Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Guantanamo Bay: 15 boherejwe muri Emirat Arabes Unies

Amerika ivuga ko yohereje imfungwa 15 zari zifungiwe I Guantanamo Bay mu gihugu cya Emerat Arabes Unies, bakaba babaye abafungwa benshi bagiye gufungirwa ahandi ku ngoma ya prezida Obama.

Ibiro by’umukuru w’igihugu bivuga ko iyimurwa ry’abanye Yemen 12 hamwe n’abanye Afghanistan 3, rigabanyije umubare w’abari bafungiye muri Cuba bageraga kuri 61,

Abo barekuwe bari bafunzwe batagira icyo bashinjwa , bamwe muri bo bakaba bari barengeje imyaka 14 bari muri iyo gereza.

Prezida Obama yatangaje ko ashaka gufunga iyo gereza mbere y’uko ava ku butegetsi.

Ibiro by’umukuru w’igihugu bitangaza ko bashakaga gufungira abasigaye muri Amerika, ariko inama nshingamategeko igakomeza kuburizamo uwo mugambi.

Obama yemeza ko gereza ya Guantanamo ituma abitwaza intambara ntagatifu b’aba Islam babona ababatera inkunga kandi ko bituma n’umwuka wo kwanga Amerika urushaho kwiyongera.

Mu ijambo ryo kuri uyu wa mbere, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga yagize iti: “Amerika irashimira Emirat Arabes Unies ku gikorwa cyiza cyo gushigikira umugambi w’Amerika wo gushakagufunga gereza ya Guantanamo Bay.”

Mu kwezi kwa kane, imfungwa icyenda zo muri Yemen zoherejwe muri Arabie Saoudite.

PNG - 593.5 kb
Imfungwa muri gereza ya Guantanamo Bay

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X