Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Hagati ya Perezida Kabila na Perezida Museveni ninde uri gucengana ku kibazo cya M23?

Perezida Museveni yatangaje ko atazi impamvu, abahoze ari abarwanyi ba M23 babarirwa muri Magana bahungiye ku butaka bwa Uganda, banze gusubira mu gihugu cyabo. Ibi yabivuze ubwo yari kumwe na Perezida Kabila wari mu ruzinduko Perezida Kabila mu gihugu cya Uganda ku munsi w’ejo. Ese hagati y’aba bagabo bombi ntawe uri gucenga undi?

Perezida Museveni ubwo yari I Kasese mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ari kumwe na Perezida Kabila, yabwiye abanyamakuru ko akiganira n’umutwe wa M23 ngo yumve impamvu udashaka gusubira iwabo mu gihe Perezida Kabila yari amaze kumubwira ko ibyo asabwa byose yamaze kubiha izi mpunzi.

Kuva mu mwaka ushize, Uganda ntacyo yigeze ikora ku gitutu cy’abayobozi bo mu karere bayisabaga ibisobanuro ku mpamvu inyeshyamba zidasubizwa mu gihugu cyazo.

JPEG - 78.4 kb
Perezida Museveni yakira Perezida Kabila i Kasese muri Uganda kuri uyu wa Kane

Chimpreport ivuga ko bagera muri 750 muri izi nyeshyamba bose bakaba bakiri mu Nkambi ya Bihanga mu burengerazuba bwa Uganda.

Uganda yigeze kandi kugerageza gucyura aba bahoze barwanira M23 mu 2014 bibyara imyivumbagatanyo ikomeye mu nkambi,ndetse umwe muri aba barwanyi ahitamo kwiyahura aho kugirango asubire mu gihugu cye nubwo bacye bemeye gutaha.

Ikibazo gikomeje kwibazwa na benshi ni iki :ese kuki izi mpunzi za M23 zidataha niba koko Perezida Kabila avugisha ukuri akaba yarazihaye ibyo zikeneye byose? Ese zirashaka kwiberaho ubuzima bwo mu nkambi nk’impunzi?

Ujya kwegura intwaro,uyu mutwe wavugaga ko urwanya ubutegetsi bwa Kabila kubera imibereho mibi no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu mu burasirazuba bwa Congo.

Mu masezerano ahagarika imirwano hagati ya M23 na Leta ya Kongo harimo byinshi leta ya Kongo yasabwaga birimo kubahiriza uburenganzira bwa muntu,kudakurikirana abahoze muri uyu mutwe ku byaha by’intambara bakoze,gutanga imyanya mu gisirikare no mu butegetsi bwite bwa leta abandi bagasubizwa mu buzima busanzwe ku bahoze ari abarwanyi b’uyu mutwe.

Umutwe wa M23 wagiye inshuro nyinshi utangaza koi bi byari mu masezerano bitigeze bitangwa ubundi bakavuga ko baramutse batashye mu gihugu cyabo bakwicwa.

Ese ukuri kukuba leta ya Kongo yarahaye byose uyu mutwe ntutahe n’ibyo uyu mutwe uvuga ko bitubahirijwe hagati y’aba bombi ninde uvuga ukuri?

Ku ruhande rwa Uganda ese koko irifuza ko izi nyeshyamba zitaha mu gihugu cyazo kandi inshuro nyinshi iki gihugu cyaragiye kivugwaho gushyigikira M23?

Izi nyeshyamba zayoborwaga na Brig. Gen. Sultan Makenga zaje gutsindwa bidasubirwaho mu 2013 zitsinzwe n’ingabo z’ibihugu bine zishyize hamwe, zihungira mu Rwanda no muri Uganda.

Uyu mutwe wa M23 wigeze no kwigarurira umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, Goma, uza kuwusohokamo kubera igitutu cy’abayobozi mu karere n’Umuryango Mpuzamahanga.

