Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Icukumbura: Amabanga kucyishe Depite Afsa Mossi yashyizwe ahagaragara

Depite Afsa Mossi yishwe mu cyumweru gishize n’abantu batahise bamenyekana bamwe bashinja leta y’u Rwanda kuba inyuma y’ubu bwicanyi, abandi bashinja leta y’u Burundi kumwiyicira nyuma y’aho agaragarije amarangamutima n’urukundo impunzi z’abarundi ziri mu nkambi ya Mahama mu Rwanda. Ukuri kwashyizwe hanze kugaragaza ko yaba yarishwe na leta y’u Burundi.

Afsa Mossi ubwo aheruka mu Rwanda yagiye gusura impunzi z’abarundi ziri mu nkambi y’impunzi ya Mahama yarebye ubuzima zibayemo azigirira impuhwe araturika ararira ndetse akora mu mufuka agira inkunga aziha.

Ibi ntibyishimiwe n’abategetsi b’u Burundi ndetse n’ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD – FDD akomokamo kuko ryamufashe nk’aho ashyigikiye abanzi b’igihugu.

JPEG - 49.2 kb
Nyakwigendera Afsa Mossi

Igihugu cy’u Burundi gifata nk’umwanzi utera u Burundi uwahunze ingoma ya Perezida Nkurunziza ubwo yatorwaga amatora atemeranywaho n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko atari yemerewe kwitoresha.

Afsa Mossi akimara gusubira mu Burundi yatangiye guhura n’itotezwa aho yandikirwaga ubutumwa buvuga ko ashyigikiye abarwanya ubutegetsi. Abandi bakamwohereza ubutumwa bugufi bamutuka ko ari Mujeri.

Icyumweru kimwe mbere y’uko yicwa yoherejwe ubutumwa bumubwira ko azicwa.
Icyo gihe yagiye gutakambira umukuru wa Polisi y’u Burundi Alain Guillaume Bunyoni amusaba kurindirwa umutekano ariko uyu mugabo ntiyabyitaho ahubwo bikomeza guhwihwiswa ko ariwe ushaka kumwica.

JPEG - 46.1 kb
Amarira yaririgiye impunzi z’abarundi ziri i Mahama zatumye afatwa nk’umwanzi w’igihugu

Umunsi umwe mbere y’uko yicwa nk’uko byatangajwe na bamwe mu bagize umuryango we, ngo Afsa Mossi yaburiwe na bamwe mu bapolisi b’u Burundi ko hari umugambi wo kumwivugana uri gutegurwa ko bitarenze iminsi ibiri araba yishwe.

Ngo yahise asaba ubuhungiro bwihuse muri Ambasade ya Tanzaniya mu Burundi akoresheje telefoni.

Abamwishe bakurikiranaga telefoni ye bahise bategura mu buryo bwihuse kumwica mbere y’uko agera kuri Ambasade ya Tanzaniya mu Burundi.
Yishwe ari mu nzira agana kuri Ambasade ya Tanzaniya ngo ahungiremo.

Kugeza magingo aya leta y’u Burundi ivuga ko ari u Rwanda rwamugambaniye ariko nyamara amakuru y’ukuri n’uko yishwe na polisi y’u Burundi kuko uyu mugore yari yaramaze gufatwa nk’umwanzi w’igihugu.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Madiba - 31/07/2016 saa 09:27

aaah!!nta bucukumbuz mbona muriy nkuru kbxa!!ahubw nukumvikanish ko u Rwanda ruri shyashya!but am sure dat yuko naw utaz ukur kwiby wandika,ahubw uri kwishakira umugati.
Kanda hano umusubize

murindwa - 30/07/2016 saa 09:42

Uwiteka ati<ibyo urabikora nkqkwihorera,ukibwira ko mpwanye nawe.hari igihe nzabishyira imbere yawe uko bikurikirana.mukomeze mwice ibiremwa by'Imana mwibwira ngo ntimuzamenyekana.Imana iraje ibashyire Ku karubanda.
Kanda hano umusubize

murindwa - 30/07/2016 saa 09:42

Uwiteka ati<ibyo urabikora nkqkwihorera,ukibwira ko mpwanye nawe.hari igihe nzabishyira imbere yawe uko bikurikirana.mukomeze mwice ibiremwa by'Imana mwibwira ngo ntimuzamenyekana.Imana iraje ibashyire Ku karubanda.
Kanda hano umusubize

