Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ibyahishwe ku barwanyi 50 bafatiwe mu Burundi bivugwa ko bavuye mu Rwanda

Hashize iminsi bivugwa ko hari abarwanyi 50 bafatiwe mu gace ka Kizuka mu ntara ya Rumonge mu gihugu cy’u Burundi ku wa 27 Nyakanga,2016 ,Guverineri w’ iyi Ntara , Juvénal Bigirimana akavuga ko iperereza rigikorwa kugira ngo hamenyekane aho bavuye gusa nta tinye kwemeza ko bavuye mu Rwanda ndetse ko bari bihishe i Bujumbura bategereje koherezwa mu Ntara zitandukanye z’iki gihugu.

Andi makuru akavuga ko abateye u Burundi bari basanzwe ari abarundi bari mu gatsiko k’abarwanya ubutegetsi bari mu mashyamba atandukanye mu gihugu cy’u Burundi.

Mu kiganiro yagiranye na Radio y’igihugu cy’u Burundu (RTNB), Guverineri Bigirimana yagize ati’’Bavuye mu Rwanda banyuze muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo maze binjira i Bujumbura aho basanzwe bafite ibirindiro ndetse bari bagiye gukwirakwira mu mu majyepfo y’igihugu.Abari bavuye mu majyepfo bose barafashwe’’.

Yongeraho ati’’‘’Ni abantu 50 harimo 12 bakomoka i Bururi ,22 bakomoka i Mugamba,12 baturutse i Kayanza,2 baturutse Bujumbura rural,2 bakomoka i Mwaro,2 b’Ingozi , 2 b’i Mukamba,1 uva i Muramvya ndetse n’abashoferi 4 bakomoka muri Komini ya Rugombo.Ni abagizi ba nabi’’

JPEG - 43.6 kb
Bamwe mu basore bafashwe mu ijoro ryo ku ya 27 Nyakanga,2016 bakitwa abarwanyi bavuye mu Rwanda

Abaturage bo ku musozi wa Gataka muri Komini ya Mugamba bakaba bakomeje kwibaza ibibazo bitandukanye kuko mu bafashwe bivugwa ko baturutse mu Rwanda harimo uwitwa Aimé Félix Dusabe, Elvis Ngabirano na Augustin Nkezimana bakomoka muri aka gace.

Ku rundi ruhande abaturage batandukanye bavuga ko abafashwe bababonye binjira mu ishyamba riherereye muri Komini Mugamba mbere y’uko batangira imyitozo.
Bamwe mu babyeyi n’abafasha ba bamwe mu batawe muri yombi bemeje ko abafashwe bari basanzwe batuye mu Burundi batigeze basohoka mu gihugu ko ibyo leta ivuga ari ibinyoma bisesuye.

Bati “ Ni ibinyoma aba bana bacu n’abagabo bacu ntibigeze basohoka mu gihugu ni abarundi.”

Ibi aba baturage babihuriraho na leta y’u Rwanda nayo yakunze kwemeza ko nta ruhare na ruto ifite mu bibazo bibera mu Burundi ko ahubwo leta y’u Burundi ibyo ikora iba ishaka guhisha ibibi ikorera abaturage.

Uretse leta y’u Rwanda abandi baturage baganiriye n’itangazamakuru nabo bahakanye ko abafashwe batigeze bakandagira mu gihugu.

Umwe mu basore batuye aka gace aganira na Iwacu ikinyamakuru gikorera mu Burundi yagize ati’’Ibyo kuvuga ko ari inyeshyamba zivuye mu Rwanda ni ibinyoma byambaye ubusa kuko umunsi ubanziriza ifatwa ryabo twarikumwe nabo i Mugamba.Ndetse barangije umwaka bari ku ntebe y’ishuri’’
Yongeraho ko aba basore 3 bafashwe basanzwe ari abanyeshuri bo kuri Lycée communal ya Mugamba mu mwaka wa 10.

