Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Gabon:Kuki Ali Bongo Ondimba nta mpungenge atewe n’imvururu zatewe no kwiba amajwi mu matora ?

Kuwa gatanu taliki ya 26/08/2016 abaturage b’igihugu cya Gabon bazindukiye mu matora yo gutora umukuru w’igihugu. Ibiro bishinzwe amatora muri Gabon byagombaga gutangaza izina ry’uwatsinze amatora ku cyumweru taliki ya 28/08/2016.

JPEG - 28.9 kb
Perezida Ali Bongo bivugwa ko yibye amajwi

Abakandida 2 bari bahanganye muri ayo matora akaba ari : Bwana Ali Bongo Ondimba usanzwe ayobora icyo gihugu kuva mu mwaka w’2009 asimbuye se Omar Bongo wari umaze kwitaba Imana, Bongo yayoboye Gabon guhera mu mwaka w’1967. Undi mukandida ni Bwana Jean Ping nawe wabaye inshuti magara y’umuryango wa Omar Bongo igihe kirekire ndetse akaba ari muramu wa Ali Bongo kuko Jean Ping yarongoye mushiki wa Ali Bongo witwa Pascaline Bongo n’ubwo baje gutana.

Ku cyumweru taliki ya 28/08/2016 ntabwo komisiyo y’amatora yashoboye gutangaza amajwi, abaturage bakomeje gutegereza mu mutuzo igihe amajwi azatangarizwa kugeza kuwa gatatu taliki ya 31/08/2016, kuri uwo munsi komisiyo y’amatora yatangaje ko Ali Bongo Ondimba wari usanzwe ari perezida w’icyo gihugu ariwe watsinze amatora ku rugero rw’amajwi ya 49,85% ; akaba yararushije muramu we Jean Ping amajwi agera ku bihumbi 5 gusa!

JPEG - 24.4 kb
Jean Ping uvugwa ko yibwe amajwi

Uruhande rw’abashyigikiye Jean Ping ruvuga ko mu gihe cyose komisiyo y’amatora yari yanze gutangaza amajwi, yarimo itekinika uburyo bwo kwibira Ali Bongo amajwi.

Itangazwa ry’uko Ali Bongo ariwe watsinze amatora, ryateye imvururu mu murwa mukuru wa Gabon ariwo Libreville, ingoro y’inteko ishingamategeko iratwikwa, ingabo z’igihugu za Gabon zigaba igitero ku rugo rwa Jean Ping zikoresheje indege ya kajugujugu zica abaturage 2; abaturage barenga 1000 bakaba bamaze gutabwa muri yombi kandi n’ubu twandika iyi nkuru imvururu zirakomeje.

Kugira ngo izo mvururu zihagarare, uruhande rwa Jean Ping, igihugu cy’Ubufaransa cyakolonije Gabon,leta zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’ibindi bihugu, birasaba komisiyo y’amatora gutangaza imibare ya buri biro by’amatora kugira ngo ukuri kugaragare, cyane ko imibare yavuye mu ntara ya «Haut Ogooé » ari nayo Ali ongo avukamo irimo urujijo rwinshi cyane, ariko perezida wa Gabon akaba yateye utwatsi icyo kifuzo cyo gutangaza amajwi yose, akaba avuga ko yatsinze amatora nta kindi kigomba kongerwaho !

Kugira ngo agabanye igitutu cy’amahanga, perezida Ali Bongo yikomye cyane Ubufaransa, abusaba kutivanga mu bibazo by’amatora ya Gabon kuko buramutse bubikoze bwaba bukomeje kwitwara nk’abakoloni!

Iyi mvugo ya Ali Bongo akaba ariyo abanyagitugu bose bo muri Afurika bakoresha kugira ngo bakomeze kugundira ubutegetsi nta muntu n’umwe uteye urutoki hejuru !

Ali Bongo akaba adatewe impungenge na gato n’imvururu z’abaturage badashyigikiye ubusambo bwe bwo kwiba amajwi, abakurikiranira hafi politiki ya Gabon, bakaba batanga impamvu zikurikira :

1).Ali Bongo afite ingabo z’igihugu zimushyigikiye, dore ko mu gihe se Omar Bongo yitabaga Imana mu mwaka w’2009, umuhungu we Ali Bongo Ondimba ariwe wari ministre w’ingabo! Izo ngabo za Gabon kimwe n’inzego z’ubutegetsi zose ndetse n’umutungo utari mucye Gabon ifite, Ali Bongo azabyifashisha mu gucecekesha abaturage.

