Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ibiro bya polisi byatwitswe biranasahurwa

Itsinda ry’abaturage bafite umujinya w’umuranduranzuzi bateye ibiro bya polisi i Miabi muri Kasai y’u Burasirazuba muri RDC basahura ibyo biro barangije barabitwika. Ibi babikoze nyuma y’aho iyi polisi yishe umusore aba baturage bavuga ko yarenganyijwe.

Administrateur wa teritwari ya Miabi Leonard Kabeya Miniela avuga ko uyu musore uzwi ku izina rya Quelle Beaute avuga ko uyu musore yanze kumvira amabwiriza ya polisi ubwo yari imuhamagaje. Ngo ibi byatumye abapolisi bamuhata indembo zaje kumuzanira urupfu.

Ati « Kuwa gatanu w’icyumweru gishize habaye ibikorwa bya kinyamaswa muri iyi teritwari. Umusore wari uri gutongana na mugenzi we.

JPEG - 61.4 kb
Ibiro bya polisi byasahuwe bikanatwikwa

Ubwo polisi yamuhamagaza uyu musore yanze kwitaba ku biro bya polisi niho abapolisi bahereye bamukubita. »

Uyu muyobozi akomeza avuga ko amaze gushyirwa muri cachot, abapolisi ngo baje gutahura ko yenda gupfa.

Léonard Kabeya akomeza avuga ko abapolisi batabashije kugeza uyu musore ku bitaro kubera ikivunge cy’abantu cyari cyagabye igitero ku biro bya polisi. Aka kaduruvayo ngo niko katumye nyakwigendera yitaba Imana azira kuba ataragejejwe kwa muganga ku gihe.

Nyuma y’aho abaturage babwiye ko Quelle Beaute yitabye Imana bahise badukira ibiro bayitura umujinya basahura ibi biro barangije barabitwika.

Nyuma y’ibi bibazo adminisitreteur yavuze ko commanda twa Polisi yahise ahindurirwa imirimo ndetse n’umwungirije.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Jimmy - 27/07/2016 saa 12:09

sinzi nigutuma bavuga NGO Congo iri kumwanya wa6 mukuzimba kw'isi? nimba hazimvye uburozi data? police? muri container? haaaaaaa!! ntivyorosh peeeeee!!!
Kanda hano umusubize

Jimmy - 27/07/2016 saa 12:08

sinzi nigutuma bavuga NGO Congo iri kumwanya wa6 mukuzimba kw'isi? nimba hazimvye uburozi data? police? muri container? haaaaaaa!! ntivyorosh peeeeee!!!
Kanda hano umusubize

kikong - 25/07/2016 saa 22:35

Genda Congo Ex ZAIRE warakubititse. Iyo se ni Bureau batwitse ?simbona ari kontenewri da!none ngo Commandant n'umwungirije boherejwe gukorera ahandi, ubwo naho bagiye kuhagera abandi bongere babashyire ahandi,gutyoooooo .....amaherezo? umuco wo kudahana.....???? CONGO oyeeeeeee! genda uri liboso koko!
Kanda hano umusubize

martin - 25/07/2016 saa 21:59

none wowe uhakanako atari kuri police urabona arihe?
Kanda hano umusubize

KALISA A. - 25/07/2016 saa 17:32

MUREKE GUKABYA NONESE AHO MWEREKANYE NI KURI STATION YA POLICE IT IS SCHEMEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE VIVE RNP
Kanda hano umusubize

James - 25/07/2016 saa 18:50

Kalisa ujye ubanza usome, mbere yuko wandika ntabwo bavuze RNP ni polisi yomui Congo
Kanda hano umusubize

Bagirishema jackson - 25/07/2016 saa 22:12

igitekerezo cyange Wenda wasanga atation yabo aruko imeze murakoze! .
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X