Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ibisasu byaturikiye i New York bisa n’ibyuma bitanga imyuka iteka

Amakuru aravuga ko igisasu cyaturitse i New York ku wa Gatandatu, n’ikindi cyatahuwe hafi yacyo bisa n’ikindi cyaturikiye i Boston muri 2013 mu gihe cy’isiganwa rya marato.

Abapererezi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari kugerageza gutahura isano iri hagati y’ibisasu bya bombe byabaye mu mpera z’icyumweru i New York na New Jersey ndetse n’igitero cy’umuntu wateye abantu icyuma muri leta ya Minnesota.

JPEG - 27.7 kb
Ibisasu bibiri byaturikiye ahitwa Chelsea bivugwa ko byasaga

Bavuga ko batarabona ikimenyetso cyerekana ko ibi bitero byaba bifite aho bihuriye kandi ko ibisasu byari biri mu rwego rwo hasi cyane, bishobora gusobanura ko iterabwoba mpuzamahanga rishobora kuba ritabifitemo uruhare.

Abategetsi kandi banahakanye amakuru ya bimwe mu binyamamkuru byo muri Amerika avuga ko abantu batanu bajyanwe muri kasho kubera isano bakekwaho mu bitero by’i New York, byakomerekeje abantu 29 mu gace ka Manhattan.

Abakomeretse bose basezerewe mu bitaro. Umnutekano wakajijwe i New York, abandi bapolisi 1.000 bagabwe mu mihanda.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X