Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

FDLR ngo yaba igiye gucyurwa mu Rwanda vuba na bwangu

Inama y’abakuru b’ibihugu bigize inama y’akarere k’ibiyaga bigari ICGLR, yasabye umuryango w’abibumbye n’abandi bireba kwihutisha gucyura mu Rwanda cyangwa kujyana mu bindi bihugu abarwanyi b’umutwe wa FDLR barambitse intwaro bari mu nkambi muri Congo.

Ikibazo cy’imitwe irwanira muri Congo ni kimwe mu byafashe umwanya mubyo abakuru b’ibihugu na za guverinoma cyangwa ababahagarariye baganiriyeho mu nama yateraniye I Luanda kuri uyu wa kabiri.

Ikibazo cya FDLR kimaze iminsi kivugwa ariko Loni nayo isa n’itagifitiye umuti uhamye.

Intumwa ya Loni mu karere k’ibiyaga bigari Said Djinnit, aherutse kubwira ikinyamakuru cyacu The East African mu kiganiro cyihariye ko umuryango ahagarariye uzakomeza kuganira no kwumvisha abari muri izi nkambi gutaha mu Rwanda.

JPEG - 104.6 kb
Abarwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi bashobora gucyurwa mu Rwanda

Djinnit kandi yavuze ko yaba we ubwe n’abandi bakorana basuye inkambi za Bahauma na Kanyabayonga zicumbikiye aba bari abarwanyi ngo bakabashishikariza gutaha nta mananiza, ariko bamwe mu bayobozi babo ntibabyumva.

Yavuze ko icyo basaba ari ugufashwa kuganira na leta y’u Rwanda bakabona gutaha.
Leta y’u Rwanda yo yamagana ibi basaba mu magambo akomeye, kuko ivuga ko nta biganiro ibyo aribyo byose yagirana n’abo ishinja kwubakira ku ngengabiterezo ya Jenoside no kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

U Rwanda ahubwo rubasaba gutahuka banyuze muri gahunda isanzwe yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi ndetse abakekwaho ibyaha bagakurikiranwa.

Abarwanyi ba FDLR n’imiryango yabo batangiye kwegeranirizwa mu nkambi za Walungu na Kanyabayonga mu mwaka wa 2014.

Icyo gihe byavugwaga ko bazahita boherezwa mu Rwanda cyangwa bakajyanwa mu kindi gihugu cyakwemera kubakira.

Utabariyemo imiryango yabo, abari abarwanyi ba FDLR bari muri izi Nkambi umuryango w’abibumbye uvuga ko babarirwa muri 500.

U Rwanda ruvuga ko imbaraga zikoreshwa mu kurwanya FDLR zidahagije, ndetse rushinja umuryango mpuzamahanga kutagira umugambi uhamye wo kurandura uyu mutwe.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Tuyisingize janviere - 4/10/2016 saa 10:08

abobantu 500 sibotwari twishyi njyicyirije mubareke bagumeyo kuko ntibacyiri abanyarwanda peee!
Kanda hano umusubize

MM - 18/06/2016 saa 06:12

WE Ngo Abakomando Urambabaje.
Kanda hano umusubize

Von Eichmenn Klaus - 17/06/2016 saa 16:28

Fdrl!!! Fdrl???!!!imbi. Niri. Ikigali kuko iriya iri mumashyamba ni. Imihirimbire itazi icyo ishaka Gusa. Nkagaya abaterwa ubwoba niyo. Mihirimbire Fdrl. Yararangiye mwigira ubwoba
Kanda hano umusubize

Ivan ndongozi - 17/06/2016 saa 03:02

Niba fdrl ari abantu 500 nibake or tubareke bapfira muri congo bashire aho kujya twirirwa tuvuga ngo fdrl iteje umutekano muke mukarere abantu 500 gusa nibidanger pe
Kanda hano umusubize

MUGABO - 16/06/2016 saa 23:58

Fdlr se ubundi imaze Iki ? imyaka 22 irashize irwanira kongera gukora genocide mu Rwanda, nta n'umudugudu n'umwe wo mu Rwanda yigeze ifata, ubwose ibyo bimaze Iki ? ishaka itahe cyangwa irorere izarinda irimbuka ntacyo igezeho.
Kanda hano umusubize

Munyuza. jim - 16/06/2016 saa 16:05

Congo igizwe nishyamba igice kinini. FDLR ihamaze imyaka 22 abenshi ni aba COMMANDO barahazineza nibagerageze
Kanda hano umusubize

DANNIEL - 16/06/2016 saa 22:54

EREGA IBYIZA MWUMVIKANE NA FDLR KUKO BYABA BYIZA CYANE. TUREBE IBYIMBERE NTITUREBE IBYASGIZE.
Kanda hano umusubize

umubyeyi - 16/06/2016 saa 23:33

Aba comando
Kanda hano umusubize

Emmy - 16/06/2016 saa 12:11

byaba bibaye byizacyane
Kanda hano umusubize

- 16/06/2016 saa 14:55

wirashe,vugago,byaba,bibaye,agatogo
Kanda hano umusubize

Z.&k. - 16/06/2016 saa 16:19

Baca umugani mucyinyarwanda ngo ugorwa nubusa arara yijuse .niyo bacyura abali muli congo bose kungufu ntibazaba barangije fdrl kandi ikibazo si f d l l.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X