Umwe mu nshuti za Aimé Félix Dusabe(Umwe mu bafashwe) yavuze ko uyu yari yari yagiye i Bujumbura ku ya 26 Nyakanga ati’’Yabwiye nyina umubyara ko agiye kureba amanota y’ibizamini bya Leta ntabwo twongeye kumubona’’

Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko uyu Félix bukeye bwaho ku ya 27 Nyakanga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba yoherereje umuvandimwe we ubutumwa bugufi kuri telefone bugira buti’’Imana nibishaka tuzongera tubonane’’
Ngo uyu musore nyuma yo koherereza umuvandimwe we ubu butumwa telefone ye ikaba yarahise iva ku murongo ati’’Ku wa mbere ukurikiyeho nibwo twumvise ko afungiye muri Kasho y’urwego rushinzwe iperereza mu Burundi(SNR) ‘’

Uyu mutangabuhamya yakomeje avuga ko umuryango wa Félix wari ufite ubwoba ko bwo kuba yarishwe gusa waje kwiruhutsa nyuma yo kumva ko yagiye gufungirwa muri Gereza ya Mpimba ati’’Twaje kumva ko yashakaga kujya muri Afurika y’Epfo kuko yaje i Ruminge aje kureba inshuti ye bagombaga kujyana.Ibyo kuvuga abarwanyi ni ni ikinyoma cyahimbwe’’

JPEG - 166.7 kb
Bimwe mu bikoresho bivugwa ko aba bantu 50 bari batwaye mu modoka barimo

Umuryango wa Elvis Ngabirano na Augustin Nkezimana ikaba yibaza ibibazo nk’ibi bati’’Ni gute Guverineri yakwemeza ko bavuye mu Rwanda nyuma bakaza i Bujumbura mu gihe ku munsi ubanziriza ifatwa ryabo bari i Mugamba.Ese yashakaga kumvikanisha iki kugira ngo abeshye bigeze aha ?’’

Bakomeza bavuga ko aba basore bari bagiye i Rumonge gushaka akazi muri Hoteli.
Ngo iki kibazo cy’aba basore gihuye n’icya David Ndikumana w’imyaka 26 y’amavuko ukomoka muri Komini ya Mukike mu Ntara ya Bujumbura wari usanzwe akora mu kabari mu Karitsiye ya Kibenga muri Komini ya Muha aho ngo yaje guhamagarwa n’umuntu amubwira ko yamuboneye akazi muri Hoteli I Rumonge ndetse ku munsi atabwa muri yombi akaba yari yafashe bisi ya Saa kumi z’umugoroba yerekeza I Rumonge.

Umwe mu baturage bo muri Komini ya Mukike, yabwiye Iwacu ko David Ndikumana yari ku ivuko ahitwa Mayuyu kuva tariki 2 Nyakanga ati’’Sinzi niba yari geze agera mu Rwanda gusa nakwemeza ko mu mezi ashize yari I Mukika’’

Isaha bafatiweho siyo yatangajwe na Guverineri Bigirimana

Inshuti z’abafashwe bakitwa abarwanyi n’abaturage batuye agace ka Kizuka bafatiwemo babwiye Iwacu ko byabaye mu mu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bati’’Abantu bambaye imyenda ya sivile bishoboka kuba ari imbonerakure batangiye kubakubita.Wasanganga bashaka cyane cyane abakomoka muri Komini ya Mugamba na Mukike.Basabye abapolisi ko babaha nka 3 cyangwa 4 bakabica.Babitaga abatutsi badashaka kumva ibitekerezo bya Cndd-Fdd’’.

Amakuru akomeza vuga ko abafashwe bakomeje kuba mu mamodoka barimo igihe kirekire aho mu masaa tatu z’ijoro bajyanywe muri Kasho ya Rumonge.Amakuru atangwa n’umwe bakorana bya hafi na Polisi avuga ko basabwe kukuramo imyenda yose ati’’Basigaye bambaye utwenda tw’imbere ijoro ryose .Ndetse barabakubise ku buryo bufatika’’

Ngo umunsi ukurikiyeho bashyizwe mu mabisi atatu aho bahise berekezwa muri Kasho y’Urwego rushinzwe iperereza mu Burundi(SNR) ati’’Biriwe bakubitwa umunsi wose , abakozi ba SNR bakoreshaga ibyuma na kupakupa ndetse abakundaga kwibasirwa ni abakomoka mu duce twakunze kurangwa n’imyigaragambyo yamagana manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza’’

Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko mu Cyumweru kimwe abantu 20 bahise bajyanwa muri Gereza ya mpimba naho abandi bajyanwa mu ya Muramvya.
Ibibazo abantu bakomeje kwibaza.

