Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ibaruwa Perezida Nkurunziza yandikiye ONU yatewe ishoti

Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi aherutse kwandikira akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano avuga ko adakeneye abapolisi cyangwa abasirikare bo kugarura amahoro bagahagarika ubwicanyi mu gihugu. Ibyifuzo bya Perezida akanama gashinzwe amahoro n’umutekano kabiteye ishoti gakora ibinyuranye n’ibyo yifuzaga.

Akanama ka ONU gashinzwe umutekano n’amahoro karaye gafashe icyemezo cyo kohereza abapolisi 228 mpuzamahanga mu Burundi bagamije kugarura amahoro no guhagarika ubwicanyi mu gihugu.

Mu nshingano abo bapolisi bahawe harimo gukurikirana uko uburenganzira bwa muntu bwubahiriza hamwe no gufasha abarundi kugira ngo ibiganiro bibahuza bigende neza.

JPEG - 18.3 kb
Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi

Ako kanama kavuga ko kizeye ko abo bapolisi bazagira akamaro kugira ngo habe umwuka mwiza mu bari mu biganiro by’amahoro kugira ngo igihugu kive mu myiryane ya politiki kirimo.

Ambasaderi uhagarariye Amerika muri ONU, Samantha Power yatangaje ko abo bapolisi batazaba boherejwe mu gucunga umutekano w’abaturage.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa karindwi uyu mwaka, Perezida Nkurunziza yari yandikiye ONU ibaruwa ivuga ko leta ayoboye idakeneye abapolisi cyangwa abasirikare mpuzamahanga mu kugarura umutekano.

JPEG - 44.8 kb
Akanama ka ONU kanze icyifuzo cya Perezida Nkurunziza

Muri iyo baruwa yavuze ko mu gihe byaba binaniranye hakoherezwa abapolisi batarenze 50 kandi ko mu gihe bazaba barenze leta ye itazabakira.

Haribazwa niba Perezida Nkurunziza azemera kubakira kuko barenze umubare yifuzaga!

Aka kanama ka ONU kafashe uyu mwanzuro kemeje ko mu Burundi hakorwa ubwicanyi n’ibindi bikorwa bibangamiye uburenganzira bwa muntu. Aka kanama kavuga ko kiteguye gufatira ibihano abantu bose babangamiye umugambi w’amahoro n’abakora ubwicanyi.

Basaba kandi leta y’u Burundi kurekura imfungwa za politiki no gufungura ibitangazamakuru byahagaritswe bikongera gukora ku mugaragaro nk’uko yari yabyemeye mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Princia - 1/08/2016 saa 05:49

Abo ba polisi ni bamukerarugendo bazob baje kuraba tanganyika no kwonona abarundikazi.
Kanda hano umusubize

Jean Kumiro - 1/08/2016 saa 10:56

Yewe, bazaba ari bo biyononnye, kandi n'uwonona na we aba yononekara !
Kanda hano umusubize

FDN - 1/08/2016 saa 05:09

Jw ONU irantweza pe mbega abarundi utatahaguruse dukinhite igihugu cacu wibazako abo batane gusambana babakobwa bacu canke kwirira ama dollare gusa numbwira muri RDC hari abasodq ba ONU bamgana bangahe haramahoro bagararureye kirese ko uburundi buriko buragambanigwa nibimenyesha makuru nabantu bake bavuga ibitariho twebwe inzego zumjtekano turikwije na bapolice dushaka jvyinyegeje inyuma tura bize nibapa baza tuzobivuna
Kanda hano umusubize

- 1/08/2016 saa 12:57

Wewe uradedemba wibaza amakungu uko areba nkawe? Wewe uvuga umutekano urakwiye harura kuva kurunziza arahiye mandat 3 abamaze kupfa bangana gute? igihe atari yarahire mandat 3 harabantu birigwa barapfa? uko bukeye uko bwije reka ONU imenye ico yikorera umuteka uboneke umuntu yigenge uko vya hora.
Kanda hano umusubize

Alpherd - 1/08/2016 saa 13:04

Wewe uradedemba wibaza amakungu uko areba nkawe? Wewe uvuga umutekano urakwiye harura kuva kurunziza arahiye mandat 3 abamaze kupfa bangana gute? igihe atari yarahire mandat 3 harabantu birigwa barapfa? uko bukeye uko bwije reka ONU imenye ico yikorera umuteka uboneke umuntu yigenge uko vya hora.
Kanda hano umusubize

- 31/07/2016 saa 09:20

Njye ndumva abakunda ubutgetsi bagombye kumva ko umubiri a rinkundi uwamukorera ibyoakorera abandi byamushimisha?
Kanda hano umusubize

