Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

ICC: Jean Pierre Bemba amaze gukatirwa gufungwa imyaka 18

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Kamena 2016 nibwo urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’I La Haye rwakatiye umunye Congo Jean Pierre Bemba gufungwa imyaka 18.

Bemba yahamwe n’ibyaha birimo iby’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu byakorewe mu Centrafurika n’umutwe w’abarwanyi yari akuriye hagati y’umwaka wa 2002 na 2003.

JPEG - 40.4 kb
Jean Pierre Bemba yamaze gukatirwa imyaka 18 y’igifungo

Muri Werurwe uyu mwaka , Bemba wigeze kuba visi Perezida muri Repubulika iharanira demukarasi ya Congo yabaye umuntu wa mbere wahamijwe na ICC ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina mu ntambara.

Ni nawe wa mbere uru rukiko rwakurikiranye ku ruhare mu byaha atakoze we ubwe.
Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 25, ariko abanyamategeko be bavuga ko biteguye kujuririra iki gihano bemezaga ko ari kinini.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

man power - 22/06/2016 saa 13:21

Pfukama usenge intwali nyinshi zanyuze muliyonzira iruhije zaranesheje nawe urabizi ugye ureba mwijuru niho gutabarwa kwawe kuri
Kanda hano umusubize

man power - 22/06/2016 saa 07:19

IMANA irikumwe nawe ihangane ngo Abagabo bararya imbwa zikishyura wibuke jozeph womuri Bibilia yafunzwe azira Ubusa IMANA ibana nawee humura izagutabara
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X