Imiryango y’abafashwe ikomeje kwibaza uburyo abitwa abarwanyi bafatwa mu buryo bworoshye kandi bivugwa ko bari bafite imbunda mu modoka.

Aba baturage bavuga ko izi ntwaro zazanywe na Polisi kuko ngo zagaragaye nyuma mu gihe abandi bari bafungiranye ma mabisi bati’’Izi ntwaro zaje kugaragazwa nyuma mu ijoro na Polisi mu gihe aba basore bari bafungiranye mu mamodoka.Bava i Bujumbura nta bipfunyika bari bafite nk’uko byagaragajwe na Polisi’’

Ngo ikindi kintu gitangaza abaturage ba Mugamba ni uko umwe mu bashoferi bari batwaye aya mabisi yemeje ko aba bagenzi buri wese yari yamwishyuye amafaranga y’amarundi 3000 by’urugendo bati’’Ese ni abarwanyi biyishyurira amatike y’ingendo cyangwa baba bafite ubishyurira’’.

Aba baturage bakomeza bavuga ko Guverineri w’Intara ya Rumonge, Juvénal Bigirimana yari yavuze ko muri 50 bafashwe 22 bakomoka muri Komini ya Mugamba kandi ari 3 gusa . Bityo ngo bakaba basaba ko abana babo barekurwa kuko ibisobanuro bitangwa n’ubuyobozi bidafatika.

Guverineri Juvénal Bigirimana akaba yaratangaje ko babafatanye imyenda ya gisirikare 104, imbunda 4 zo mu bwoko bwa Kalachnikov ,Sharijeri z’amasasu 12,Amasasu 1669 ndetse n’udusanduku twayo 7 n’ibindi bikoresho bya gisirikare n’ibya Polisi bitandukanye.

Amakuru ava mu nkiko avuga ko aba bafashwe bakurikiranweho icyaha ko gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

JPEG - 51.5 kb
imbunda zivugwa ko babafatanye

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NIYONZIMA Bonifase - 1/09/2016 saa 03:08

Nkurikije ubuhamya bwose numvise sinzi impamvu babeshyera Abanyarwanda mbasabye kutongera kuvugamo izina Umunyarwanda kuko niba barafashe abarundi ntago bafashe abanyarwanda kandi mukosore imibarire yanyu kuko abantu 57 ntago baba 50 cyeretse niba mubara nkuko BC babaraga bagakuramo imibare yabagore nabana.
Kanda hano umusubize

kt - 24/08/2016 saa 14:59

mwabantu uwo guverine w' uburundi ni ikijuju kweri uteranyije iyo mibare yatanze ihura na 50 koko?12 bakomoka i Bururi ,22 bakomoka i Mugamba,12 baturutse i Kayanza,2 baturutse Bujumbura rural,2 bakomoka i Mwaro,2 b’Ingozi , 2 b’i Mukamba,1 uva i Muramvya ndetse n’abashoferi 4 bakomoka muri Komini ya Rugombo.abarundi bacyafite ibibazo bayobowe ninjiji kbsa
Kanda hano umusubize

Mutabare - 24/08/2016 saa 13:53

Mutabare urwo rubyiruko bantu bimana icyo nikinamico ngo bakomeze ihonyabwoko amaraso mu mena yinzira karengane muzayabazwa.
Kanda hano umusubize

Mutabare - 24/08/2016 saa 13:52

Mutabare urwo rubyiruko bantu bimana icyo nikinamico ngo bakomeze ihonyabwoko amaraso mu mena yinzira karengane muzayabazwa.
Kanda hano umusubize

