Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Habonetse ahari agasandugu k’indege ya EgyptAir

Abafaransa baremeza ko babonye ibimenyetso byerekana ahari kamwe mu dusanduku twerekana uko indege igenda tw’indege ya Misri iherutse kuburirwa irengero.

Ku nshuro ya mbere habonetse ikimenyetso cyerekana kamwe mu uri ubwo busanduku, kabonetse munsi cyane y’amazi n’ubwato bw’abafaransa bwa La Place.

Icyuma gifata amajwi gifite amabateri ashobora kwerekana ibimenyetso mu gihe cy’imisi 30, amatsinda y’abanye Misri n’abafaransa bari mu gikorwa cyo gushaka iyo ndege ubu barimo baratanguranwa n’umwanya, kugira ngo iyo minsi itazashira batabibonye.

Iyo mpanuka y’indege ikiba, abategetsi bibazaga ko yatewe n’ibitero by’iterabwo kurusha ko ryaba ryaturutse ku mpamvu zo kudakora kw’ibyuma bimwe na bimwe, ariko kugeza na n’ubu nta mutwe n’umwe wari wiyitirira iyo mpanuka.

Kuva icyo gihe abategetsi ba Misri bavuga ko byose ubu bishoboka.

Iyo ndege ya Airbus A320 yaguye irimwo abantu 66 itariki 19 z’ukwezi kwa gatanu irimo iva i Paris igana i Cairo.

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X