Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Gambia: Bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu

Abaturage bo mu gihugu cya Gambia kuri uyu wa1 ukuboza 2016 bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu, mu bahatanira uwo mwanya harimo na Perezida uriho ubungubu Yahya Jammeh, akaba ahanganye bikomeye n’umukandida watanzwe n’amashaka arindwi yishizehamwe agahitamo Adamu Borrow binavugwako ashobora kuzabiza icyuya Yahya Jammeh.

Biravugwa ko perezida Yahya Jammeh aho azahatana bikomeye n’amashyaka arindwi y’ishyize hamwe mu rwego rwoguhuriza hamwe imbaraga.

Ayo mashyaka yahisemo Adamu Barrow ko azababera umukandida muri ayo matora yatangiye uyumunsi, Perezida Jammeh yavuzego ntabwo ba atewe n’uwo mukandida mugihe abatavugarumwe nawe mu minsi ishize bakunze kunenga imyitwarireye mbereyuko atangira kujya mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Ubwo bamwe mu batavugarumwe na Perezida bakoraga imyigaragambyo mu mujyi wa Gambia mu kwezi kwa kane uyumwaka 2016 bamwe mu bayobozi b’amashyaka barafashwe barafungwa.

Leta ya Gambia yafashe icyemezo cyo gufunga ikoranabuhanga rya terefone mu gihugu mu rwego rwo kwirinda ko hari bamwe batangira gutangaza ibyavuye mu matora kandi komisiyo y’amatora itarabishyira ahagaragara.

Tubibutseko Perezida ucyuye igihe Jammeh yari ari kubutegetzi kuva 1994.

JOHN Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 2/12/2016 saa 16:02

mkkyikkllkmykm6tikhkoookk
Kanda hano umusubize

zwahama - 2/12/2016 saa 08:52

gusa abaturage akenshi tubigenderamo Allah age atworohereza mubihe byamatora nkayangaya murakoze.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X