Deo miburo - 31/07/2016 saa 06:45

Ariko tuvugishij'ukuri igihugu kigizwe na 8.000.000.000, Ubu wokirungikamwo abapolisi 228 bagakoriki. ico mbona ONU irakwiye kwisubirako kuko nizandyande ishaka gushira ngwibirungo.
Kanda hano umusubize

aime - 30/07/2016 saa 23:27

Jye ndabona abafaransa bari kujijisha. Ntabwo baje i Burundi ahubwo bafite ahandi bagiye. None se ubufatanye bwabo na Nkurunziza hari utabwibuka ejo bundi? Ahubwo dufashe Abarundi kwamagana abafaransa. Kuko amahoro batazanye mu biyaga bigari cyane mu 1994 si mbona aho bayakura mu gihe nabo bari guterwa nibyihebe.
Kanda hano umusubize

- 30/07/2016 saa 23:04

Reka turindire turabe iyo bigana.
Kanda hano umusubize

Gitega - 30/07/2016 saa 22:45

Ese iki ciyita Kaberuka kidedemba ngo uburundi bifise politics ishaje kwisi yose kizi abategeka mugwanda abaribo ? bureka kwigira ikidebile. Nibura muburundi 40% bategeka nabatutsi kd 50% mugisilikare nabatutsi. ubuse mugwanda ivyo biharuro uwobirondera muri government canke mugisoda yobiboba vyabahutu ? Syeee
Kanda hano umusubize

- 31/07/2016 saa 12:13

Hahaaa sha uranyishe reka mukoze mubamare mupfire ifiyeri ngo 40% nabahutu ubwo c kombona bashize kdi nunva aribo benshi.mi gisoda? Murabamirasha ubwimshi noneho sha muri ba fake kbs ubwo c iyi 40% itegeka he? Mujye.mureka kujijisha mumara abatutsi muzabibazwa na nkurumbi wanyu mwese.muribizongwe habuze numwe ugira undi inama koko?nakazi kanyu.
Kanda hano umusubize

Hirwa Gregoire - 31/07/2016 saa 13:22

@ Gitega, ndetse gutukana nta kindi kintu na kumwe uzi. Mugabo nta kundi niko warezwe. Abatwara u Rwanda ubazanye gute ku nkuru ivugwa ku Burundi ? Ivyo biharuro uvuga vyari mu masezererano y'i Arusha mwaraye musambuye! Ntusubire kubesha rero. Harura abatwara u Rwanda umbwire ko mbona wigize bamenya. Iwanyu perezida wa repubulika, perezida wa senat, perezida wa parlement, vice perezida bose ni abahutu!!! Womenyera mu Rwanda ari uko bimeze? Maramarira hiyo, twarabamenye
Kanda hano umusubize

BNS - 1/08/2016 saa 07:22

Aya macakubiri y'amoko mwihambiraho niyo atuma mutazigera mugera mugera ku Mahoro ahubwo ni umurage mubi muri kuraga abana banyu .
Kanda hano umusubize

MUGABO - 30/07/2016 saa 20:04

Noneho Nkurunziza ko atavuze ko ari u Rwanda ruri inyuma y'icyo gikorwa ra? umenya Leta ya Nkurunziza byayicanze? ejo bari mu muhanda bamagana u Rwanda uyumunsi basubiye mu muhanda bamagana u Bufaransa, mu mezi abiri ashize bari mu muhanda bamagana Onu, mu cyumweru cyashize iyo Leta ya Nkurunziza yarijugunye ngo ntishaka kwitabira inama ya African Union, ubuse Nkurunziza akazi ke kazaba kwamagana, kwivumbura, kwica, kubeshyera u Rwanda no kwirarira ngo mu Burundi hari umutekano kandi nta munsi wira hadapfuye abantu? abarundi ubu bari mu bukene butagira izina kubera Nkurunziza wanambiye ku butegetsi ngo aho kuburekura azica abarundi badashaka igitugu cye abamare! hanyuma akajya kwishushanya ngo ni umurokore. Imana ifashe u Burundi.
Kanda hano umusubize

mico - 30/07/2016 saa 19:43

Abo bapolisi ariko barakenewe no muri amerika (USA)kuko ABIRABURA BAGIYE GUSHIRA BAHOHOTEWE N ABAZUNGU BASHINZWE KUBARINDA!!! Ngaho se iyo Loni niterane ibifatire umwanzuro ra!! Abaswa gusa batareba igikwiriye ngo abe aricyo gikorqa kdi vuba.
Kanda hano umusubize

Fred - 30/07/2016 saa 14:40

Nyamara nubwo ubwicanyi bwo mu Burundi mubugereka kuri Nkurunziza jye mbona ari akarande mugihugu cyanyu.none se niryari mu Burundi baticanye?ahubwo muzarebe neza umuzimu uri mugihugu cyanyu muwirukanishe amasengesho menshi atarimo uburyarya.naho rwose amacakubiri ashingiye ku bwoko mwimice,azatuma igihugu cyanyu gihora mu ntambara zidashira.gihinduke nka Somariya
Kanda hano umusubize

