Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Gen Kayumba Nyamwasa mu rw’ikirenga aregwa ibyaha by’ubwicanyi

Ishyirahamwe rirengera uburenganzira bw’impunzi n’abimukira ryo muri Afurika y’Epfo, rifatanije n’ikio cyo muri Afurika y’amajyepfo giharanira ubutabera bagejeje ikirego mu rukiko rw’ikirenga rw’ Afurika y’Epfo, risaba ko Gen. Kayumba Nyamwasa yamburwa sitati y’ubuhinzi muri iki gihugu.

Iri shyirahamwe risaba ko Nyamwasa ashyikirizwa inkiko zo mu Bufaransa zimukurikiranyeho uruhare mu byaha by’intambara bikekwa ko yakoze mu Rwanda no muri RDC ubwo yari mu gisirikari cy’u Rwanda.

Ikirego cy’iri shyirahamwe, ni ubujurire kuko ryabanje kukijyana mu rukiko rukuru rw’Afurika y’Epfo.

Mu mwaka ushize rwaciye uru rubanza ruvuga ko nta bimenyetso bifatika aya mashyirahamwe yagaragaje byerekana ko Gen. Kayumba Nyamwasa yakoze ibyaha rivuga.

JPEG - 20.7 kb
Gen Kayumba Nyamwasa ari mu mazi abira

Icyo gihe urukiko rwemeje ko Gen. Nyamwasa ari umuntu ubarirwa mu bari mu kaga kandi ko nta gushidikanya ko kuba atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, bihagije ngo abe yagirirwa nabi, bityo ko agomba kurengerwa nk’impunzi.
Iki gihe umucamanza yavuze ko icyemezo cye kitajuririrwa.

Ikinyamakuru Times cyandikirwa muri Afurika y’Epfo cyatangaje ko mu gutanga ikirego cyaryo mu rukiko rw’ikirenga, ishyirahamwe rirengera uburenganzira bw’impunzi n’abimukira ryo muri Afurika y’Epfo yavuze ko iki kibazo gikomeye ku buryo ridashobora kubirekera aho.

Rivuga ko giha ubuhunzi umuntu atagombye kubuhabwa, kandi kikaba kigira Afurika y’Epfo indiri n’ijuru ry’abantu bakekwaho ibyaha bikomeye nk’iby’intambara.
Ku bw’iyi miryango, ngo ubuhingiro bukwiye guhabwa abatotezwa, ntibukwiye guhabwa abakekwaho gutoteza abandi.

Mu mwaka w’ibihumbi 2010, nibwo igihugu cy’Afurika y’Epfo cyahaye Gen. Kayumba Nyamwasa ubuhungiro, ubwo yari amaze kugihungiramo avuga ko ubutegetsi bw’u Rwanda bushaka kumugirira nabi.

Kuva icyo gihe iyi miryango yahise itangira gusaba ubutegetsi bw’Afurika y’Epfo kumwambura ubu buhungiro no kumushyikiriza inkiko zo mu Bufaransa, ariko bwo bwanze kubikora.

Ubu iyi miryango ivuga itazaruhuka idatesheje agaciro sitati y’ubuhunzi ya Nyamwasa, kuko yemeza ko kuyigira kwe bibangamiye ubudakemwa n’umucyo mu gutanga ubuhungiro. Urukiko rw’ikirenga nirwo rutegerejweho umwanzuro wa nyuma.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mitima - 20/06/2016 saa 18:55

iyo uhatiye General gutaha arataha nyine . ariko hange no kubira ibyuya!
Kanda hano umusubize

kamanini - 19/06/2016 saa 23:27

bachalli ntimwishime kuriyinkuru kuko aribyokujanwa franse siwe wenyine warumusirikare mukuru ahohose havugwa , nibimwe bavuga bati uruchira mukaso rukamujana mama wawe ,asanteni.
Kanda hano umusubize

Ndabibona - 18/06/2016 saa 11:00

Natahe asabe imbabazi
Kanda hano umusubize

kanakuze - 18/06/2016 saa 10:31

Sitati y'ubuhinzi????? Niyo afite se burya???
Kanda hano umusubize

Jolis - 23/06/2016 saa 08:56

Ntabyo waruzi?
Kanda hano umusubize

kysr - 17/06/2016 saa 22:38

babuze icyobarega
Kanda hano umusubize

- 24/06/2016 saa 02:05

NANJYE NUKO MBIBONA
Kanda hano umusubize

mukiza brown - 17/06/2016 saa 20:09

ngwatahe????? Hhhhhhhhhh
Kanda hano umusubize

mukiza brown - 17/06/2016 saa 20:09

ngwatahe????? Hhhhhhhhhh
Kanda hano umusubize

rusaya - 17/06/2016 saa 17:41

Muvane imicezo aho,ntawe utinya ishamba atinya icyo barihuriyemo,ntabwo ari injinji kugirango afate icyemezo cyo guhunga
Kanda hano umusubize

