Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Gabon: Inzego z’umutekano zateye ibiro by’ishyaka ry’abatavuga rumwe na leta

Inzego z’umutekano muri Gabon zateye ibiro by’umukandida watsinzwe amatora, Jean Ping, nyuma yo gushinja "abagizi ba nabi bafite intwaro" gutwika inteko ishinga amategeko.

Bwana Ping wavuze ko abantu babiri bishwe igihe haraswaga amasasu.

Abamushyigikiye bamaze igihe bakora imyigaragambyo nyuma y’uko amajwi ya nyuma tangajwe akerekana ko perezida Ali Bongo yatsinze amatora ku kinyuranyo gito cyane.

Abashyigikiye Ping bavuga ko habaye uburiganya.

Amajwi y’amatora yatangajwe ku wa Gatatu nyuma ya saa sita yahaye Bwana Bongo manda ya kabiri y’imyaka irindwi ku majwi 49,8% naho uwo bari bahanganye Bwana Ping abona 48,2%, batandukanyijwe n’amajwi y’abantu 5.594.

Ariko Bwana Ping yashidikanyije ku majwi mu ntara imwe yerekana ubwitabire bw’amatora ku kigero cya 99,93% Ali Bongo agatorwa ku majwi 95%.

Umuvugizi w’indorerezi z’amatora mu muryango w’ibihugu by’ubumwe bw’Uburayi, EU, Sarah Crozier yabwiye BBC Newsday ati :" Si amajwi asanzwe, ibyo byo ni ko bimeze."

Bwana Ping yavuze ko amatora ataranzwe n’umucyo kandi ko "buri wese azi ko" yatsinze.

Yanamaganye igitero cyagabwe ku nyubako igihe atari ahari.
Yagize ati:
"Bateye ahayinga 01:00 (0:00 ku isaha mpuzamasaha, GMT). Ni abarinda perezida. Barasiraga mu kirere muri kajugujugu banarasira ku butaka."

Bwana Ping yasabye ubufasha bw’umuryango mpuzamahanga kugira ngo abaturage barindwe kandi asaba ko ibarura ry’amajwi risubirwamo kuri buri biro.

JPEG - 50 kb
Abashyigikiye Bwana Ping bahanganye na polisi

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na EU nabyo byasabye ko amajwi ashyirwa ahagaragara, naho umunyamabanga mukuru wa LONI asaba ko haba ituze.

JPEG - 48.7 kb
Bashinje guverinoma kwiba amatora
JPEG - 42.7 kb
Abasirikare bitabajwe kugira ngo batatanye aboigaragambya
JPEG - 33.4 kb
Bwana Ping yari umuywanyi ukomeye w’uwahoze ari perezida wa Gabon, Omar Bongo
JPEG - 26.7 kb
Bwana Bongo yasimbuye se ku butegetsi muri 2009

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bongoli - 4/09/2016 saa 21:31

Ngo changeons ensemble niyo slogan ya Bongo!! aka nakumiro bamaze imyaka irenga 50 kubutegetsi aracyashaka guhinduriki atahinduye koko? Mujye mureka kudufata nk'impumyi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X