Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ibihugu by’akarere byatangiye gusabira ubufasha igihugu cy’u Burundi

Abakuru b’ibihugu bigize inama y’akarere k’ibiyaga bigari ICGLR basabye umuryango mpuzamahanga gufasha Uburundi kugira ngo buramire ubukungu bwabwo buri mu kangaratete.

Itangazo ryatanzwe nyuma y’iyi nama yasojwe mu ntangiriro z’iki cyumweru rigaragaza ko abayiteraniyemo basabiye hamwe ko umuryango mpuzamahanga wafasha iki gihugu kubona inkunga y’amafaranga bita ikenewe cyane ngo buramire ubukungu.

Ntabwo hazwi ingano y’inkunga u Burundi bukeneye muri uru rwego, ariko hatangiye kuvugwa ibibazo by’ubukungu kuva ibihugu bimwe n’imiryango byahagarika inkunga kuri iki gihugu, kubera icyemezo cya Perezida Pierre Nkurunziza cyo kwanga kuva ku butegetsi.

ICGLR inasaba amahanga gufasha abarundi bakuwe mu byabo n’intambara, baba abakiri mu gihugu cy’abo n’abandi b’impunzi.

Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ngo bishimiye kuba leta y’u Burundi n’abatavuga rumwe nayo barasubukuye ibiganiro, kandi bahamagariye izi mpande zombi kubikomeza.

Banzuye ko mu nzira yo gukirikirana uko bigenda, umuhuza Benjamin Mkapa ngo azajya atumirwa mu nama zisanzwe z’umuryango ICGLR akawusobanurira.

Usibye ibi byombi itsinda ry’ingabo zihuriweho z’umuryango wa ICGLR, ryahawe inshingano yo guperereza ku barundi bivugwa ko bafatiwe muri Repubulika iharanira demukarasi ya Congo.

Iri tsinda ryasabwe kumenya amakuru yose aberekeye n’icyo bari bagamije, kandi rigatanga raporo yumvikanyweho mu minsi 60.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo byatangiye kuvugwa ko hari Abarundi bafatiwe muri Kivu y’amajyepfo bivugwa ko ngo bari abarwanyi biyegeranyaga ngo batere Uburundi, ndetse ngo bamwe baranabyemeraga.

Raporo y’impuguke za Loni yavuze kuri aba barundi yashinje u Rwanda ko ngo ari rwo rwatozaga aba ngo rubakuye mu nkambi z’impunzi.

Cyakora mu bihe bitandukanye Leta y’u Rwanda yahakanye ko ntaho ruhuriye no gutoza abarundi bashaka gutera igihugu cyabo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Makolo - 17/06/2016 saa 17:42

Ibi nisawa kugirango bivaneho urwo rujijo ngo hari abarundi batorejwe mu Rwanda bafatiwe muri Kongo.Ese leta icyo cyemezo iragishyigikiye.Ese kuki atari Mushikiwacu wahagararariye u Rwanda muririya nama?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X