Zéro Faute - 27/07/2016 saa 15:31

Erega n'ubundi nta kindi cyari gikwiye gukorwa uretse gutera inkunga abarwanya l'état ya Nkurunziza maze we n'agatsiko ke bakajyanwa i Mpimba. Mu myaka icumi yayoboye uburundi ni ikihe gikorwa cy'indashikirwa yagejeje ku Burundi ? None utamushyigiye wese ni ukumwica; ahubwo amahanga agire yohereze ingabo z'amahanga maze batabare abicwa nta kirengera. Naho abo bavuga ngo u Rwanda nirwo rwishe Afsa Mossi bagombye no kwibaza impamvu u Rwanda rwamwishe. Ni iki yari abangamiye kuri politique y'u Rwanda? Niba gihari mukigaragaze ? Naho uriya Nkurunziza we afite iherezo kubera kwiyambika ikoti ry'ubukristo abakozi be bica inzirakarengane.
Kanda hano umusubize

NTAMAIHORO - 27/07/2016 saa 22:15

NONEHO IMANA YARAMURINZE AYUBURUNDI IMWAKIRE MUBAYO NAMWE MUZOBONA IMPERA,.
Kanda hano umusubize

- 21/10/2016 saa 06:30

Njyewe Ukombona Nabashinzwe Amahoro Kwisi Ibibera Iburundi Byarabananiye Ntakunu Umuntu Yakwicwa Acyo Ibyontahobikiba Uretse Iburundi Koko Bananiwe Nkurunziza Nabamugaragiye Ikibazo Umuntu Umurindishije Zahabu Cg Imaragarita Akagenda Azimiza Imwe , Ebyiri Yabashaka Iki? Musubize Mana Tabara Uburundi .
Kanda hano umusubize

Zéro Faute - 27/07/2016 saa 15:31

Erega n'ubundi nta kindi cyari gikwiye gukorwa uretse gutera inkunga abarwanya l'état ya Nkurunziza maze we n'agatsiko ke bakajyanwa i Mpimba. Mu myaka icumi yayoboye uburundi ni ikihe gikorwa cy'indashikirwa yagejeje ku Burundi ? None utamushyigiye wese ni ukumwica; ahubwo amahanga agire yohereze ingabo z'amahanga maze batabare abicwa nta kirengera. Naho abo bavuga ngo u Rwanda nirwo rwishe Afsa Mossi bagombye no kwibaza impamvu u Rwanda rwamwishe. Ni iki yari abangamiye kuri politique y'u Rwanda? Niba gihari mukigaragaze ? Naho uriya Nkurunziza we afite iherezo kubera kwiyambika ikoti ry'ubukristo abakozi be bica inzirakarengane.
Kanda hano umusubize

Nkurunziza Dominique - 27/07/2016 saa 14:50

oya ntagutukana
Kanda hano umusubize

GAHUNGU EMMANUEL - 27/07/2016 saa 05:28

Mana tabara barundi turarushe kubona umuntu azira impuhwe?nibara inkurunziz yasomwe kumusi w'Imana yavugak ahazo hari aberande babiri Imana ishobora kugirikigorw kuber aboberand. Nn Man Ntamweranda Numwe dufise?tugirikigorwe nturab'ibicumuro vyacu rabanyabun'ukwemera kwe kleziya yawe amen
Kanda hano umusubize

tegera yves - 27/07/2016 saa 02:57

Mureke mbabwize ukuri kutabogamye, nanjye aho ndihano Uganda ntabwo ari ukubera ubushake bwanjye kuko hari impamvu yabiteye ariko nkunda u Rwanda nk 'igihugu cyanjye, kandi ntabwo nashyigikira ko rukora amabi. Ndababwiza ukuri ko nyuma yo ko nyuma yo kuganira n'abarundi benshi baba hano Kampala ndabatangariza Ko Asfa yishwe na police y'uburundi, rero mureke abanyarwanda kilo nabo bafite amabi yabo.
Kanda hano umusubize