ODINGA - 18/06/2016 saa 14:19

MY FRIEND BYOSE N,ABAZUNGU BABA BABIRINYUMA.GUSAA POLITIC NI MBI CYANE BETER TO BE MOTAR IN ROAD!! IN POLITIC NO FRIEND NO BRATHER,NO MATHER, NO FATHER ,NO CHRISTIAN.U KNOW?
Kanda hano umusubize

Mengi - 19/06/2016 saa 13:31

Ese Ondinga we, ari Kayumba nabategetsi ninde uhorana n'abazungu cyane?
Kanda hano umusubize

Bugenge - 17/06/2016 saa 17:36

Oya bamurege rwose ko amaze kwirasaho kane akihusha abashinjwa abakaba barasubiye Kigali ese ubwo aba yabahaye angahe ngo baze murugo iwe kugirango riraseho.Ariko rero ukuntu uyu mugabo bamuhoza mu manza wasanga imana agira aruko badashobora kumukorera dossiye ya jenoside nahubundi, ibye byarikuba byararangiye.
Kanda hano umusubize

Jean - 18/06/2016 saa 13:09

No Amaze Kwirasaho Ka Ngahe? Ubwo Na Karegeya Niwe Winize Injiji Gusa!
Kanda hano umusubize

kamanini - 19/06/2016 saa 23:12

NTUKAJYE UKORESHA IMANA MUBIGAMBO BIFPUYE NKIBI , UBAFASHE KUMUSHINJA KO YIRASAHO . icyusha baguhe ndumva nawe urumwe mubamushakisha , sinkusi ariko ngutuye Johova kubwibigambo vyawe .
Kanda hano umusubize

KEDY - 17/06/2016 saa 15:55

NONE SE IBYAHA ASHINJWA KO ARI RUSANGE, ICYO CYAHA KIMUHAMYE N'ABANDI CYABA KIBAHAMYE. ICYO MUGAYAHO NUKO ARI BAZIVAMO. NGO NUKO YAHUNZE ARAGENDA AKAVUGA N'AKARI IMURORI? NGO SIJUWI NINI NA NINI KWELI? NGO NDI UMUSIRIKARE MUKURU TWAKOZE IBI N'IBI. This is stupidity.
Kanda hano umusubize

jojo - 17/06/2016 saa 13:35

Birambabaje
Kanda hano umusubize

- 17/06/2016 saa 12:14

Wowe uvuze nabi yaba abaye uwakangahe wishwe bene iyomyumvire muyimire ihere mumitima yanyu
Kanda hano umusubize

- 17/06/2016 saa 12:13

Wowe uvuze nabi yaba abaye uwakangahe wishwe bene iyomyumvire muyimire ihere mumitima yanyu
Kanda hano umusubize

portics - 17/06/2016 saa 11:24

Mureke politics niyabanyirayo we ubwe yivugirako yifuza kujyayo ngwavuge ubwose mwandika bino birashimishije koko ntaho mbogamira
Kanda hano umusubize

Gofare - 17/06/2016 saa 10:45

Political Ninkumukino Wa Damu Uba Ukwepa Kwepa Ariko Ntubura Aho Ufatirwa, Ashaka Yaza Agahanirwa Iwabo Mube Kuko Ake Kashobotse Pe Gusa Ntiyariwenyine
Kanda hano umusubize

martin - 17/06/2016 saa 10:07

Aho imbaraga zacu n'ubwenge bwacu burangirira,niho IMANA yerekana icyubahiro cyayo mu isi y'ibinyabuzima n'ibitaribyo.
Kanda hano umusubize

Rwasubutare - 17/06/2016 saa 08:59

Kayumba taha wa mugabo we impyisi y'iwanyu ikurya ikurundarunda. niba utinya kugirirwa nabi, biraruta ubikorewe na bene wanyu nkurikije uwo mugani w'abakurambere bacu. ubuzima bumeze nk'ubw' akanyoni karitse kunzira burutwa n'urupfu. uri umusilikare nubundi uba warapfuye kera. ngwino rero,usabimbabazi abagukuriye wakoreye ibyaha, ufungwe ya myaka bagukatiye ariko uri iwanyu.
Kanda hano umusubize

sugira - 17/06/2016 saa 10:47

aramutse atashye bamwica
Kanda hano umusubize

- 17/06/2016 saa 20:21

bamuhitane
Kanda hano umusubize

twese - 17/06/2016 saa 23:41

Hari undi mugani baca bagira bati Umunnyi azira undi. Ubu iyi nkuru urumva ashimishije koko! Ninde wanga ubuzima bwe?
Kanda hano umusubize

kamanini - 19/06/2016 saa 23:19

nange ndaviga nkawe , nabatasi politikes .
Kanda hano umusubize

King - 18/06/2016 saa 04:13

Azataha abavanaho
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X