Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ibyo muri RNC bikomeje kuvangirwa


Nyuma y’aho Maj Dr Rudasingwa Theogene atangarije ko yitandukanyije na RNC agashinga ishyaka rye, ntiyahwemye guterana amagambo na Kayumba Nyamwasa wasigaye muri RNC. Kuri ubu noneho bongeye guhurira kuri BBC baterana amagambo Rudasingwa Theogene ahibereye naho Kayumba Nyamwasa avuganirwa na Gervais Condo.

Kuva kuwa 01 Nyakanga 2016, nibwo Rudasingwa Théogène wahoze ari umuhuzabikorwa wa RNC yasohoye inyandiko y’impapuro zigera ku 8 asobanura ibibazo biri mu ihuriro nyarwanda.

Muri iyo nyandiko yagaragaje kandi ko ibibazo bivugwa muri iyo nyandiko yagerageje kubishakira ibisubizo hamwe n’abo byarebega bose ariko umuti ukabura.

Mukurangiza iyo nyandiko yashyize ahagaragara ubutumwa bw’uko ashinze « Ihuriro rishya rya RNC » kandi ko yitandukanyije na « Kayumba Nyamwasa » usa n’aho ariwe muzi w’ibibazo byatumye ashyiraho RNC ivuguruye ifatwa nk’ishyaka rishya.

Iryo shyaka Rudasingwa akaba yararishinze afatanyije na Ngarambe Joseph na Musonera Jonathan, RNC nshya mu kinyarwanda ikaba yitwa «IHURIRO RISHYA».

JPEG - 32.6 kb
Uhereye ibumoso ni Maj Dr Rudasingwa Theogene na Gen Kayumba Nyamwasa bombi barebana ay’ingwe

Ibyo gushinga «Ihuriro rishya» bisa n’aho byatangaje abantu benshi bibaza umuzimu wateye mu mashyaka yo hanze arwanya ubutegetsi bwa Kigali ahora acikamo ibice.

Ibyo abantu benshi bakaba babyibazaho cyane kubera ko hatari hashize igihe kirekire humvikanye amakuru y’uko bamwe mu bari bagize FDLR bayivuyemo bagashinga ishyaka ryabo bwite ; bityo bakaba baritandukanyije na FDLR iyobowe na Général Major Byiringiro Victor, bagashinga CNRD Ubwiyunge iyobowe na Colonel Wilson Irategeka.

Aha rero niho abantu bahera bibaza iby’iyi muzunga iri kubyinisha amashyaka yo hanze arwanya ubutegetsi bwa Kigali bagashoberwa !

Tugarutse ku bya RNC, umunyamakuru Félin Gakwaya wa BBC mu kiganiro cye cy’imvo n’imvano yahuje Théogène RUDASINGWA, umuhuzabikorwa w’ihuriro rishya, Gervais CONDO umuhuzabikorwa wa 2 wa RNC ihuriro nyarwanda ndetse na Boniface BIGIRIMANa visi Perezida wa mbere wa FDU-INKINGI.

Abakurikiranye iki kiganiro biyumviye neza ko muri RNC harimo umwuka mubi hagati ya Rudasingwa na Kayumba Nyamwasa ; abo bagabo bombi bakaba batarumvikanaga ku buryo bwo kuyobora ishyaka n’icyerekezo cyaryo.

Ukurikije uko aba abari muri icyo kiganiro bisobanuye, biracyagoye kumenya neza ikibazo cya RNC kuko nta muntu n’umwe ubasha kuvuga ikibazo gihari yaba Rudansingwa cyangwa se Condokandi bose bari abayobozi b’ihuriro RNC rimwe.

Iyo Rudasingwa avuga ikibazo gihari, ubona ko ashinja Kayumba guteza akaduruvayo mu ishyaka akoresheje agatsiko k’abahoze ari abasirikari muri RDF ; bikaba bigaragara ko ako gatsiko kameze nk’ishyaka Kayumba yubatse murindi shyaka (RNC).

Condo we kugeza ubu yemeza ko nta kibazo cyahabaye, ku buryo abantu badatinya kuvuga ko ibibera mu ishyaka abereye umuyobozi ntabyo aba azi kuko ishyaka riyoborerwa ahandi hantu hatari mu nzego z’ishyaka, ari nazo we arimo.

Condo akomeza avuga ko Kuba Rudasingwa avuga ko yiberekaga abo babana muri comité exécutif maze akajya kuganira na Kayumba Nyamwasa nta gitangaza kirimo kuko ishyaka ari iryabo, abandi bakaba bagomba gukurikira buhumyi iyo gahunda.

Condo we rero arashinja Rudasingwa ko kujya kuvugana na Nyamwasa ari ugusimbuka inzego. yagize ati "Kuki se ibyo bitamwereka ko ubuyobozi yitwa ko afite ari agakingirizo, ko ibyemezo bifatirwa ahandi maze we akaba yarabaye nk’umuteruzi w’ibibindi ? "

akaomeza avuga ko iyo ari système ya RNC. Abatavuga rumwe na Kayumba bavuga ko Rudasingwa yivugiye ko Kayumba yifuzaga ko Umututsi ari we wazayobora RNC Belgique n’ubwo abayoboke benshi bahiganje ari abahutu. Nawe akifuza ko umuhutu ariwe wayobora RNC Belgique.