Uyu mutwe rero nyuma waje gusinya amasezerano y’amahoro na guverinoma ya Congo uhagarika ubunyeshyamba, guverinoma nayo iwizeza ko izakora ibishoboka abahoze muri uyu mutwe bagasubizwa mu buzima busanzwe mu mahoro.

JPEG - 150.2 kb
Gen Sultan Makenga ukuriye abarwanyi ba M23 ari kumwe n’abashinzwe kumurinda

Ubwo perezida Museveni yavuganaga n’itangazamakuru i Kasese ari kumwe na mugenzi we, Perezida Kabila wari uri muri Uganda kuri uyu wa Kane, yatangaje ko nawe atiyumvisha impamvu inyeshyamba zatsembye zikanga gusubira iwabo kandi n’ibyo zasabaga byose ngo zitahe byarujujwe.

Museveni yagize ati: “Nta gitekerezo mfite cy’impamvu badasubirayo; twaganiriye na Perezida Kabila ambwira ko bakoze ibyifuzwaga byose ariko batari gusubirayo”
Yakomeje agira ati: ”Ngiye guhita mbabaza impamvu niba ibyo basabaga byose byarashyizwe mu mwanya ubwo tuzamenyesha guverinoma ya Congo.”

Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro by’amasaha abiri mu muhezo muri Mweya State Lord muri Kasese kuri uyu wa Kane, mbere yo kugirana ikiganiro n’itangazamakuru.


Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Tummy Emmy - 11/08/2016 saa 11:30

Ariko utafite amaso ngo arebe ntagira n' amatwi ngo yumve, utagira amatwi se ntugira n' amazuru ngo anukirwe, amezi menshi n' abiri yaba menshi akaba atatu ukuri kukajya ahagararagara, vagasura iwabo bemye, abanzi mugakorwa n' isoni, mwirirwa mwiruka mu Rwanda mutera kuba abanyarwanda, na U Gaganda itabaha ubaenegihugu, na Kenya ngo mushaka kujya muri Amercan n' uburayi. Umutima uzabarya ndababwiye.
Kanda hano umusubize

ndayambaje - 7/08/2016 saa 21:38

Ndabasetse abavugako abakongomani bavuga ururimi rw'ikinyarwanda batsinzwe ahubwo bigaragazako mutareba kure ubwose ntimureba iri shyaka rishya ryavutse rirwanya kabila numvise bavugako ryatangiye gutegura gahunda ijyanye nogutanga imyitozo yagisirikare kurubyiruko rwomubanyamulenge kandi bikaba bivugwako rishigikiwe muri congo muri gahunda yogucamo DRC ? mwamenya ari bande babashigikiyeko numva amahanga yahagurutse ashaka gukuraho ubutegetsi bwa Kabila? urugamba ruri hafi kandi intambara ijyiyekuba izaba ari special mureke dutejyereze amakuru ahari nuko bitazoroha isi yose ishyijyicyiye katumbi nuyu mugabo uyuboye iri shyaka imirwano muyitegure muri Congo
Kanda hano umusubize

kalisoliso - 7/08/2016 saa 16:03

ariko nkaba barindagiye mwagize ubwenge nkabanyamu kweli General urinda urindagira
Kanda hano umusubize

kalisoliso - 7/08/2016 saa 16:02

nimureke umunsi numwe byose bizasobanuka
Kanda hano umusubize

kalisoliso - 7/08/2016 saa 16:01

nango nawe Museveni , naho ibyiwacu bamwe ngo ntaburengazira , eg abasajya nabanyamu gusa ikizwi nuko , mugihe bitarambiranya bazaba nabo baririmbwa , bahenze , nubwo bamwe nokubona id bitera ikibazo kandi ahandi umara only 5 years bakaguha ubwenegihugu, naho iwacu ahahhhh.
Kanda hano umusubize

kalisoliso - 7/08/2016 saa 16:00

nango nawe Museveni , naho ibyiwacu bamwe ngo ntaburengazira , eg abasajya nabanyamu gusa ikizwi nuko , mugihe bitarambiranya bazaba nabo baririmbwa , bahenze , nubwo bamwe nokubona id bitera ikibazo kandi ahandi umara only 5 years bakaguha ubwenegihugu, naho iwacu ahahhhh.
Kanda hano umusubize

