Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

ICC mu manza z’amasambu no kwimura abaturage ku ngufu

Abayobozi b’ibigo n’abanyapolitiki bagira uruhare mu gufata ubutaka ku ngufu cyangwa se bakangiza ibidukikije mu gihe cy’amahoro bashobora kuburanishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC.

Ibi biri mu migambi mishya yo kwagura inzego uru rukiko rukoramo iperereza.

Kugeza ubu ICC yaciye imanza z’ibyaha byakozwe mu gihe cy’intambara gusa.

Iyi ni inshuro ya mbere urukiko mpuzamahanga rushaka gucira imanza abantu baregwa ibyaha mu buryo bwo kwangiza ibidukikije cyangwa gufata ubutaka ku ngufu mu gihe cy’amahoro.

JPEG - 16.3 kb
Umushinjacyaha mukuru w’urukiko rwa ICC, Fatou Bensouda

Abashyigikiye ibi baravuga ko ari icyemezo kizajya mu mateka kandi gishobora guhindura uburyo ibintu bikorwa mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Kuva ikibazo cy’idindira ry’ubukungu gitangiye hari impungenge ko abanyemali basigaye bagura rwihishwa amasambu mu bihugu bikennye, muri gahunda yo kuhahinga ibiribwa byo kugurisha mu bihugu bikize no gushaka ibindi bavanamo amafaranga.

Abavugira bene ayo masambu bavuga ko akenshi abo banyemali usanga badashyira mu gaciro inyungu za bose.

Gukurikirana icyo cyaha rero ntibisaba kurinda guhindura amategeko y’urukinko mpuzamahanga mpanabyaha kuko bisanzwe mu bushobozi bwarwo.
Kwimura abantu ku ngufu nk’urugero, bisanzwe bifatwa nk’icyaha cyo kubangamira ubuzima bwa kiremwa muntu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

fkaa - 17/09/2016 saa 12:08

nibyo rwose nibabikurikirane abanyemari bakorana na zeleta abatutajye tukaharenganirana batwaka ibyacu uzi gutuza umunu aho ushaka kd we atahashaka sukumubangamira se
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X