Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ibihugu bigize akarere ka Afurika y’iburasirazuba bishobora kugabwaho ibitero by’ubwiyahuzi na Al Shabaab


Ibihugu bigize Afurika y’u Burasirazuba biraburirwa n’Ihuriro ry’iterambere ry’aka gace (IGAD) kuba umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab witeguye kubigabaho ibitero by’ubwiyahuzi niba nta gikozwe vuba na bwangu ngo ibyo bitero bikumirwe.

IGAD ivuga ko ubu umutwe wa Al Shabab urimo gushinga amashami ya gisirikare agamije kugaba ibitero mu bihugu bya Uganda, Kenya Tanzania na Ethiopia nk’uko raporo ya IGAD igizwe n’amapaji 53 yabigaragaje.

Radio Ijwi rya Amerika ivuga ko hari amashami abiri yashinzwe na Ahmed Abdi Godane wahoze ari umuyobozi wa Al-Shabaab agamije kugaba ibitero muri ibyo bihugu.

JPEG - 67.8 kb
Al Shabaab Idakumiriwe ishobora guhitana byinshi mu karere

Umutwe umwe yawise Jaysh Ayman, ugamije kugaba ibitero muri Kenya , Uganda na Tanzania, n’undi wa Jaysh al-Usra ugamije kugaba ibyo bitero muri Ethiopia.
IGAD irasaba ibyo bihugu kujya hamwe bigafata ingingo zikomeye zo kurwanya uwo mutwe muri Somalia, no mu karere.

Zimwe muri zo ni guhanahana amakuru ku bikorwa by’uwo mutwe, gushinga itsinda rihuriwemo n’ibyo bihugu rishinzwe gukurikiranira hafi ibya Al-Shabaab no kumenya ibitero Al-Shabaab iba itegura.

Al-Shabaab yakunze kugaba ibitero muri Kenya byagiye byica benshi, nyuma ingabo z’icyo gihugu zifata umwanzuro wo kujya kuyikumira muri Ethiopia.

Ingabo za Kenya ntizahiriwe n’urugendo muri icyo gikorwa kuko waje kubatungura, wica ingabo za Kenya zirenga 100.

Uwo mutwe kandi wagiye wica ingabo za Uganda n’izo mu bindi bihugu ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

karenzi - 18/08/2016 saa 05:01

ariko se buriya wowe uyobewe ko ibibazo byahozeho Ku isi?uratera abaantu ubwoba gusa ngo imperuka?world war 1,world 2,french revolution,american revltion,revolution yo muri 59 hano mu rda,ibinkubwiye byose ndagirango nkubwireko mugihe byabaga ushobora kuba utari wakavuka,kdi icyogihe hari abavugabutumwa nkawe babyiraga abantu ngo isi irarangiye,ubuse yararangiye? ntaho utaniye nabariya batipe njyambona muri gare nahariya muri matheus bigisha umihisi numugenzi,biriya wabiha uwuhe murongo?kwirirwa uvuga kdi abandi barimo gukorera amafaranga,ninde wakubwiyeko isi izahinduka paradizo?no one knows!!
Kanda hano umusubize

willy - 17/08/2016 saa 23:21

wowe ukeneye muganga jyana ivanjiri kwa gitwaza cyangwa abandi batekamutwe nkawe
Kanda hano umusubize

KAMASA Gedeon - 16/08/2016 saa 17:52

Ariko reka nibarize abantu batekereza neza.Mubona imana izakomeza kurebera ibi bintu birimo kubera mu isi?Igisubizo ni Oya.Ku bantu batemera ibintu by'imana cyangwa bashidikanya IMPERUKA,mujye murebera kuli ibi bintu Islamists barimo gukora mu isi hose.Mu byukuri,Bible ivuga ko "mu minsi y'imperuka hazabaho ibihe biruhije" nkuko tubisoma muli 2 Timote 3:1.Ku bantu bakurikirana ibintu byagiye bibera muli iyi si,bemeza ko nta bihe bibi byigeze bimera nkuko uyu munsi bimeze.Iri terabwoba (terrorism),iyangirika ry'ikirere kubera ibyuka bohereza mu kirere (air pollution and climate change),ibitwaro bya kirimbuzi birimo gukorwa n'ibihugu byinshi (atomic bombs),etc...byerekana ko Imperuka yegereje.Iramutse itinze kuza,abantu ubwabo bamara isi.Imana iba icungira hafi.Ntabwo ibintu bizakomeza kumera gutya.Nubwo abantu benshi batabyemera,ari nayo mpamvu bibera mu byisi gusa ntibite ku byo imana idusaba,Imana yashyizeho UMUNSI W'IMPERUKA (Ibyakozwe 17:31).Kuli uwo munsi uzaba uteye ubwoba,imana izarimbura abantu bose bakora ibyo yanga bose,barimo n'abantu barwana,isigaze abantu bayubaha kandi bayikorera (Imigani 2:21,22).Hanyuma isi ihinduke Paradizo (2 Petero 3:13),imere nk'ijuru.Niyo mpamvu dusenga tuvuga ngo "ibyo ushaka bibe mu isi,nkuko biba mu ijuru".Abazarokoka,bazabaho mu mahoro,nta gupfa,nta kurwara,nta gukena,nta gusaza (Ibyahishuwe 21:4).Mushake rero imana bigishoboka.Ntimukibwire ko ubuzima ali ifaranga gusa.Mukore akazi kanyu,ariko mushake n'imana.Mwige Bible neza,hanyuma muze mudufashe kubwiriza kuko YESU yabisabye uwitwa Umukristu nyawe wese (Yohana 14:12).YESU yaravuze ati:"Niyo waba umukire, ubuzima bwawe ntibuva ku mitungo yawe" (Luka 12:15).Biriya byo kujya kurya ukarisitiya cyangwa guha Pastor icyacumi,sibwo bukristu.Dushake ubuzima bw'iteka mu isi nshya.Niba bigushimishije wansubiza.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X