Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Habyarimana, Ndadaye, Sankara na Kadhafi bamwe mu baperezida ba Afurika bahitanywe n’inzego z’ubutasi mu Bufaransa

Kuva mu 1963 abaperezida barenga 22 bo muri Afurika bari bakiri ku butegetsi bagiye bicwa ku kagambane k’igihugu cy’u Bufaransa abenshi bakaba bari abo mu bihugu bwakolonije cyangwa bwabaga bufite ijambo muri politiki yabyo. Uheruka kwivuganwa akaba ari perezida Kadhafi wa Libya wishwe ku kagambane k’inzego z’ubutasi z’u Bufaransa zirimo SDECE, DGSE na DST bivugwa ko zagize uruhare rukomeye muri kudeta zagiye ziba muri Afurika.

Kuva ku butegetsi bwa Perezida de Gaulle, abayobozi b’u Bufaransa bagiye bibasira abanyafurika muri ubwo buryo.

Ubaze za kudeta u Bufaransa bwagiye bugira uruhare mu gutegura no kuziyobora, u Bufaransa bwari bukwiriye kuregwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, nyamara ibyaha by’abafaransa birazwi binagaragazwa mu mafilimi mbarankuru adasiba ku mateleviziyo yo mu Bufaransa no muri Afurika hagaragazwamo ko u Bufaransa bwica, bukaroga ndetse bukanasahura umutungo wa Afurika.

Urwego rw’ubutasi rw’u Bufaransa ruzwi nka SDECE rushinzwe kurwanya ubutasi ruzwiho kuba rushinzwe gutanga amakuru yo kuyobya abantu nyamara rugira narwo uruhare mu gutegura za kudeta rimwe na rimwe zipfuba. Uru rwego kandi ruzwiho gukorera cyane muri Afurika.

JPEG - 28.3 kb
Uhereye ibumoso ni Thomas Sankara, Habyarimana Juvenal na Mouammar Kadafi bose bivugwa ko bishwe ku kagambane k’abafaransa

Urundi rwego rushyirwa mu majwi n’urwitwa DGSE ari rwo rwego rw’ingenzi rw’ubutasi rw’u Bufaransa rukorera cyane hanze y’igihugu rukaba rushinzwe kugenzura abayobozi cyane cyane b’Abirabura. Urundi rwego ni DST (Direction de la Securite du Territoire) rushinzwe ubutasi imbere no hanze y’u Bufaransa ku mpamvu zitandukanye.

Uru rwego (DST) ubusanzwe rufite inshingano zo kurinda u Bufaransa ibyago bwaterwa n’abimukira, ruzwiho kuba rukorana n’ibihugu birangwamo igitugu hirya no hino ku isi.

Mu gihugu cya Cameroun nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga Afriquemidi.com ikomeza ivuga, ishyaka UPC ryaharaniraga ubwigenge bwa Cameroun hagati y’1957 kugeza mu 1970. Icyo gihe abantu babarirwa hagati y’100,000 na 400,000 barishwe.

Igihugu cya Togo cyamaze igihe kirekire kiyobowe mu gitugu harimo n’uruhare rw’u Bufaransa. Nyuma y’imyaka 3 kibonye ubwigenge, habayeho imyivumbagatanyo ikomeye maze kuwa 13 Mutarama 1963, Sylvanus Olympio, perezida wa mbere watowe muri demokarasi yicwa na Sgt Etienne Eyadema wari uyoboye agatsiko k’abasirikare b’abarakare.

Aba bahiritse ubutegetsi babifashijwemo n’umusirikare w’umufaransa byavugwaga ko ari we ushinzwe umutekano wa Olympio. Eyadema yahise ajya ku butegetsi amaraho imyaka irenga 40 agenda asize igihugu mu bukene bukabije.

Nyuma yo gupfa mu 2005, Eyadema yasimbuwe n’umuhungu we, Faure Eyadema nawe akaba yaragiyeho abifashijwemo n’u Bufaransa.

Muri Centrafrica hari perezida Barthélemy Boganda waguye mu mpanuka y’indege mu buryo buteye amatsiko. Uyu ntiyabashije kubona ubwigenge nyabwo yifurizaga igihugu cye. Barthélemy Boganda yapfuye kuwa 29 Werurwe 1959 aguye mu mpanuka y’indege hagati ya Berberati na Bangui, ubwo yari ari kwiyamamaza mu gihugu imbere.

Icyo gihe yasimbuwe by’agateganyo na Dr Abel Goumba wari minisitiri wa leta akaba na Perezida w’inama ya guverinoma.

