Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Guhirika ubutegetsi byaburijwemo muri Turikiya

Muri Turkiya haburijwemo igikorwa cyo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Recep Tayyip Erdogan.

Umwe mu bategetsi bo muri icyo gihugu aravuga ko abasirikare barenga 1500 batawe muri yombi nyuma y’ijoro ryaranzwe n’urusaku rw’imbunda n’ibintu biturika mu mijyi ibiri ikomeye y’icyo gihugu, Istambul na Ankara.

JPEG - 37.3 kb
Perezida Recep Tayyip Erdogan (hagati) yamaganye abashatse guhirika ubutegetsi bwe

Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan, yavuze ijambo kuri televiziyo y’igihugu avuga ko kugerageza guhirika ubutegetsi bwe ari igikorwa cy’ubugambanyi cyerekanye neza ko mu gisirikare hakenewe amavugurura.

Abasirikare b’ipete rya koroneri 29 n’abajenerari batanu biravugwa ko birukanwe ku kazi.

JPEG - 40.6 kb
Abantu bashyigikiye Erdogan baagaragaje ibyishimo byabyo nyuma yo kuburizamo ihirika ry’ubutegetsi.

Televiziyo ya leta yerekanye amafoto y’abasirikare babarirwa muri za mirongo barimo kwitanga mu mujyi wa Istambul aho bavaga mu bimodoka bya gisirikare amaboko bayamanitse.

Igipolisi kiravuga ko abantu 16 mu bateguye igikorwa cyo guhirika ubutegetsi baguye mu mirwano yabereye ku biro bikuru by’igisirikare i Ankara.

JPEG - 25.9 kb
Uwo ni umwotsi wavaga mu ngoro y’umukuru w’igihugu i Ankara.

Ubu abategetsi barimo kugerageza gusubiza ibintu mu buryo vuba vuba bafungura ibibuga by’indege, ibiraro n’imihanda byari byafunzwe igihe habaga igikorwa cyo kugerageza guhirika ubutegetsi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mucyo theoneste - 17/07/2016 saa 06:53

Ntakundi buriya barajya mubiganiro nkuko birikwifuzwa i Burundi .
Kanda hano umusubize

Muti - 16/07/2016 saa 19:14

Ntibyoroshye ni kudeda yawujinga
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X