Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Guhindura amategekonshinga bikomeje kubangamira umutekano w’akarere

Intumwa y’umuryango w’abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari Said Djinnit yatangaje ko nubwo ukubaho kw’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo ari ikibazo ku karere atari cyo cyonyine, kuko hari n’ibindi bihangayikishije.

Djinnit mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cya The East African yasobanuye ko ikindi kibazo kibangamiye amahoro n’ituze ry’akarere k’ibiyaga bigari gishingiye ku matora no ku guhindura amategekonshinga, hagamijwe kugumisha ku butegetsi ababuriho.

Atanga urugero ku Burundi na Repubulika iharanira demukarasi ya Congo, ariko akermeza ko binyuze mu muryango w’Afurika yunze ubumwe n’uwa Afurika y’uburasirazuba, umuryango w’abibumbye ushakisha uko ibibazo byavutse byakemuka, ibitaraba nabyo bigakumirwa.

JPEG - 43.3 kb
Said Djinnit intumwa ya ONU mu karere k’ibiyaga bigari

Avuga ku mutwe wa FDLR uvuga ko urwanya Leta y’u Rwanda, Djinnit yemeje ko utagifite ingufu nyinshi ariko ko kuba ukomeje ibikorwa byawo muri Congo bitumye ukiri ikibazo.

Yemeza ko ubutegetsi bw’uyu mutwe bukiriho ndetse bukomeye ku ngengabitekerezo yabwo, akanongeraho ko ufite ubushobozi bwo kuguma ukora ibyaha birimo kwica no gushimuta abaturage.

Nubwo Djinnit adashidikanya ko ibitero bya gisirikari bishobora guca intege imitwe yitwara gisirikari irwanira muri Congo harimo na FDLR, avuga ko bidahagije ngo biyirandure.

Kuri we, ngo umuti washakirwa mu baturage, mu butegetsi bw’ibanze no mu miryango itegamiye kuri leta, agaragaza nk’ifite ububasha n’amakuru byafasha mu kurandura abarwanyi.

Ibitekerezo bya Djinit bishobora gushushanya ko umuti w’abibumbye ahagarariye ufitiye ikibazo cy’abarwanyi ba FDLR ari uwo gutegerezwa mu gihe kitazwi.

Kugeza ubu ingamba zagiye zifatwa mu gusaba abarwanyi ba FDLR kurambika ibirwanisho hasi bagataha nta gisubizo zatanze.

U Rwanda rwo rubona ko kutaranduka kw’uyu mutwe biterwa no kuba nta mbaraga n’agaciro umuryango mpuzamahanga wabihaye.

Baba abakirwana n’abarambitse intwaro bagashyirwa mu nkambi badataha mu Rwanda.

Bwana Djinnit yabwiye umunyamakuru wacu ko yaba ubwe n’abandi bakorana basuye inkambi za Bahauma na Kanyabayonga zicumbikiye aba bari abarwanyi ngo bakabashishikariza gutaha nta mananiza, ariko ngo bamwe mu bayobozi babo ntibabyumva.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kajeguhakwa - 15/06/2016 saa 21:49

Uyu mugabo ni uwo muri Algeria(Algerian citzen) aho kuba uwo muri Tunisia.
Kanda hano umusubize

Murekezi - 14/06/2016 saa 21:52

Uyu mugabo abakoranye nawe muri Senegal bavuga ko yanga urunuka abanyafrica bo munsi y'ubutayu bwa Sahara (abirabura) dore ko we akomoka muri Tunisia. Irondaruhu yabakoreraga akiri uhagarariye umunyamabanga wa LONI i Darak, baratangaye bumvise ariwe uhawe umwanya wo gushakira mamahoro abirabura. Yaragiye bwa mbere ashaka inzu yo kuba mo mu Busuwis! Ni gute waba ugomba gukorera mu karere k'ibiyaga bigari ukajya gutura i Bilayi? Gusa yaje gushyirwa ho igitutu ubu aba Nairobi. Birababaje nguko uko isi nyine iyobowe
Kanda hano umusubize

aimable kanyarwanda - 14/06/2016 saa 15:24

Iyi si yacu ni nziza ariko abantu bayituye nitwe babi. Nawe se uyu mugabo ati abahindagura amategekonshinga nibo bateza umutekano muke mu karere kurusha iriya mitwe y'ingabo iri muri Congo. Yatanze urugero rwa Congo n'u Burundi. Kuki atashyizemo u Rwanda? Ese ni uko hano iwacu nta tegekonshinga ryahinduwe? Ese yatinye kuvuga ku muperezida urusha abandi kuyobora neza ku buryo guhindura itegekonshinga we bitateza umutekano muke mu karere (ndashaka kuvuga H.E. Kagame)? Cyangwa se umunyamakuru niwe utashatse kumuvuga? Sinibaza impamvu atavuze ba Mpatsibihugu (USA, UK, Uburayi) kuko nibo badashaka ko tugira amahoro kuko tuyagize bahomba byinshi (gusahura, abakozi b'ubuntu, ...).
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X