Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ibaruwa y’ibanga Francois Hollande yandikiye Nkurunziza, intandaro yo kutumvikana hagati y’u Bufaransa n’u Burundi

Mu mpera z’icyumweru gishize Umuryango w’abibumbye watangaje ko ugiye kohereza abapolisi 228 icyemezo kitakiriwe neza n’abategetsi b’u Burundi bituma bashyira abaturage mu myigaragambyo bamagana icyemezo cya ONU n’igihugu cy’u Bufaransa cyatanze icyo gitekerezo.

Uku kutumvikana hagati y’u Bufaransa n’u Burundi ngo kwaba guturuka ku ibaruwa Perezida w’u Bufaransa Francois Hollande yandikiye Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

N’ubwo nyuma y’iyi baruwa yagizwe ubwiru yanditswe ku itariki ya 22 Gashyantare 2016 abadipolomate batandukanye bagiye bagirana ibiganiro na Perezida.

JPEG - 57.8 kb
Ibaruwa Francois Hollande yandikiye Perezida Nkurunziza yatumye ibihugu byombi bitumvikana

Nkurunziza ndetse n’ibiganiro bihuza abarundi bikaba, uyu mwuka ntiwakomeje muri ubu buryo kuko nyuma ibyari umwuka mwiza byaje guhinduka umwuka mubi, u Bufaransa butangira gushakira kubaka izina ryabwo ryasenyutse muri aka karere biciye mu bwumvikane buke buri mu Burundi ari nako iki gihugu cya nyuma nacyo gishaka kwihagararaho mu ruhando mpuzamahanga.

Tugarutse kuri iyi baruwa Francois Hollande yandikiye Perezida Nkurunziza avuga ko afite impungenge z’ibikorwa by’ihohoterwa bikorwa buri munsi bikozwe n’ubutegetsi, amashyirahamwe atandukanye na bamwe mu baturage b’u Burundi.

Francois Hollande muri iyi baruwa yavugaga ko ibi bibazo bizashyira igihugu cy’u Burundi mu bukene bushobora kuzamara imyaka 10 kandi igihugu kigenda gisubira ahabi buri munsi.

Perezida Hollande yavuze muri iyo baruwa kugira ngo igihugu cyongere kugira umudendezo ari uko habaho ibiganiro hagati ya leta n’abatavuga rumwe nayo bose yaba abari mu gihugu n’abari hanze yacyo.

Ngo muri ibi biganiro kandi hagomba kugaragaramo imiryango mpuzamahanga cyane cyane umuryango wa Afurika y’uburasirazuba n’umuryango w’ubumwe bwa Afurika ndetse n’umuryango w’abibumbye.

Francois Hollande ngo hakwiye ko ubuyobozi bugirira icyizere abaturage ariko icyo cyizere kugira ngo kigerweho hagomba ingamba zikarishye zirimo kureka abanyapolitiki bagira ubwisanzure buhagije abanyamakuru bari mu nzu z’imbohe bakarekurwa ndetse n’ibinyamakuru byigenga bikongera gukora ku mugaragaro.

Umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa yasabye Perezida Nkurunziza kwemera ko mu gihugu cye hinjiramo ingabo mpuzamahanga zishinzwe kugarura amahoro ndetse n’indorerezi mpuzamahanga. Perezida Hollande yabwiye Perezida Nkurunziza ko nta yandi mahitamo akenewe uretse kubahiriza ibi u Bufaransa bwasabye nk’uko byatangajwe na Radio mpuzamahanga y’abafaransa (RFI).

Perezida Hollande asoza ibaruwa ye abwira Perezida Nkurunziza ku giti cye ko agomba kubahiriza ibisabwa atabyubahiriza agafatirwa ibihano ku giti cye ndetse bimwe mu bihano bikaba byaratangiye gufatwa cyane cyane ku bijyanye n’umutekano.

Yaba Leta ya Nkurunziza yaba nawe ku giti cye ntawigeze agira icyo asubiza ibaruwa ya Hollande ahubwo umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi watangiye gututumba buhoro buhoro hagati y’ibi bihugu byombi, bigera naho u Bufaransa bujya gutanga umushinga wagutse muri ONU wo kohereza abashinzwe umutekano mpuzamahanga mu gihugu cy’u Burundi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kome kome - 11/08/2016 saa 14:14

abafransa ntacyiza bafite aho bageze umuriro uraka
Kanda hano umusubize

LAURENT - 10/08/2016 saa 18:49

IBYO NIBIMENYETSO BYEREKANA KO BARIBASANZWE BAKORANA,AHUBWO NUKO YABABWIYE IBYO BADASHAKA.NONE SE BARABIBONA BATE? ONU NIKORESHA INGUFU BAKAZA AZABIRA ATE? REKA TUBITEGE AMASO.
Kanda hano umusubize

- 11/08/2016 saa 19:28

Ivyo Nibisanzwe Turamenyereyeko Ivyobihugu Vyiganje Karivyo Guteza Umutekano Muke Mubihugu Bito_bito Kubwivyo Baraza Bazobonako Aragahugu Gato Mugabo Katarigito.
Kanda hano umusubize

mugwanashaka - 10/08/2016 saa 15:04

iyo baruwa irihe tuyisomere??
Kanda hano umusubize

cyane - 10/08/2016 saa 13:21

Iyo baruwa iri he?
Kanda hano umusubize

mukashyaka - 10/08/2016 saa 09:54

ntakiza cy'abafaransa ndabarahiye!!! hose ni babamagane. basenye urwanda,basenya centrafrica,basenya tchad, basenya libiya, coted'ivoir bacitse kw'icumu,none dore aho bagejeje abarundi. ubwo baragirango bagaruke mu Rwanda banyuze muburundi. abanyarwanda tube maso.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X