Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ibyo muri M23 ibintu bikomeje kuba bibi

Nyuma y’aho Moise Tchokwe atangarije ko yagiye kwandikisha ishyaka ryiyomoye kuri M23, ubu igice kiyobowe na Bertrand Bisiimwa kivuga ko aricyo cyonyine cyemewe kandi ko aricyo cyemerewe kwandikwa nk’ishyaka rya politiki.

Umutwe wa M23 wahoze urwanya ubutegetsi bwa Repubulika iharanira demukarasi ya Congo (RDC) wamaze gucikamo ibice birwanira, buri kimwe gishaka kuganira n’ubutegetsi bwa perezida Kabila ngo cyemerwe nk’ishyaka.

Amakuru avuga ko kuvumbuka kw’aya macakubiri ari uko Moise Tchokwe, umwe mu bagize M23 yatangaje ko uyu mutwe wahindutse ndetse ukiyandikisha nk’ishyaka rya Politiki muri RDC, ryiswe Alliance pour le Salut du Peuple (ASP).

Nyuma yaho, Bertrand Bisimwa uyoboye igice cya M23 cyahungiye muri Uganda yasohoye inyandiko yamagana iri shyaka.

JPEG - 39.6 kb
Abarwamyi ba M23

Bisimwa yashimangiye ko Moise Tchokwe wavugwaga ko yaryandikishije adahagarariye M23, ahubwo ko abahagarariye M23 ayoboye bari mu biganiro n’ubutegetsi bwa RDC bigamije kwemerwa nk’ishyaka rya politiki.

Cyakora indi nyandiko yanditswe mu mpera z’icyumweru gishize igasinywaho n’abantu 21 barimo Moise Tchokwe, Bishop Jean Marie Runiga wabaye umuyobozi w’ishami rya Politiki rya M23 na Francois Rucogoza wari umunyamabanga waryo mukuru, yo ibivuga ukundi.

Muri iyi nyandiko bashimangira ko iki gice kirimo ahanini kigizwe n’abahungiye mu Rwanda mu mwaka wa 2013 ubwo M23 yari imaze gutsindwa intambara bakajyanwa mu nkambi y’I Kibungo, ari cyo cyemewe kandi gihagarariye abahoze muri uyu mutwe.

Aba, muri iyi nyandiko, bahamagariye abandi bose bahoze mu mutwe wa M23 kwifatanya nabo.

Abo bahamagarira kwifatanya nabo barimo igice cy’abahungiye muri Uganda bakuriwe na Bertrand Bisimwa na Gen. Sultan Makenga, wari ukuriye ishami rya gisirikari.

Abasesengura Politiki ya RDC babona ko buri ruhande mu zitabona ibintu kimwe muri M23 rukurura rwishyira, muri ibi bihe bishobora kubyarira inyungu za Politiki abahoze muri uyu mutwe.

Hari ababona ko uku bimeze bishobora guha amahirwe ya politiki perezida Joseph Kabila.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

CHEGEU-VARA - 21/09/2016 saa 16:21

abishyize hamwe ntakibananira .makenga na bauduin buriya mwibagiwe abo mulibo late murekezi yunvise ibyanyu aratembagara.ati ni shyano!!!
Kanda hano umusubize

Ncuti - 8/07/2016 saa 19:33

Mbega gusa ndumiwe!! nonese abo m'uRwanda nab'iBugande uwabacyura hubahirijwe amasezerano ya Atiopia haricyindi cyibazo? Ok njye ndagaya abatukana, nahubundi ntiducyeneye intwari zahahoze ndushaka intwari zahazaza zikora ibyo abo turata batagezeho.
Kanda hano umusubize

gasasira - 12/06/2016 saa 16:29

M23 ikwiye gutaha yagera muri Congo abasirikare bagasubizwa muri FARDC abashumba bagasubira kuragira naho abajura n,abicanyi bagacishwaho akanyafu. Umusirikare nyawe arangwa na discipline. Nta moko aba mugisirikare mwo gacwa mwe mwese muri MOJYA
Kanda hano umusubize

gasasira - 12/06/2016 saa 16:29

M23 ikwiye gutaha yagera muri Congo abasirikare bagasubizwa muri FARDC abashumba bagasubira kuragira naho abajura n,abicanyi bagacishwaho akanyafu. Umusirikare nyawe arangwa na discipline. Nta moko aba mugisirikare mwo gacwa mwe mwese muri MOJYA
Kanda hano umusubize

gasasira - 12/06/2016 saa 16:29

M23 ikwiye gutaha yagera muri Congo abasirikare bagasubizwa muri FARDC abashumba bagasubira kuragira naho abajura n,abicanyi bagacishwaho akanyafu. Umusirikare nyawe arangwa na discipline. Nta moko aba mugisirikare mwo gacwa mwe mwese muri MOJYA
Kanda hano umusubize