MUGABO - 26/07/2016 saa 20:26

Nkurunziza asigaye yica abarundi nk'uwica ihene yiyororeye, ese buriya we yumva azatura nk'umusozi? abarundi arabishe arabamaze yarangiza akaza gutera isesemi ngo ni u Rwanda, nonese niba ari u Rwanda Hafsa Mossi yarasiwe i Nyamirambo cyangwa yarasiwe i Bujumbura? Ese ubundi Hafsa yapfaga iki n'u Rwanda Ku buryo rwamwica? ariko buriya Nkurunziza na Nyamitwe bumva barusha abantu Bose ubwenge, kuburyo babeshya abantu bakuru nk'ubeshya abana? ariko ko mperuka mu ntwaramuheto z'i Burundi harabagamo abashingantahe, ubu habuze intwari y'intwaramuheto ikubita isasu ry'umutwe Nkurunziza maze abarundi bakaruhuka ubwicanyi bwe? Ntwaramuheto ubu koko muraretse abarundi Nkurunziza agumye abice nk'uwica inkoko? emwe ni akamaramaza.
Kanda hano umusubize

cyane - 26/07/2016 saa 20:02

Ariko jye sinabonye "icukumbura". Niba iyi ari inkuru icukumbuye ... nkeneye gushyira ubwenge ku gihe; naho ubundi ubanza naratakaye pe!
Kanda hano umusubize

D’accord - 20/08/2016 saa 23:30

tu dit la verte
Kanda hano umusubize

cyane - 26/07/2016 saa 19:53

Harya buriya na we umunsi we wari wageze ra?
Kanda hano umusubize

Bitariho - 26/07/2016 saa 12:35

Ni abanyarwanda bamugambaniye. Ni abicanyi nyene!
Kanda hano umusubize

Bitariho - 26/07/2016 saa 12:34

Ni abanyarwanda bamugambaniye. Ni abicanyi nyene!
Kanda hano umusubize

vugukuri - 26/07/2016 saa 09:00

imirasire namwe mukomeje kutujijisha.none ko mbona abishe uyu mudepite babaye benshi ukuri ni ukuhe?ka dutegereze ubutabera.uretse ko nabwo byaterwa n'ubukoresha naho amarangamutima ahagarara gusa byaba bibabaje depite yarazize kugirira impuwe impunzi ubundi se uretse ubunyamaswa ni inde uyobewe akaga k'impunzi aho zaba ziri hose n'uko zaba zararemwe kose.Imana niyo mucamanza mukuru naho abantu bo!!!
Kanda hano umusubize

Marie Merci - 26/07/2016 saa 07:01

Uziko Nkurunziza ubanza yashakaga kino kiringo cya 3 ngo abanze yice abantu?Cyakora siwe ngaya ndanenga abajejwe intwaro I Burundi!Buriya habuze umugabo w'ijunja umuta muri yombi ngo amunage mu mpimba maze abashingwamanza bamucire umunyororo wo guherayo?Ko muri intwaramuheto, uwo muheto muwumaza iki nyene?Muri ibigwari!Nimutabare abarundi bashize bagabo!None Nkurunziza yarabahaye sumu?
Kanda hano umusubize

- 25/07/2016 saa 22:29

ESE UBUNDI ABARUNDI BATUREKEYE IGIHUGU, RWOSE BAMENYE KO DUSHATSE KUJYAYO KUBAKOSORA NI IMINOTA 20 TUKABA TUBARANGIJE.
Kanda hano umusubize

NIYOMUGISHA ONESIM - 25/07/2016 saa 22:18

IMANA ITUBABARIR KUKO BESHI BAHAY IKIBANZA SATAN MUMITIMA YABO ARIK BAZOBONA IBARA NIBATIHAN ARK DUTAHURE KO UBUBWICYANY AR IGIHE CYANYUMA MUNGU ADUHURUMIE SANA MATENDO YETU SIO MZULI
Kanda hano umusubize

gafaranga - 25/07/2016 saa 19:27

ahhhhhaaaaa ye we iwacu ho abagororwa NGO bacika police da ariko se niba inama y'abaprezida iterana ntivuge Ku kubazo cy' uburundi ubundi yiga wiki kweri nihatari ahaaaa in dangeur
Kanda hano umusubize

gafaranga - 25/07/2016 saa 19:27

ahhhhhaaaaa ye we iwacu ho abagororwa NGO bacika police da ariko se niba inama y'abaprezida iterana ntivuge Ku kubazo cy' uburundi ubundi yiga wiki kweri nihatari ahaaaa in dangeur
Kanda hano umusubize

