Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Havumbuwe imva 1233 z’abishwe n’inzara

Umuryango w’abaganga batagira imipaka, “Medecins Sans Frontieres” ryatangaje ko mu gihugu cya Nijeriya hari inkambi irimo abantu bataye ingo zabo babangamiwe n’inzara.

MSF ikomeza ivuga ko yigereye muri iyo nkambi iri mu mujyi wa Bama, muri Leta ya Borno, ku wa kabiri, isanga abana 16 bari hafi gupfa kubera kubura ibyo kurya.

Abaganga ba MSF basanze kandi hari imva zibarirwa mu 1,233 z’abantu bamaze gupfa, 480 muri bo n’abana.

Abantu bagera ku 188 muri abo bishwe n’indwara zo gucibwamwo no kurya nabi kuva ku italiki ya 23 z’ukwezi kwa gatanu gushize.

MSF ikomeza kandi ivuga ko iyo nkambi irimo abantu ibihumbi 24. Abana ni ibihumbi 15, muri bo ibihumbi 4500 bafite imyaka iri munsi y’itanu.

Pierre Rugano

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Edward - 23/06/2016 saa 17:50

Birababaje
Kanda hano umusubize

- 23/06/2016 saa 12:43

Letanitabare
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X