J.PIERRE - 10/06/2016 saa 17:10

ARIKOMWESE M UZIKOPOLITIKE ARIKINTU CYOGUKINISHA NONESE LOURENTNKUNDA ARIHEHE?UBUNDIPOLITIKE IKINWANABOYAHIRIYE GUSAIMANAYARIKWIYEGUHA ABATURANYIBACU AMAHOROPEE!
Kanda hano umusubize

congolais 100% - 7/06/2016 saa 12:13

mbega ibintu bibabaje,ese ko kuva hatangira imishikirano hagati ya m23 na kabila ko delegation yayoborwaga na François mwamba yajyaga Kampala kubonana naba bertrant uwo runiga na rucogoza bavumbutsehe kandi??kabila yongeye kubashuka na none??mwibagirwa vuba kweli,hanyuma abakora comments mugatangira guterana amagambo,ubwo murapfa iki??iyo bayita bassesse d'esprit ,Bababantu batekereza nkinka zabo ntibazigera bahinduka na rimwe,ca fait pitie....
Kanda hano umusubize

gogo - 7/06/2016 saa 22:46

Yabaye Kabila yumvaga ikinyarwanda ngo agusubize, kuko ariwe wahisemo uruhande yemera. Abandi bararengana. M23 nyayo mwihangane. Mfite ubwoba ko muzaba nka cya kirondwe. Amaraso y abana azabokama
Kanda hano umusubize

congolais 100% - 7/06/2016 saa 12:08

mbega ibintu bibabaje,ese ko kuva hatangira imishikirano hagati ya m23 na kabila ko delegation yayoborwaga na François mwamba yajyaga Kampala kubonana naba bertrant uwo runiga na rucogoza bavumbutsehe kandi??kabila yongeye kubashuka na none??mwibagirwa vuba kweli,hanyuma abakora comments mugatangira guterana amagambo,ubwo murapfa iki??iyo bayita bassesse d'esprit ,sha narinzi ko abantu bakuze muri mind kubera ibyo Bose baciyemo I mean side ya bertrant na runiga kumbe wapi,babantu batekereza nkinka zabo ntibazigera bahinduka na rimwe,ca fait pitie....
Kanda hano umusubize

congolais 100% - 7/06/2016 saa 12:06

mbega ibintu bibabaje,ese ko kuva hatangira imishikirano hagati ya m23 na kabila ko delegation yayoborwaga na François mwamba yajyaga Kampala kubonana naba bertrant uwo runiga na rucogoza bavumbutsehe kandi??kabila yongeye kubashuka na none??mwibagirwa vuba kweli,hanyuma abakora comments mugatangira guterana amagambo,ubwo murapfa iki??iyo bayita bassesse d'esprit ,sha narinzi ko abantu bakuze muri mind kubera ibyo Bose baciyemo I mean side ya bertrant na runiga kumbe wapi,babantu batekereza nkinka zabo ntibazigera bahinduka na rimwe,ca fait pitie....
Kanda hano umusubize

DAYAN - 7/06/2016 saa 11:35

Yemwe bantu bakomoka Muri Kivu zombi bahoze muri M23 muzageza ryari Gutuma babasuzugura ,Nta na rimwe muzagira imbaraga mugifite guharanira inyungu zirimo amacakubiri .Mufite abana bazi gukora mu mbarutso ,mufite imiryango mukomokamo ikize kandi ibashyigikiye ariko muhora mudutera agahinda cyane .Nta murage mwiza musigira abakiri bato kandi amaherezo muzapfa so mwarimukwiye Guharanira kubaho cyangwa gupfa tukibita abagabo . Murabura 1 gusa ntimuzi icyo murwanira nikiguzi bisaba kuko bamwe bajyanwa hariya no gushaka umugati gusa .Imibabaro ya bene wanyu basaziye mu kambi ntacyo ibabwiye .Igihe cyahise nuburyo mwahemukiye abavandimwe banyu kirahagije so mushire hamwe kandi mwishakemo umugabo w'intwari nka Gen Laurent Nkunda twese twemeraga kuko niba mudafite a good leader ntaho muzagera .
Kanda hano umusubize

