Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ibikorwa by’abatinganyi byaburijwemo muri Uganda

Minisiteri ishinzwe umuco muri Uganda, yabujije ibikorwa byose by’abaryamana bahuje ibitsina hamwe n’abihinduye bakaba abagore cyangwa abagabo.

Iyo minisiteri ivuga ko ibikorwa n’abo bantu bazwi nka LGBT mu magambo ahinnye mu, biciye ukubiri n’amategeko ngo kandi si umuco wo muri Uganda.

Miisitiri Simon Lokodo yabwiye abanyamakuru ko icyo yise kwamamaza ibikorwa by’abatinganyi bitemewe muri Uganda.

Yabivuze ubwo yari ari gusobanura impamvu igipolisi cyaburijemo umutambagiro wari wateguriwe mu kabyiniryo k’i Kampala mu cyumweru gishize, anaburizamo urugendo rwagomba kuba kuwa gatandatu.

Umwe mu baharanira uburenganzira bw’abatinganyi yavugiye ku mbuga nkoranyambaga ko nk’abandi banye Uganda bose ngo abahuza ibitsina babisangiye bazakomeza gukora ibikorwa byabo ku mugaragaro igihe cyose bazabishakira.

Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

HABARUGIRA Emmanuel - 9/08/2016 saa 17:22

Iyi si irarwaye wa mugani wa Rugamba Cyprien.Kuki mwibasira ABATINGANYI ariko mukareka ABASAMBANYI?Bombi imana ibafata kimwe.Soma 1 Abakorinto 6:9,10.Leta zamagana cyane ABATINGANYI.Nyamara abo bamagana ABATINGANYI,abenshi ni ABASAMBANYI.Nkuko mufata ABATINGANYI,abe ariko muzajya mufata ABASAMBANYI.Nta na limwe nali nabona mwamagana ABASAMBANYI.Icyaha kizarimbura millions nyinshi z'abantu ku munsi wa nyuma,ni UBUSAMBANYI kurusha UBUTINGANYI.Aba mubona bavuga ko bakundana,abenshi bahuzwa no gusambana.Nyamara nta na limwe mubamagana.Mwisubireho.UBUTINGANYI ni kimwe n'UBUSAMBANYI.
Kanda hano umusubize

ddn - 9/08/2016 saa 13:26

pupupupuuu mwizina RYA YESU KRISTO nibizagere mu Rwanda
Kanda hano umusubize

Gahinyuza Gad - 9/08/2016 saa 13:13

Isi icira amarenga twe abayituye ko igeze kumusozo nyamara umuntu we akomeza kubyita ibisanzwe, mbese mushobora kwibuka impamvu Imana yarimbuye sodoma? iyisi nayo iratinyutse yongeye kwigaragambya mubyaha byarimbuje sodomu .agahe gato dusigaranye muereke tugakoreshe neza bavandimwe, twihane ibyaha byacu duhindukirire amategeko y' Imana twime amatwi bamwe birirwa bavugango yavuyeho kuko niba yaravuyeho Imana ntiyaba izahana umunyabyaha ariko Yesu araje kandi abica amategeko y'Imana bose babiryozwe
Kanda hano umusubize

amamara hose - 9/08/2016 saa 11:16

nimba bigeze uganda se urwanda rurasigara nakenya nuko yewe is yaranduye kbsa ariko bamwe ntitubyemerema irebe urikumwe numuhungu cg numukobwa urumukobwa yewe haribidasangirwa kbsa wagirango abazungu nibo baremye iyisi igeze habi
Kanda hano umusubize

- 9/08/2016 saa 12:18

Ureste gusenga imana ikaturengera nindaje bira kaze perezida wa uganda imana imushyigikire nabandi bumvireho
Kanda hano umusubize

NGIRIMANA JEAN CRAUDE - 9/08/2016 saa 09:06

ndumiwe arikose umuntu yihindura umugore cyangwa umugabo ate aha birakaze peeeeee
Kanda hano umusubize

- 9/08/2016 saa 12:24

Ntujya ubabona ukabona umusore yambaye agapantaro kamufashe yikubiseho yimakiye nkabak yafunze imisasti n'amaheren?
Kanda hano umusubize

bosco - 9/08/2016 saa 05:04

ariko kko isi igeze kumusozo ubu kko ubutinganyi bwageze muri african imana ibirebe kbsa
Kanda hano umusubize

bosco - 9/08/2016 saa 05:04

ariko kko isi igeze kumusozo ubu kko ubutinganyi bwageze muri african imana ibirebe kbsa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X