo Banyeneco Baragihevye Mbwirukuntu Uzawumva Ngo Akarere Kanaka Kagenzugwa Naba Cingwe Bariya Ahorero Ugasanga Nimitwe Igwanya Leta Ya RDC,icogihe Nimba Basahuramwo Ubutaka Buba Buhari Usanga Bataronka Aho Babucururiza Kugutinya Gufatwa Na Leta Bagaca Bahitamwo Gukoresha Izindi Nzira,harigihe Naho Boba Bazicuruza Kugire Baronke Utwo Bafungura Cingwe Bakazigurisha Kugire Baronke Kwivuna Umwansi KUBWIVYO RERO NTAMUNTU YOGUKOMERA IDILI NKIYO AKAZIGUHA KUMAFARANGA MAKE NGUREKE KUZIMURANGURA!Harigihe Wosanga Nibindi Bihugu Bitazwi Biziba Mumpisho Nkakumwe Ubushinwa Bwasahurayo Umuyagankuba Leta Atavyizi!!!
Kanda hano umusubize

MUSERUKA JEAN BAPTISTE - 8/11/2016 saa 17:17

Niba badahungabanya umutekano kakishakira amafaranga. babareke abantu bose niyo abagenza ndetse n'ababagenzura niyo baba bashaka. gusa FDLR Iramenye ntizibe igambiriye kuyakoresha mu guhungabanya umutekano.
Kanda hano umusubize

kirarika - 8/11/2016 saa 16:04

nabo mubareke bishyakishirize iyapfuye ntawe utayiryaho, RCD yarapfuye reka bayiryeho. nabo wenda bakubaka Bujumbura yabo. ikindi kandi udakoranye na FDLR wakorana za Mai Mai, za mutomboki, za M23, nandi mabandi yose yayogoje Congo.
Kanda hano umusubize

Mashilingi TV - 9/11/2016 saa 12:42

yewe kirarikawe! icyonigitekerezo cyacyemura ikibazo cyokwikungahaza umutungo kamere wikindi gihugu muburyo bwubujura? bidaciye mubuhahirane
Kanda hano umusubize

MUGABO - 8/11/2016 saa 14:41

Abarokore baragwira. Nkurunziza yigira umurokore ariko iyo urebye amarorerwa akora uhita uzinukwa abantu bishushanya. Najyaga numva ngiye kuba umurokore ariko nabivuyemo kubera Nkurunziza. Interahamwe zimufashishe kwica abarundi, none zirimo ziramufasha no kwiba Congo. Mwihorere ariko baca umugani mu kinyarwanda ngo Inkunguzi y'inkware yona imbagare agaca kayireba!!
Kanda hano umusubize

- 8/11/2016 saa 22:32

Kumusi Wamtateka Ugira Ngo Uzitwaza Nkurunziza? Mbe Niwamubona Yicaye Mwijuru Ku Mana uzobifata gute? urabure kwiraba kuk ico gihe ntawuzitwaza uwundi.
Kanda hano umusubize

rwand - 8/11/2016 saa 23:05

Niko se Mugabo we Niki nkurunziza yakoze utarabona? kuburyo ubona ko yaciye inka amabere? ntagitangaje mbona yakoze gitandukanye nibyo abandi bokora ubwose niwe wumvise ushobora kuba yiba zahabu wenyine??? niyirwarize niba bimukundiye.
Kanda hano umusubize

uwayo - 9/11/2016 saa 07:30

byange umuhime najya mu muriro nkuko umushinja ukamusangamo ubwo uzamenya ko wamuhimye
Kanda hano umusubize

Mashilingi TV - 9/11/2016 saa 12:50

Imana ntiyamwihanganira akora amarorerwa yitwage Izina ryimana iyo ntekerege abakozi bImana yagiye afunga abaziza ubwoko nabo bisanzemo byakarusho bashumbye abantu batavangura ,abandi akabahata kumuha agatute kubwiriza nicyokizira agendana kimwambaye ndavuga umuvumo wokumena amaraso yinzirakarengane,azayaryozwa nka ya Gahini namwenese Aberi
Kanda hano umusubize

Mashilingi TV - 9/11/2016 saa 12:54

Imana ntiyamwihanganira akora amarorerwa yitwage Izina ryimana iyo ntekerege abakozi bImana yagiye afunga abaziza ubwoko nabo bisanzemo byakarusho bashumbye abantu batavangura ,abandi akabahata kumuha agatute kubwiriza nicyokizira agendana kimwambaye ndavuga umuvumo wokumena amaraso yinzirakarengane,azayaryozwa nka ya Gahini namwenese Aberi.muvandi Imana siyaNkurunziza nagakiza sake wowe k izwa nukiranuka uzahembwa n'Imana yaguhanze rukarabankaba wumunyamuvumo mwihorere Nebukadineza Imana iramubona
Kanda hano umusubize

iratuzi.varante - 8/11/2016 saa 14:18

congo.yaragowe,
Kanda hano umusubize

Monaco - 8/11/2016 saa 12:45

Ayinya! Hanyuma se u Rwanda na M23 byakoraga iki muri RDC ? ariko ariko ..... Mubareke nabo birire. Ikibazo niba ari FDLR, ntaho itaniye na M23.
Kanda hano umusubize

- 8/11/2016 saa 12:42

ni birire. nabaza vuka. bazarya
Kanda hano umusubize

gashikazi gashumba - 8/11/2016 saa 12:33

uruvuga undi ntirugorama
Kanda hano umusubize

joan - 8/11/2016 saa 10:51

ninde wabyanga c ngo amatere ibuye ???? basiba gufatanya mubwicanyi n'andi mabi naho ibuye ryo mubireke ......
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X