2).Igihugu cy’Ubufaransa gifite ijambo rikomeye muri Gabon ndetse icyo gihugu kikaba gifite umutwe w’ingabo ukomeye muri Gabon cyafashe icyemezo cyo kutivanga mu bibazo by’amatora yo muri Gabon. Ubutegetsi bw’igihugu cy’Ubufaransa nibwo bwashyigikiye umuryango wa Ali Bongo mu myaka 50 yose uwo muryango uyoboye Gabon ; Ubufaransa akaba nta nyungu bubona mu gukuraho Ali Bongo kandi yarabuhaye byose! Iyo myitwarire y’Ubufaransa ku kibazo cya Gabon ikaba yatumye abakunzi ba Jean Ping bajya mu mihanda i Paris basaba ubufaransa n’amahanga gutabara abaturage ariko nta numwe ushobora kubatega amatwi !

3)Indi mpamvu ituma Ali Bongo nta mpungenge afite ni uko abaturage ndetse n’amahanga asanga Jean Ping wibwe amajwi nawe afitanye isano ya hafi n’umuryango wa Omar Bongo kuko ari muramu wa Ali Bongo, bityo kubera iyo sano ya hafi abo bagabo bombi bafitanye, bikaba bishobora gutuma uburakari bw’abaturage buhosha kuko n’ubundi baba babona nta mpinduka igaragara iri mu butegetsi, gusa imyaka 50 ni myinshi cyane kuburyo abaturage benshi bashaka kumva irindi zina ry’umukuru w’igihugu ritari Bongo !

Muri macye ngiyo demokarasi y’Afurika : ni ukwiba amajwi, guhirika ubutegetsi, kwica abatavuga rumwe n’ufite ubutegetsi, kugundira ubutegetsi kugeza avuyemo umwuka! Abaturage bagera kuri 5 akaba aribo kugeza ubu bamaze kwicwa n’imvururu zo muri Gabon naho igihugu cy’Ubufaransa kikaba cyasabye akanama gashinzwe amahoro ku isi ka ONU guterana igitaraganya kagasuzuma ikibazo cya Gabon.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mujyisha jimmy - 8/09/2016 saa 02:14

Ariko ntimubonako umujyera umunga Africa Ari umwe?:kugundira ubutejyetsi. Ibindi bihugu democratic president aba afite ububasha bwimyaka 5 bagatora undi kdi ushoboye. Ariko twebwe ugasanga umuntu guhera 1985 niwe wenyine uvugwa,abandi ngaho bahinduye constitution,abandi bo ngo bazavaho aruko bashizemo umwuka, abandi babihinduye dynastie!!! Poor africa
Kanda hano umusubize

kanyarwanada Aimable - 7/09/2016 saa 07:01

Uyu mwanditsi w'iyi nyandiko yayishoje neza. Musome kariya gace ka nyuma murasanga yavuze uko Afrika yacu iteye. Ahubwo yagombaga gutinyuka akavuga nk'ibihugu twese tuzi duhereye iwacu mu rugo kuko ntaho politike y'iwacu itandukaniye na biriya yanditse kuri Ali Bongo. Uvuze ko nyiri urugo yapfuye siwe uba umwishe. Rwose mumbabarire iyi commentaire (comment) yanjye itambuke.
Kanda hano umusubize

mugwanashaka - 6/09/2016 saa 17:31

je mbona iyo coment yashizeho nyuma ataho yabeshe niyo democlatie turi kubona henshi mur Africa gugundira gutindwa ukanka kubuvaho kwica gusahur imitungo nibindi
Kanda hano umusubize