Ibrahim ntibambonaho - 6/08/2016 saa 17:44

Hari abandi se atari u rwanda? Ahubwo ni mwitege undi muriro ugiye kwaka.
Kanda hano umusubize

Kigoma - 8/08/2016 saa 07:00

Ubukungu bwu Rwanda bwifashenabi harabashomeri bashaka ikirakacyo cyokwatsa uwomuliro
Kanda hano umusubize

Bagumya - 6/08/2016 saa 08:38

Nibutse kino kinyamakuru ko M23 yatsinzwe izuba riva ayo masezerano muvuga sinyazi
Kanda hano umusubize

Bagumya - 6/08/2016 saa 08:38

Nibutse kino kinyamakuru ko M23 yatsinzwe izuba riva ayo masezerano muvuga sinyazi
Kanda hano umusubize

Bagumya - 6/08/2016 saa 08:34

Mufite ipfunwe ryuko mutatumiwe ntakindi.
Kanda hano umusubize

Charles - 5/08/2016 saa 21:09

None se koko ko abaturage bagowe ntamafranga abagenewe akangizwa, nigute Kabila ajya Uganda kandi azi neza ko Uganda nayo ijya ijyana ingabo zihungabanya umutekano Kongo. Ayobewe se ko M7 abeshya. Yabwiye Habarimana ko ntawe uzamutera aturutse Uganda!!! Gusa kabila yagombye kwegura akarekura kuko ntacyo yamariye abenegihugu.
Kanda hano umusubize

cyane - 5/08/2016 saa 16:42

Reka bikinire imana nako imbunda zarabahaye sha! Nonese ko n'inteko zabo zitababaza icyo bakorera ingendo n'icyo bakuramo ... Mu bateye imbere ntibarebera ngo umuyobozi yikorere ibyo ashatse mu misoro y'abaturage. Ngo agiye kubabaza se ni bwo akimenya ko bahari? Ariko buriya wasanga hari icyo bari gupanga kidafite n'aho gihuriye n'izo nyeshyamba iby'Afurika ni uko!
Kanda hano umusubize

Mbandiyimfura - 5/08/2016 saa 16:12

Reka ntimukajijishe,ninde utazi M23 abari bayihishe inyuma.Umugambi ntaho wagiye nubwo bamwe bibwira ko yasenyutse.Mutegereze gato ruzahana inkoyoyo
Kanda hano umusubize

Bikingo - 6/08/2016 saa 08:44

mbandiyimfura we burya sinone icyo gihe abari babarinyuma ntangufu bagifite kuko batakiri kwibere ahubwonabo barikurwana inkundura ngo bucye kabili nibutarubizi.
Kanda hano umusubize

Wow - 6/08/2016 saa 15:29

ese ubwo ni bande koko??
Kanda hano umusubize

- 7/08/2016 saa 09:57

ntaho twagiye turahari
Kanda hano umusubize

bisimwa - 6/08/2016 saa 22:14

hhhh,,,,nidanger kabsa
Kanda hano umusubize

bisimwa - 6/08/2016 saa 22:14

hhhh,,,,nidanger kabsa
Kanda hano umusubize

nzabandora - 7/08/2016 saa 09:24

keretse umwana muto utazi icyatsi n'ururo mbahaye amezi 2 byose bizajya ahagaragara ubu batangiye ....
Kanda hano umusubize

nzabandora - 7/08/2016 saa 09:24

keretse umwana muto utazi icyatsi n'ururo mbahaye amezi 2 byose bizajya ahagaragara ubu batangiye ....
Kanda hano umusubize

- 7/08/2016 saa 12:41

ariko namwe muri bafeke bana mubonako imana isinziriye ku buryo yakwibagirwa abakongomani
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X