Binegu - 7/06/2016 saa 06:27

Bose nibatahe mucyababyaye bareke guta igihe aho mu Rwanda na Uganda
Kanda hano umusubize

x - 6/06/2016 saa 23:34

Indisciplinés zifite urikuzishuka uwo twaramumenye gusa turamwiyamye knd yitonde kuko nawe afite akamutegereje azumirwa umunsi we urihafi.murakoze
Kanda hano umusubize

ASP - 6/06/2016 saa 22:08

M23 yahindutse ASP kdi muri demande ya Me Tchokwe na bagenzi be birasobanutse so felicitations kuri MWe mwanze intambara mugashaka politiki.Urakoze Runiga nawe Rucogoza
Kanda hano umusubize

- 6/06/2016 saa 18:02

Ibibyose bizashyira nyje numva letat ya Pr Kabila izi abo bagiranaga ibiganiro ikindi M23 n'imwe nabo bayobozi bayo birinde ibyababayeho mbere bitazasubira ukundi.Incuti yanyu.
Kanda hano umusubize

Papy - 6/06/2016 saa 16:58

Nta bice bibiri muri M23, hari les indisciplinés bakubiswe na Gen Makenga bahungira mu Rwanda, nibo bashyizeho iyo Parti Politique yabo itagira icyo ihuriye ho na M23, kuko iri mu biganiro na Kinshasa. NU, CIRGL na Kabila bose bazi uwo basinye hamwe imishyikirano. Mureke kuyobya abasomyi banyu kandi muzi u kuri. M23 nta bice yacitsemo, ntaho les indisciplinés bataba kw'isi. That's the reality.
Kanda hano umusubize

koko - 7/06/2016 saa 01:12

Signed umujomba. Indisciplinés? Inkoramaraso rukarabankaba nibo disciplinés? Ese aba indisciplinés nibo Kabila yemereye ishyaka????? Mbega kuba ibikuri muri politiki,!
Kanda hano umusubize

Papy - 6/06/2016 saa 16:57

Nta bice bibiri muri M23, hari les indisciplinés bakubiswe na Gen Makenga bahungira mu Rwanda, nibo bashyizeho iyo Parti Politique yabo itagira icyo ihuriye ho na M23, kuko iri mu biganiro na Kinshasa. NU, CIRGL na Kabila bose bazi uwo basinye hamwe imishyikirano. Mureke kuyobya abasomyi banyu kandi muzi u kuri. M23 nta bice yacitsemo, ntaho les indisciplinés bataba kw'isi. That's the reality.
Kanda hano umusubize

- 6/06/2016 saa 16:28

ndabizi neza icyo iyombwa kabila igamije kuri iyo mitwe yose irikwongera kuvuka iwacu, ariko imana izakomeza iturwanire iyo kabila ive kubutegesi knd ndabihamya neza ijana kurindi ko kabila aramutse yavuye kubutegesi congo yahita ibona amahirwe yukujire president mwiza uzaharanira inyungu ya bakongomani na kongo yahita iter'imbere.
Kanda hano umusubize

- 7/06/2016 saa 06:40

Gutukana bibi. nka modelateur w'iki kinyamakuru asohora comment nk'iyi ate koko? Nta bunyamwuga bukibaho?!Ibiramambu iyi yanjye niyo ari bufate mw'ijosi!
Kanda hano umusubize

eric - 6/06/2016 saa 15:42

Iyo nitwe muri gupanga mugirango muburizemo amatora ateganyijwe muri Congo,ibigiye kuba byose bizabajye kumutwe.ahobiva harazwi.
Kanda hano umusubize

- 8/06/2016 saa 13:25

ibyo bigoryi biazi iyo politique ikinirwa,mwacecetse komutazi ibirigukorwa,aba kabila azashaka kuganiranabo niwubazi'kukomwese yarabanesheje.niyongengeyanyu mutegereje ngo ni laura nkunda izawusaziramo nkabandibose,nimureke amagamborero mutegereze abazikina bazikine.nahubundi duhurijehamwe byababyiza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X