Uwitwa David Dacko wari ukiri muto akaba yarakoranye bya hafi na Boganda, abifashijwemo n’Abafaransa babaga I Bangui babashije kwegezayo Abel Goumba maze aba perezida wa mbere wa Centrafrica yigenga mu 1960 kugeza mu 1966 ndetse aza no kongera kugaruka ku butegetsi hagati y’1979 kugeza mu 1981.

Dore urutonde rw’abari ba perezida muri Afurika bivugwa ko bishwe ku kagambane k’u Bufaransa kuva mu 1963 kandi bakiri ku butegetsi

Mu 1963 : SYLVANUS OLYMPIO, Perezida wa Togo
Mu 1966 : JOHN-AGUIYI IRONSI, Perezida wa Nigeria
Mu 1969 : ABDIRACHID-ALI SHERMAKE, Perezida wa Somalia
Mu 1972 : ABEID-AMANI KARUMÉ, Perezida wa Zanzibar
Mu 1975 : RICHARD RATSIMANDRAVA, Perezida wa Madagascar
Mu 1975 : FRANÇOIS-NGARTA TOMBALBAYE, Perezida wa Tchad
Mu 1976 : MURTALA-RAMAT MOHAMMED, Perezida wa Nigeria
Mu 1977 : MARIEN NGOUABI, Perezida wa Congo Brazaville
Mu 1977 : TEFERI BANTE, Perezida wa Ethiopia
Mu 1981 : ANOUAR EL-SADATE, Perezida wa Misiri
Mu 1981 : WILLIAM-RICHARD TOLBERT, Perezida wa Liberia
Mu 1987 : THOMAS SANKARA, Perezida wa Burkina Faso
Mu 1989 : AHMED ABDALLAH, Perezida wa Comores
Mu 1989 : SAMUEL-KANYON DOE, Perezida wa Liberia
Mu 1992 : MOHAMMED BOUDIAF, Perezida wa Algeria
Mu 1993 : MELCHIOR NDADAYÉ, Perezida w’u Burundi
Mu 1994 : CYPRIEN NTARYAMIRA, Perezida w’u Burundi
Mu 1994 : JUVÉNAL HABYARIMANA, Perezida w’u Rwanda
Mu 1999 : IBRAHIM BARRÉ-MAÏNASSARA, Perezida wa Niger
Mu 2001 : LAURENT-DÉSIRÉ KABILA, Perezida wa Congo-Kinshasa
Mu 2009 JOÃO BERNARDO VIEIRA, Perezida wa Guinea Bissau
Mu 2011 : MOUAMMAR KHADAFI, Perezida wa Libya

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MAPENDANO - 30/08/2016 saa 10:08

Ndashima byimazeyo igitekerezo cya MANISHWE Gerald, ikidukwiye ni ukwita ku byo dukora tukiri muri ubu buzima kandi tugategura aho Roho yacu izajya nyuma y'ubu buzima.Abenshi twarize kandi n'amateka aratwigisha.Ni nde utazi iby'abavamahanga? N'uburyo basahura afrika! '' Duharanire gukora imirimo myiza niyo izaduherekeza'' soma ibyahishuwe 22:12 ibyo byose Imana irabireba kandi dore iraza vuba izanye ingororano kugira ngo igororere buri wese ibikwiranye n'ibyo yakoze.
Kanda hano umusubize

MAPENDANO - 30/08/2016 saa 10:08

Ndashima byimazeyo igitekerezo cya MANISHWE Gerald, ikidukwiye ni ukwita ku byo dukora tukiri muri ubu buzima kandi tugategura aho Roho yacu izajya nyuma y'ubu buzima.Abenshi twarize kandi n'amateka aratwigisha.Ni nde utazi iby'abavamahanga? N'uburyo basahura afrika! '' Duharanire gukora imirimo myiza niyo izaduherekeza'' soma ibyahishuwe 22:12 ibyo byose Imana irabireba kandi dore iraza vuba izanye ingororano kugira ngo igororere buri wese ibikwiranye n'ibyo yakoze.
Kanda hano umusubize

Kageyo - 30/08/2016 saa 07:40

Yewe abafaransa nabo baragowe.Ese hari abandi bishe abaperezida batari abafaransa?
Kanda hano umusubize

kabejede - 28/08/2016 saa 09:48

uwanditse iyo nkuru nawe nta Namakuru afite ahubwo injury ikenewe n abanyarwanda Ni iyerekana uburyo bakwikura mu bukene naho ari wowe wanditse ibi ari natwe tubisoma abaperezida Uzi bishwe n abo Uzi bariho nta n' umwe ukuzi iyo waburaye ntawe ubimenya .mwite ku byanyu ubundi I by abaperezida n' uko bishwe birabareba?
Kanda hano umusubize

mukiza brown - 28/08/2016 saa 08:00

murasekeje banyarwanda. ibyo birabarenze mwicecekere kuko nibyiwanyu ntabyo muzi
Kanda hano umusubize

