Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Gitega : Ukuri kubivugwa ko Général Cyrille NDAYIRUKIYE yashimuswe!

Abaturage baturiye gereza ya Gitega bavuga ko mu gitondo cy’ejo ku wa kane babonye Général Cyrille Ndayirukiye hanze ya gereza, ari mu modoka y’igipolisi atwawe ahantu hatazwi. Abo baturage bahise batangira guhanahana ayo makuru, mu rwego rwo ku mutabariza, kuko ngo batekerezaga ko ashimuswe.

Ubuyobozi bwa gereza nkuru ya Gitega bwahise bwihutira guhumuriza abantu, bwemeza ko ari ukuri ko Général Cyrille Ndayirukiye yasohowe muri gereza ariko batangaza ko bamusohoye bamujyanye mu bitaro by’igitega aho yari agiye kuvurirwa.

Général Cyrille Ndayirukiye afatwa nk’uwa kabiri kuri Général Godefroid NIYOMBARE, mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wo guhirika ubutegetsi waburijwemwo ku itariki ya 13 Gicurasi 2015.

Général Cyrille Ndayirukiye yahoze ari Minisitiri w’umutekano yahanishijwe gufungwa burundu.

PNG - 562.4 kb
Général Cyrille Ndayirukiye

Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

F Nd - 6/08/2016 saa 21:04

Ubwo Iyo Yahunga Nkabandi Ntaba Ari Kumwe Nabo Bagaheza Bakitondera Urya Mugambi?
Kanda hano umusubize

john - 6/08/2016 saa 21:00

Uwo baraje bamugire ibyo abazungu bagize Rudahigwa,baramutera urw'amazi,kwaheli Cyrille IMANA Ikawkire nicyo musigaje.umva Nkurumbi azabica mpaka isereri izafata abasigaye.
Kanda hano umusubize

RUHARABU - 5/08/2016 saa 16:56

NONESE KOKO IYO BABONYE COUP D'ETAT IBAPFUBANYE BO NTIBIBWIRIZE WA MUGANI NGO BAHUNGE CYANGWA NGO BIYAHURE, BABONAGA KO NKURUMBI AZABASIGA AMAHORO ?
Kanda hano umusubize

kamana - 5/08/2016 saa 14:07

ubundi iyo uteguye cout d'etat igapfa uhita wiyahura iyo guhunga bikunaniye. ubundi iyo bagufashe bakwica urubozo.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X