Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Hillary Clinton yemeye ku mugaragaro kuba umukandida w’aba Demokarate

Ijambo rya Hillary Clinton ni ryo ryashoje, Kongere, inteko kaminuza y’Abedemokare imaze iminsi ine iteraniye mu mujyi wa Philadephia. Yemeye ku mugaragaro kuba kandida w’ishyaka ry’Abademokarate. Abivuze bamuhaye amashyi y’urufaya.

Yabanje kwamagana Donald Trump avuga ko ari umuntu ushaka guca abantu mo ibice, umuntu ushaka kubaka inkuta hagati y’ibihugu. Yasobanuye ko batazubaka inkuta ahubwo bazubaka ubukungu bukomeye, bazafatanya n’ibindi bihugu mu rugamba rwo guhashya iterabwoba.

Mu ijambo rye yavuzemo inshuro nyinshi insanganyamatsiko agenderaho muri iyi nzira yo kwiyamamaza “Stonger Together” ni ukuvuga ngo “Iyo turi hamwe tugira ingufu.”

JPEG - 25.9 kb
Madame Hillary Clinton amaze kwemerwa ku mugaragaro kuba umukandida w’abademokarate

Yibukije ko ishyaka ryabo ryanditse amateka ribaye irya mbere mu mashyaka akomeye rigize umugore kandi waryo ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Bamuhaye amashyi menshi na none.

Yasezeranije abaturage ko azakora uko ashoboye kugirango ubuzima bwabo burusheho kuba bwiza, by’umwihariko mu rwego rw’ubukungu. Ati: “Yego Amerika ni cyo gihangange ku isi, ariko hari abaturage bitageraho uko bikwiye.” Ati: “Dushobora gukora kurushaho tukabikosora.”

Mu yindi migambi ye, yavuze ko yemera iby’abahanga bavuga ko bibazo by’imihindukire y’ibihe. Ko rero hari akazi gakomeye ko kurengera isi. Azanoza amategeko agenga abimukira. Azaharanira uburenganzira bw’abagore n’abana.

Ariko ngo ikintu azihutira kurusha ibindi naramuka atowe, ni ugushyikiriza inteko ishinga amategeko umushinga wo kuzamura imishahara ku buryo butarabaho muri iyi myaka 60 ishize.

Ku birebana n’imisoro, Hillary Clinton yavuze ko abakire bagomba gusora hakurikijwe umutungo wabo.

Yasezeranije abaturage ko nibaramuka bamutoye azibanda ku mutekano wabo. Ati: “Simvuze ngo nzavugurura ingingo y’itegekonshinga yemerera abantu gutunga intwaro. Simvuze ngo nzabambura imbunda zanyu. Ndi hano kugirango mbarinde kwicwa n’abantu batagombye kuzitunga.”

Yavuze kandi ko azavugurura ubucamanza kugirango burengere ubutabera koko uko bikwiye.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

cyane - 29/07/2016 saa 14:52

Ko numva imana na yo ifite politiki yayo se? Ubutegetsi bwayo se nta politiki bugenderaho ra? Iyaba bari bazi ko idini ubwaryo ari politiki mbi ahubwo! Naho kutajya mu gisirikare byo ni ubujiji kabisa. Ubu igisasu gituritse ntiwakibuka n'ubuyehova! Abasirikare ni nk'abaganga: batariho twashira sha mujye mukuraho idende!
Kanda hano umusubize

cyane - 29/07/2016 saa 14:35

Imana igiye kwibuka abanyamerikakazi nk'uko yibutse abirabura. Iyi na yo ubanza ipanga ikurikije aho sosiyete igeze, bivuze ko ihorana ingwa n'igihanaguzo. Kumenya byose ngo mutahe!
Kanda hano umusubize

HABARUGIRA Emmanuel - 29/07/2016 saa 14:09

Hillary CLINTON yaba abaye umugore wa mbere utegetse Amerika.Birashoboka kuko nta muntu waruzi ko umwirabura yategeka Amerika.Ikibazo nuko aba Republicans batukana n'aba Democrats.Niyo mpamvu YESU yabujije abakristu nyabo kwivanga muli politics (ibyisi) nkuko tubisoma muli Yohana 17:16.Impamvu ni nyinshi.Muli politics,aho gukundana nk'abakristu,ahubwo baratukana,bagasebanya,bakicana,bagacuranwa ibyiza by'igihugu,bakarwana,etc... Umukristu nyakuri ashaka ubutegetsi bw'imana,aho gushaka ubutegetsi bw'abantu (Matayo 6:33).Gusa imana idusaba gutanga imisoro,no kubaha (to respect) abayobora.Mu gihe imana itari yakuraho ubutegetsi bwabo nkuko tubisoma muli Daniel 2:44;Zaburi 110:5. Mu idini nsengeramo,ntabwo tujya muli politics no mu gisirikare kubera impamvu Bible ivuga muli Matayo 26:52,Yesaya 34:2,3 na Matayo 5:44 zumvikana neza.Kandi ni idini ikomeye ku isi yose.Abayigize bose ubasanga balimo kubwiriza mu ngo no mu mihanda ku isi yose,mbere yuko IMPERUKA iza (Matayo 24:14).
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X