Manzi - 27/08/2016 saa 16:23

Mushyizemo na Habyara, Ndadaye, Ntaryamira na Kabila? Wenda abandi twapfa kubyemera, ariko ushyizemo abo ikinyoma cyawe cyakwemerwa n abanyarda bavutse nyuma ya 90 gusa.
Kanda hano umusubize

kadhafi - 27/08/2016 saa 14:12

Ndagirango nsubize manishyimwe Gerald wowe ntawakurenganya ntabwo Uzi ibyuvuga. Urabonase ariki cyskugezayora? Byanyuze muzihenzira? Warutangiye wigisha gira ngurundi muntu? Yezu akubabarire nabandi bameze nkawe . kuko mutazi ubyo muvuga. Kuki ushyira mugenzi wawe urubanza? Cyakora nawe siwowe! Mbereyokuvuga ujye ubanza utekereze.niba urwaye bazakunjyane kwamuganga!
Kanda hano umusubize

kadhafi - 27/08/2016 saa 14:12

Ndagirango nsubize manishyimwe Gerald wowe ntawakurenganya ntabwo Uzi ibyuvuga. Urabonase ariki cyskugezayora? Byanyuze muzihenzira? Warutangiye wigisha gira ngurundi muntu? Yezu akubabarire nabandi bameze nkawe . kuko mutazi ubyo muvuga. Kuki ushyira mugenzi wawe urubanza? Cyakora nawe siwowe! Mbereyokuvuga ujye ubanza utekereze.niba urwaye bazakunjyane kwamuganga!
Kanda hano umusubize

- 27/08/2016 saa 13:09

Murasecyeje rwoze
Kanda hano umusubize

Muzungu - 27/08/2016 saa 12:37

None se wa Munyamakuru we, ko utatubwira aho wavanye iriya nkuru yawe???
Kanda hano umusubize

Manishwe Gerald - 27/08/2016 saa 11:15

Mureke mabwize ukuli kdi mbibitse kuko murabizi uretse kubyirengagiza kugeza ubu abanyarwanda 90% ni aba Kristu.Noneho rero ndabamenyesha ko iyo abantu bapfuye Roho zabo ntizijya hamwe,keretse imibiri yabo gusa kuko umubili n'igitaka,noneho rero haliho ahantu umwuka ujya bitewe n'imilimo wakoze ukili hano ku isi,aho hantu n'ikuzimu no muli Paradiso.ubwo rero uzajya aho ushaka,wowe uvugira Habyara reka nkubwire niba ushaka kumusanga iyo yagiye uzagende abashaka kujya kwa Yesu Kristo natwe tuzajyayo ikibazo kili he?ndakwibutsa ko habyara yali afite inzoka iwe ndetse numva ko yali afite umupfumu iwe ubwo rero yagiye ikuzimu kwa Satani,kuko ibyo Imana ibanga urunuka,ahubwo reka amarangamutima yawe n'abandi nkawe wihane kdi wiie ku iherezo ryawe ese nuva kuli iyi si uzajyahe? njyewe nzajya muli Paladiso mu ijuru,Imirasire mureke igitekerezo kiboneke kuko gifasha abantu murakoze.
Kanda hano umusubize

gakuru mary - 27/08/2016 saa 10:00

nibyingenzi kutunyurira mu mateka ncuti mwipfubusa
Kanda hano umusubize

rukunfo6 - 26/08/2016 saa 21:35

Habyari...mwamuretseko yigendeye kandi ko natwe tuzamusanga ubwo mubamuri mubiki? Koko abantu bigira nkabatazi iherezo ryumuntu. Erega umuntu amenya amavukiro ariko ntamenya amasaziro.
Kanda hano umusubize

Fred - 26/08/2016 saa 21:35

Ese ayo makuru koko muba muyafitiye gihamya? Cyangwa nukugirango mugaragare ko muzi gucukumbura inkuru, none se hari umukozi wo muri izo nzego ziperereza wabahaye ayo makuru? Kubwa nge sinemeranywa namwe. Ndabazi ubwo mbanenze muranyonga igitekerezo cyange.
Kanda hano umusubize