Uku kutumvikana kw’abashinze ishyaka kurakomeye cyane kuko kwasenye ishyaka bitewe n’igumuka rya Rudasingwa. Iri gumuka rirakomeye kandi ntiryafatwa nk’irya Rusesabagina wikuye mu ishyaka akagenda cyangwa irya ba Kazungu na Dr Murayi bagiye bava muri RNC bagashinga ayabo mashyaka.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

DJ PACCY - 28/07/2016 saa 10:17

TWESE TUBANA MUBYIZA IBIBI BYAZA TUKITAKANA BURIYA NTAWAMENYA IBYO MUNDA YUNDI
Kanda hano umusubize

munyarutete noheri - 28/07/2016 saa 08:43

wowe uvuga ngobirababaje se bibabaje bite?ubundise bajyagahe?nibibere muribyo natwe dukomeze twiyubakire urwatubyaye tuniteza imbere,naho bariya bafite umurengwe niwo urikubakoresha,abandi baratuje mugihugu umutekano niwose abanyamahanga baragenda bemye murwagasabo,naho abandi barimumatiku ngo mububirigi hariyo abahutu benshi ukagirangoni Rusizi Muhanga Musanze cg Nyagatare!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

fabrice - 28/07/2016 saa 07:45

IRYAMUKURU we urababwiye kabisa kandi ubagiriye inama ya kigabo kandi yuzuye urukundo ubakunda. Rwose ni batahe baze bahabwe igihano ariko nyuma yigihano bazabaho kandi babeho neza kurusha kwirirwa baterana amagambo ku ma radio. ababumva bakabaseka nibo benshi mutagirango barabakunda nyamuneka ni mutahe musabe imbabazi u Rwanda rurabakunda cyane.
Kanda hano umusubize

titi - 28/07/2016 saa 07:37

Ariko se abantu batangira gushwana ntabnicyo barakora, ese ubundi bajya bumva igishya bazana mu rwanda ari ikihe? Rudasingwa yabaye Executive secretary wa RPF ntacyo yayimariye, kayumba yabaye chief of staff ntacyo yamariye abasoda, gahima yabaye procureur general yari agiye kumara abantu ngo bakoze genocide, none abo nibo bashaka kuza kuba abayobozi biki gihugu/ yewe ndabasetse, ese mwakwicecekeye mukarya ayo mwibye ntimujye mwirirwa muhimba amashyaka yo kuyobya abantu. Ngo ni opposition ra , yweeeee myuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuu
Kanda hano umusubize

fernandel - 28/07/2016 saa 07:31

Ils sont fous ces Romains, par Toutatis!! Que Paul K avait raison!
Kanda hano umusubize

Zacky - 27/07/2016 saa 21:57

Nimumve inama mwabagabo mwe, ntimuziko urwanada rutagambanirwa kndi ntiruterwe? Ngaho nimureke gusaza mutanduranyije.ntamunyarwanda uboshye ukeneye ko mumubohora kuko mwabikoze burya, iyo politike yanyu nimuyireke niba mudashaka gutaha mu Rwanda rutuje kndi rufite amahoro, cyono nimureke politique ayo matindi yamashyaka mupfa muyashyire hasi mushake ukundi mwabaho kuko murwanda ntawe uboshye umusaza wacu araduhagije . Nabakoze genocide twarababariye namwe nimuze twubake Urwanda
Kanda hano umusubize

dodos - 27/07/2016 saa 21:05

Bariya batype baranyica kweri! Hari ubwo nibaza aho bakuye amaranka bikancanga
Kanda hano umusubize

albam alih - 27/07/2016 saa 16:36

birababaje pe
Kanda hano umusubize

iryamukuru - 27/07/2016 saa 14:20

umva banyarwanda benedata. iyo umuntu abarebye ku mafoto,akibuka urugamba mwaciyemo rwo kubohoza igihugu,nuburyo twari bato tubareberaho. tukareba imvune mwagize! ntabwo mwari mukwiye gusaza gutyo. Umva rero mbagire inama sindi umunyapolitiki,nyamara ndi umwe mu basubijwe mu buzima busanzwe. rero nimutahe,mwemere musabe imbabazi,yemwe munafungwe tuzabasura ariko mureke ayo murimo. nimurebe kure ntacyo bitwaye , muri kubabaza abana numuryango ubakomokaho, murababaza abanyarwanda. Nyamara murashimisha FDLR. Nimutuze ndabinginze,mushire ubwoba,musenge cyane musabe imbaraga zo kunesha umwanzi n'urwango. turabibona ko mwayobye ariko haracyari ibyiringiro ko mwagaruka U rwanda nabanyarwanda tuzabakira neza kuko twakira na Fdrl kdi ntibabarusha ubutwari. Ntawe uzabatera ibuye kuko nta miseke igoroye mu rwanda. Oya rwose ntawe udafudika. Imana
Kanda hano umusubize

kalimba - 29/07/2016 saa 08:59

uvuzeneza rwosre ureba ukuntu bari kwandavura koko? nukuntu bakoreye igihugu tububaha cyane. ese batashye koko barimubiki ko ninterahamwe zatashye tukazakira? barwanije interahamwe zirataha none basigaue bakora nkibyo zakoraga uummm
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X