Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Gisagara:Bataburuye umurambo bakeka ko ushyinguranye ubutunzi

Nshimiyimana Gilbert ni umwe mu baguye mu mpanuka yabereye mu Karere ka Kicukiro mu cyumweru gishize, umurambo we wataburuwe n’abantu bataramenyekana bakekaga ko yashyinguranwe ubutunzi.

Nyuma y’impanuka yabereye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali ku itariki icumi ndetse ikanagwamo abantu benshi, umurambo wa Nshimiyimana wajyanwe gushyingurwa mu murenge wa Kigembe akomokamo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigembe, Bigirimana Augustin, yatangarije ko icyatumye uyu murambo utabururwa kitaramenyekana ariko hagakekwa ko abawutaburuye bakekaga ko yashyinguranywe ubutunzi.

Umuyobozi w’umurenge wa Kigembe yagize ati “Birashoboka ko abamutaburuye bacyetse ko yashyinguranwe ubutunzi, cyangwa se imari idasanzwe. Ni ubwa mbere muri iryo rimbi hari hashyinguwe umuntu imva ye bakayubakira neza bakayikotera na sima, ikindi kandi isanduku bamushyinguyemo ni zimwe zigezweho yari yavuye i Kigali iriho utuntu dushashagirana wagira ngo ni zahabu. Ibyakozwe ni ubugome ndengakamere, ntawabona uko abisobanura.”

Nyuma yo gusanga uyu murambo wataburuwe ngo ubuyobozi bw’umurenge wa Kigembe wasabye ko uwo murambo wongera gushyingurwa.

Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba abatuye mu Murenge wa Kigembe kugira umutima wa kimuntu, bagaha agaciro ikiremwamuntu kandi bagakomeza gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano batanga amakuru kugira ngo uwataburuye iyi mva azamenyekane.

Rugano-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 17/06/2016 saa 17:02

eeee? birababaje cyane nibakurikiranwe kbs
Kanda hano umusubize

- 17/06/2016 saa 17:01

eeee! birababaje cyane nibakurikiranwe kbs
Kanda hano umusubize

by emmy - 17/06/2016 saa 11:16

abantu benshi bafite inyota y , ibintu ,gukira vuba , irari ryubutunzi dusabe IMANA IDUFASHE
Kanda hano umusubize

Gofare - 17/06/2016 saa 10:50

Ahaa Byarakaze
Kanda hano umusubize

- 17/06/2016 saa 09:08

MBEGA UKUNTU ABANTU BAFITE IBIBAZO IMANA ITABARE PEE
Kanda hano umusubize

muhawe nimana danny - 16/06/2016 saa 21:50

!?? ! ! ! mukurikirane abobantu rwose pe pe. murakoze.
Kanda hano umusubize

- 16/06/2016 saa 21:44

nibyo koko abobantu mubakulikilane pe!!
Kanda hano umusubize

- 17/06/2016 saa 16:57

eeee !! birababaje cyane nibakurikiranwe kabis
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X