Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Hakozwe imyigaragambyo yo kwamagana ingabo za Amerika mu Buyapani

Abantu babarirwa mu bihumbi bakoze imyigaragambyo ku kirwa cy’Ubuyapani cya Okinawa bamagana ingabo z’abanyamerika zihari.

Abari mu myigaragambyo barakajwe n’amakuru ashinja umugabo wahoze ari umusirikare w’umunyamerika uba kuri icyo kirwa kuba yarafashe ku ngufu kandi akica umugore wari uhatuye.

JPEG - 23.6 kb
Abanyamerika bamaganwe

Ibi byatumye abaturage bo kuri icyo kirwa bongera kwerekana ko badashyigikiye ingabo z’abanyamerika zimaze imyaka myinshi kuri icyo kirwa.

Ku kirwa cya Okinawa hari abasirikare b’abanyamerika 26000.

Bakora kandi bakaba ahantu hangana na kimwe cya gatanu cy’ubutaka bw’icyo kirwa muri gahunda y’ubufatanye bushingiye k’umutekano hagati y’Ubuyapani na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X