Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

FDLR yacitsemo ibice

Umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’uRwanda ukorera mu butaka bwa Kongo kuri ubu uravugwaho kuba wacitsemo ibice bibiri kimwe kigizwe na FDLR gisigarana General Major Byiringiro naho ikindi cyitwa igice giharanira impinduka na Demokarasi mu Rwanda cya CNRD Ubwiyunge.

CNRD Ubwiyunge mu itangazo yasohoye ivuga ko inenga Gen Major Byiringiro n’umutwe wa FDLR muri rusange kuba bahubuka mu bikorwa byabo kandi by’umwihariko Byiringiro umukuru wa FDLR ngo ntava ku izima.

Mu bindi CNRD Ubwiyunge irega FDLR harimo kuba uyu mutwe warishe abakozi ba HCR ku itariki ya 15/04/2016 mu gace ka Bweru ndetse no kuba uyu mutwe warasahuye ibikorwa bya HCR arinako idatuza gusahura imitungo y’abaturage ba Kongo idasibye kubicira ubusa.

JPEG - 38.4 kb
Abarwanyi ba FDLR mu mashyamba ya Congo

Byiringiro na FDLR muri rusange barezwe kutagira ubunararibonye muri politiki na dipolomasi ndetse no kurangwa n’irondamoko n’irondakarere.

Ku rundi ruhande abasesengura politiki ya FDLR batashatse kwivuga amazina babwiye imirasire.com ko uyu mutwe wa CNRD Ubwiyunge ntacyo uje gukosora ahubwo ari ukwishakira amaramuko mu buhunzi abayoboke bawo barimo.

Ngo ikibaraje ishinga ni ukubaho bitwa ko barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda kugira ngo babone ibigenerwa impunzi.

Aba basesenguzi bemeza ko ibyo FDLR ivugwaho ibikora ariko n’aba bashya nabo ngo ntibashobora kwitandukanya n’ibi bitekerezo bya FDLR kuko abenshi muri aba bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 2/06/2016 saa 20:32

bak0merezeho baryane kabisa ningaruka zibyo bakoze
Kanda hano umusubize

Kananga - 2/06/2016 saa 10:31

Eseko itangazo basohoye basinyeho ngo bikorewe i Kigali, mwatubwira niba basigaye bafite ibirindiro i Kigali?
Kanda hano umusubize

ange - 2/06/2016 saa 07:36

Mbasabiye ku Mana gucikagurikamo ibice byinshiiii Aaaamen
Kanda hano umusubize

eric - 1/06/2016 saa 21:48

Muribeshya amaherezo yinzira nimunzu.
Kanda hano umusubize

Gisomandiyo - 1/06/2016 saa 21:18

Icyampa bagasekurana tukajya kubaha umusahada wo kubarangiza
Kanda hano umusubize

Mayobera - 1/06/2016 saa 19:09

Njyewe biri kuncanga, nonese ko itangazo ryaba bitandukanyije na FDLR basinye ko byakorewe i Kigali, hari abayobozi bahoze muri FDLR bafite ibiro i Kigali?
Kanda hano umusubize

Yos - 1/06/2016 saa 12:31

Mbasabye Kutumvikana Nagato
Kanda hano umusubize

Rwasubutare - 1/06/2016 saa 12:25

Kwiyunga nande? noneho natwe duhinduke abajenosideri?
Kanda hano umusubize

kabisa - 1/06/2016 saa 12:15

aba muminsi ishize abayobozi bacu ntibatubwiraga ko hasigaye12 gusa!!! ndumiwe ,ntagusuzugura umwanzi kuko aragutungura ukumirwa. ahubwo nihashyirwemo imbaraga bacikemo ibice100 bitavuga rumwe.
Kanda hano umusubize

Bugoyi - 2/06/2016 saa 21:15

Baragutekinitse nyine.Bafite ingabo zibarirwa hagati ya 8000 na 10000.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X