Mukasajoseph - 24/08/2016 saa 13:34

Ubuyobozibwabobushakeigisubizobikitwazaurwanda
Kanda hano umusubize

soso - 24/08/2016 saa 10:03

wowe wiyise NGO imirasire uricyitso koko biragaragara kurumunyarwanda nanjye sinatinya kukubwira kurinyangarwanda yujuje ibyangombwa byosee eSE ubundi ko watinze kujya gufasha imbonera kure kwicana uribaza ko biriya bakora bifite manda ingana gute komeza ubashigikire askiiiii we
Kanda hano umusubize

kabve - 24/08/2016 saa 09:27

nibashyishyoze ububuyobozi bwabo bufite ikibazo bekwitwaza urwana
Kanda hano umusubize

Paquebot - 24/08/2016 saa 09:05

Imirasire.com nimube professionalists mureke kwijandika muri politiki y'abarundi. Sinzi impamvu mukunda kwamamaza iby'i Burundi. Mwatubwira niba IMIRASIRE ari ikinyamakuru cy'impunzi z'abarundi nabyo tukabimenya.
Kanda hano umusubize

ndiho - 23/08/2016 saa 22:08

nimwivugire ivyo mushaka muhimba murementanya ukuri kwama arikumwe none mutubwire imbunda bafataywe nimyenda yagisirikare navyo iyo vyavuye komwigira komuzi gutohoza ihoteri itanga akazi kubantu bavuye muntara zitandukanye bakagenda muri bass imwe batavuye hamwe bishoboka bite muhende injiji gusa
Kanda hano umusubize

karundi - 23/08/2016 saa 18:35

Aba DD n'Imbonerakure zabo birirwa barahimba ibyo bishakiye kugirango uwitwa umututsi yicwe. Mwa Nkoramaraso mwe, bizabakoraho nk'uko byagendekeye MRND na CDR
Kanda hano umusubize

IMIRASIRE URI ICYITSO KOKO - 23/08/2016 saa 17:48

UZIKO BANDIKAGA NGO IKI KINYAMAKURU CY'IMIRASIRE KIRABOGAMA NKAHAKANA, BURYA GICIRA AMAZI KIJUNDITSE AYANDI? UBUSE BARIKWANDIKA NGO BARIYA BAFASHWE NI ABARUNDI, AZIKO ABAKOZE COUP D'ETAT ARI BANDE? UBUSE IBITERO BIGABWA MU BURUNDI NTABYO AZI, ABANYARWANDA SE BAFATIRWAMO BAZI IBYO BAVUGA?
Kanda hano umusubize

kaka - 23/08/2016 saa 17:37

Nina babeshyerwa twe nk'abana b'abantu ntitwapfa kubimenya, ariko ico nzi nuko Imana yo mu ijuru izi ukuri kandi uyu mubiri ubabazwa nta numwe uwufiteho uburenganzira nabo bica abandi urubozo ababwira ko nta murundi yaba uw'umutima mwiza n'abicanyi ufite igihe cyo kubaho kirenze imyaka 100. ibi bivuze ko Nkurunziza nta myaka 40 ashigaje ku isi nashaka yihane kuko abo yica azabasangayo, ni kimwe n'ibyegera bye byose; mwitegure icyo muzabwira Imana yaanze uyu mubiri mwambura abawuhawe nayo. Murakoze uwica umubiri wese amenye ko nta bushobozi na mba afite kuri Roho.
Kanda hano umusubize

Bimenyi - 23/08/2016 saa 19:01

UBWOKO BUBI BURIHONYA
Kanda hano umusubize

Maria.com - 24/08/2016 saa 13:48

Ibyo nikinamico ngo bakomeze ihonyabwoko mutabarize abicwa. Bantu bimana amaraso mumena azabasama.abo basore bararengana ni akagambane
Kanda hano umusubize

???? - 25/08/2016 saa 14:47

IHANE SHA, NTA BWOKO BUBI BUBAHO IMBERE Y'IMANA, UBWOKO BUBI NI ICYAHA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X