KARASIRA JOHN - 6/09/2016 saa 17:08

Ngiyi impamvu YESU yasabye abakristu nyakuri kutajya mu byisi (Yohana 17:16).Ahubwo bagashaka ubutegetsi bw'imana (Matayo 6:33).Ni nayo mpamvu abantu millions nyinshi zisenga buli munsi zivuga ngo "Data wa twese wo mu ijuru,.....ubwami bwawe buze".Nubwo benshi baba batumva ibyo bavuga,burya tuba dusaba ko ubutegetsi bw'imana buza,bugahindura isi Paradizo,imyiryane igashira,abantu bagakundana aho kuryana mu mirwano no muli politike.Iyo Bible ivuga isi nshya dutegereje muli 2 Petero 3:13,ntabwo ibeshya.Ku munsi w'imperuka wegereje,ibintu bizahinduka.Imana izakuraho abantu bose bibera mu byisi gusa,isigaze abantu bayikorera nta buryarya.Soma Imigani 2:21,22.Hali abantu birirwa babwiriza mu mayira no mu ngo,bigana YESU n'abigishwa be.Babwiriza ku buntu nkuko YESU abisaba muli Matayo 10:8,kandi bagashaka umwanya wo gukora bakitunga nkuko Bible ibisaba abakristu nyakuri (2 Abatesaloniki 3:8).Ushaka wese gushimisha imana,yirinda kwibera gusa mu byisi (Yakobo 4:4).Agakora bisanzwe kandi agakorera n'imana.Nkuko Bible ibivuga,iyi si iyoborwa na SATANI (Yohana 12:31).Niyo mpamvu mubona izi ntambara,gushyamirana muli politics,kwishakira gusa amafranga,ariko ibyerekeye imana ntacyo bikubwiye,etc...Abo bose ntabwo bazaba mu isi nshya nkuko Bible ivuga.Ariko baba bata igihe? Ubu se ba BONGO father,KABILA father,Mobutu,Kadafi,Sadamu Hussein,Habyarimana,etc...bali he?Bose bamaze kubora kandi ntibazazuka.Ntabwo bitabye imana nkuko abanyamadini bigisha.Ariko abakorera imana bo bazazuka ku munsi wa nyuma imana ibahe kubaho iteka ryose nkuko YESU abibizeza muli Yohana 6:40.
Kanda hano umusubize

Shumbusho - 6/09/2016 saa 16:10

Igitangaje ni ukuntu iki gihugu gifite abaturage batora bake cyane (600,000) ndetse abaturage bose bakaba bataragera kuri 2M ariko bakabura management ikwiye!
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 6/09/2016 saa 13:49

Aha urabeshya ngo umutungo?!!Gabon se iwurushya libya ya khadafi??ingabo zo ntibakibeshye kuko uwateretse imbwa mubushorishori bwigiti niwe uba agomba kuyimanuramo sigitangaza kuba France yamukubitira ahareba inzega niba itakimukeneye doreko abakorone bahinduye isura yubukorone bwigihe cya se Omal bongo bivuze ngo niba. pingi afite imihigo myiza kuri France ubuyobozi ni ubwe mukomeze mukurikire umukino
Kanda hano umusubize

NDAYISHIMIYE JCLAUDE - 6/09/2016 saa 12:33

URAKOZE KUBUCUKUMBUZI WAKOZE ARIKO GUSHYIRAHO COMMENT NGO "NGIYO POLITIQUE Y'AFRICA " WABA WIBESHYE 1. ISI YOSE IMIGABANE YOSE MURI IBI BIHE IFITE IBIBAZO BY IBYO TWITA DEMOCRATIE 2. BYAGARAGAYE KO AMATORA, MANDAT RUNAKA, ATARICYO GISOBANURO CYA DEMOCRATIE 3. AFRICA UVUGA IFITE IBIHUGU MIRONGO ITANU NA... BIFITE UBUZIMA BURI DIVERSIFIE RWOSE NTITUGAFATE URUGERO RWA HAMWE NGO DUHITE TUGENERALIZ KDI IGITANGAJE UCUKUYE AMAKURU NEZA URASANGA HABA HARIMO IMBARAGA ZIVA HANZE THEN NGO ABATURAGE BAVUZE.... NK ABANYARDA DUHARANIRE IKIZA, AMAHORO AHO DUTUYE NAHO IBINDI BIGUSABA IMBARAGA N IGIHE UDAFITE UYU MUNSI !!!
Kanda hano umusubize

- 6/09/2016 saa 11:28

Ewe Dawe Biragoye!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X