Ntunzwenimana Jafeti - 31/07/2016 saa 07:17

Nkunkurunziza Jendamwemera Cane! Ikibazo Nabategetsi Batobato Kugez ,U bu Ukuri Ukgira Ufise Ikribwa!
Kanda hano umusubize

Peter - 30/07/2016 saa 13:37

Ubwo Un Ibonye Abarwanya Nkurunziza Bananiwe Igiye Kumwikuriraho Ubwose Abafaransa Babanjije Bakarwana N'ibyihebe Biriguca Amajosi Yabantubabo Umugabo Yavuyiwe Umuriruzimye Ageze Kwamugenziwe Aticanawake Afurika Waragowe
Kanda hano umusubize

kagame - 30/07/2016 saa 13:14

yaba ari onu yaba ari reta yankurunziza bose ni barusahiranda abantu baraofpa ariko ntibabibona
Kanda hano umusubize

- 30/07/2016 saa 10:27

Ariko ONU nayo ibyayo nagahoma munwa abarundi barashije none ngabapolisi gukora iperereza!nireke guhora mubiganiro bitarangira itabare rubanda rwinzirakarengane
Kanda hano umusubize

Gakwandi - 30/07/2016 saa 11:50

UN se ntimuyizi Niko ikora . Nyuma bazavuga Ngo ntibamenye ko byari grave kuriya.
Kanda hano umusubize

kagame - 30/07/2016 saa 12:58

wowe turikumwe
Kanda hano umusubize

musabyemariya - 30/07/2016 saa 09:44

nonese abantu 280 bagarura umutekano mugihugu cyose gute? usubye ko ari imikino ya politique rubanda rwohasi ruba rutazi. ibi ni ugushimisha aba faranca batanze kiriya gitekerezo kugirango bigaragare ko nabo bafite ijambo muri ONU, naho iby'amashoti ntabyo mbonyaho. rubanda rugufi rurira rutazi uwapfuye bwacya abanyapolitique bakicara bakagabana kuma euro rwo rugasigara rwicira isazi mujisho kandi arirwo rwahaburiye byinshi. ibya politique nink'ikiryabarezi cg kazungu narara.
Kanda hano umusubize

ndaymbaje jonathan - 30/07/2016 saa 12:04

bizarangira bibaye nko murwanda onu igenda gahoro mubibazo bibangamiye abaturage urebe igihe bahereye kugeza nanuyu munsi imana itabare benedata ba barundi.
Kanda hano umusubize

kagame - 30/07/2016 saa 13:03

aho turikumwe bashaka kwirira amafranga ngobari mubutumwa bagiye gituma ubwicanyi bwiyongera abaturange barababaje nukuri
Kanda hano umusubize

kaberuka - 30/07/2016 saa 09:39

onu yakoze byiza kuko uburundi bugifite politiki ishaje ku isi yose nta hantu na hamwe hakiri ibitekerezo bivuga ko abantu aba n aba aribo bayobora bonyine cg ubwoko ubu n ubu.kandi NGO ubyanze yicwe .nibemere gusangira mu Mahoro cg ibintu bihinduke ku ngufu. ariko ubu ndi presidency ko ari akazi nk akandi kuko Africa itemera guhererekanya ubutegetsi mu Mahoro hubahirijwe umubare wa za manda? mpaka abantu bapfe ariko uyobore? uzayobora irimbi se?
Kanda hano umusubize

kagame - 30/07/2016 saa 13:07

oni iri mubitotsi itabizi barashakako abarundi bashiraho pe mbabajwe nabaturage naho oni yo irigukora ubusa
Kanda hano umusubize

kaberuka - 30/07/2016 saa 09:37

onu yakoze byiza kuko uburundi bugifite politiki ishaje ku isi yose nta hantu na hamwe hakiri ibitekerezo bivuga ko abantu aba n aba aribo bayobora bonyine cg ubwoko ubu n ubu.kandi NGO ubyanze yicwe .nibemere gusangira mu Mahoro cg ibintu bihinduke ku ngufu. ariko ubu ndi presidency ko ari akazi nk akandi kuko Africa itemera guhererekanya ubutegetsi mu Mahoro hubahirijwe umubare wa za manda? mpaka abantu bapfe ariko uyobore? uzayobora irimbi se?
Kanda hano umusubize

sugira - 30/07/2016 saa 10:40

erega muri Africa ntaburenganzira bw'ikiremwamuntu buhaba tuzakomeza gupfa ariko abandi bakomeze bayobore
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 30/07/2016 saa 11:44

Ariko Sugira ntugakabye,ngo muzakomeza mupfe!,niba dupfa nkawe tujye twipfira dutyo!.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X