dasco - 25/07/2016 saa 19:25

Ariko abanygwanda murantangaza kweri! arimwe nabarundi umwere ni uguhe? muti nkurumbi(nkurunziza) niwe wamaze abantu ? harya kugaragaza iwe ibibazo yica nibyo byamubera byiza? inyungu yabikuramo uretse abamurwanya mwayindungikira!, abanyagwanda akabaye kose induru bakayiha umunywa! mwakwicecekeye ko na Taylor/liberia yari aziko ashyigikiwe muzamubaze aho ari! reka ngire inama abigize abavocat bikibi baca umugani ngo 'umujura arakunyoma ntumuyobegwa ashobegwa iyo agucinze' igihe kumwe muzoshobegwa mwibaze ibyo mwarimo!
Kanda hano umusubize

john - 26/07/2016 saa 09:45

ijambo ry'uwiteka ritubwirako: "uwicisha inkota nawe azicishwa indi" kandi" uwifuriza ineza mugenzi we nawe azayagirirwa" nandi menshi, nimukomeze rero muzabona ingaruka zibyo mukora bidatinze pe! mukomeze mukore mujisho ry'Imana
Kanda hano umusubize

Mugabe - 25/07/2016 saa 18:03

Yewe namwe ntaho musigaye mutaniye na Rushyashya.
Kanda hano umusubize

kotaniro - 25/07/2016 saa 17:45

Nkurumbi niwe wamwishe ngo yagiye kuririra za mujeri. Impunzi zabarundi ziri mahama. Nintumwa zari mu nama ya AU i kigali yazitumyeho shishitabona umunsi umwe mbere yuko yivugana Mossi yangaga ko AU yasaba izo ntumwa ibisobanuro ku rupfu rwa Mossi.Nkurumbi we aya maraso yinzirakarengane ntazakugwamahoro.
Kanda hano umusubize

muzeyi - 25/07/2016 saa 16:42

Erreur ikozwe na Nkyrunzinza nkuko regime Habyara yakoze jemoside
Kanda hano umusubize

BNAMWANA - 25/07/2016 saa 16:17

Ariko Mana ko tugusaba ukadusubiza nukuri wasubije abaturage Buburundi ukabahoza ammarira ,harabari mu nkambi ,abari mugihugu bo bagizwe ingwate mugihugu cyabo uwo reta ishatse iramwivugana,ese nku Rwanda rwo bararushaka hwiki ko warangije kurusiga amavuta yera ukaruhoza ugahuza benegihugu ,Uburundi bwo haraburiki Mana fasha bariya bayobozi bicwa nuriya mugabo ngo ni Nkurunziza koko bavugu kuri ko izina atari nyiraryo nukuri uriya mu Mama Afsa uwampa ubushobozi namwishyurira nukuri ese iyo bishe umu Nya politique nkuriya w'umunyabwenge baba babona undi bazamukurahe ahaaaa Mana nukuri gira icyukora a Barundi barugarijwe,iyambere bakure URwanda mukanwa kabo nabarundi tukaba aba Nyarwanda Ibibazo nibyabo sibyacu ntibitureba ,ahubwo nibegere ibindi bihugu bibagire inama amakimbirane ashire Mrakoze
Kanda hano umusubize

Bosco - 25/07/2016 saa 15:42

Abarundi bareke kujijisha amahanga uriyamubyeyi U Rwanda rwari kumwica rumuziza iki?muzabeshye abandi gusa muri abagome babi cyane kdi Leta y'uburundi muzabibazwa gusa mureke gukomeza gushotora u Rwanda murugerekaho amabi yanyu
Kanda hano umusubize

NNkurunziza Dominique - 27/07/2016 saa 14:48

haaaaaaaa biragoye ubundi ntawuzi ahukuri kuri tuzobirabira imbere
Kanda hano umusubize

EUSTACHE - 25/07/2016 saa 14:40

Ibibi byose bakora babishyira k'urwanda icyiza nuko isi yose yamenye ko ari abicanyi bayobowe satani ifite inguvu zidasanzwe.
Kanda hano umusubize

- 25/07/2016 saa 16:54

Ewe uvuzemabi kuko IMANA niyo ikomeye kuruta ibyovyose ubona yuko bikomeye birikwisi
Kanda hano umusubize

- 25/07/2016 saa 16:54

Ewe uvuzemabi kuko IMANA niyo ikomeye kuruta ibyovyose ubona yuko bikomeye birikwisi
Kanda hano umusubize

A - 25/07/2016 saa 14:36

Abarundi sha imana izababaza uriya mumaman!uko byagenda kose!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X