Mujeri - 26/08/2016 saa 18:24

Iyi liste nanjye ngiye kuyongera.Abishwa na idia Min, Joshua Nkomo,Laurent Désiré Kabila,Lumumba Patrice,Kayibanda,Joachim Chissano,Uwafungishije Perezida Mandela,Uwishe urubozo Samuel Doe,Uwishe peredia wa Algeriya ari muri Sena,Tugiye no hanze y'africa, Uwishe perezida Alliende muri Chili,Uwishe Ché Guevara,Uwishe Sadam Hussein,.Iyi nkuru yagombye kuba umukoro mubarangiza amashuli makuru.Le titre ikaba " les grandes puissances et leurs bras"
Kanda hano umusubize

silas - 27/08/2016 saa 23:20

mujeri wapi kabisa wagipfuye joaquim quissano ariho ahubwo hapfuye uwo yasimbuye witwaga samora macher aho ni muri mozambique samora nawe yahanutse mu ndege kuburyo bwa amayobera nubu ntibaramenya icyatumye iyo ndege ihanuka
Kanda hano umusubize

Mujeri - 30/08/2016 saa 07:37

Sorry Silas nibeshye nashakaga kuvuga Samora Machel.Biragaragara ko urumuntu ukurikira.
Kanda hano umusubize

hatari - 26/08/2016 saa 16:04

Ndadaye ngo bamwishe bakoresheje Buyoya na Bikomagu, Habyara bamwica bakoresheje intagondwa. abanyaburayi ni babi cyane, ahubwo ni ukurushaho gucunga umutekano wabayobozi bacu kbs.
Kanda hano umusubize

Gogo - 26/08/2016 saa 15:28

oya mwegupfa ubusa ,take dutegereze harigihe twazabimenya neza ukuri kose . Murapfa iki?
Kanda hano umusubize

- 26/08/2016 saa 14:22

Abafransa amakosa yabo ni ko kuri kwabo! ni abagome cyane!!!
Kanda hano umusubize

cyane - 26/08/2016 saa 13:36

Kandi ngo umuntu apfa umunsi wageze. Abo bafaransa se bakorana n'Imana bavandi?
Kanda hano umusubize

kamanda - 26/08/2016 saa 12:43

nimbuzukuri se ibyongibyo utabitubwiririki ko tudakeneye kumva ayo mateshwa yawe ndabwira wowe wiyise higiro uzanabasange wenyine twe ntabwo dukeneye kubasangayo
Kanda hano umusubize

regis - 26/08/2016 saa 14:13

bavuga ibigondamye imihoro ikarakara.kamanda we ubanza nawe uri rukarabankaba uzamenyekana kera kabaye .naho amateshwa ntawe uyakurusha nako amahomvu
Kanda hano umusubize

kamanda - 26/08/2016 saa 12:43

nimbuzukuri se ibyongibyo utabitubwiririki ko tudakeneye kumva ayo mateshwa yawe ndabwira wowe wiyise higiro uzanabasange wenyine twe ntabwo dukeneye kubasangayo
Kanda hano umusubize

Kagabo - 26/08/2016 saa 13:04

Wabona nuyumunsi ubasanzeyo
Kanda hano umusubize

soso - 26/08/2016 saa 12:40

uzabasange wowe wenyine bariya bicanyi
Kanda hano umusubize

higiro - 26/08/2016 saa 11:57

ABAHINDE NABO NGO NTABWO BAKIBESHYEKA. TWESE TUZI UKULI AHO KULI. ABISHE HABYARIMANA NA NDADAYE BARAZWI BIHAGIJE. NIBA TWEMERAGA KO TWESE TULI ABAGENZI ,TUGAHANA AMAHORO. BALIYA MUVUGA BISHWE,TWESE TUZABASANGA.
Kanda hano umusubize

gatobo - 26/08/2016 saa 16:45

Uwiyita Higiro ni wa wundi utakwihanganira uvuga nabi Abafaransa kuko bamwigishije ubuterahamwe, nako barabukoranye.
Kanda hano umusubize

Mujeri - 26/08/2016 saa 18:03

Akariro gake na feri ese komutashyizemo ko na Mobutu yagambaniwe nabafaransa?
Kanda hano umusubize

mugabo - 27/08/2016 saa 08:58

HIGIRO UDAPFISONI KUKI WUMVA ABAFARANSA NAKO UKUNDA INTERAHAMWE UZIBYO ZAKOZE NURUHINJA NTIROYOBEWEKO ABAFARANSA ARIBO BAKOZE BIBI BYOSE BAFATANYIJE NIMPUMYI ZUMUTIMA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X