Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Icyoba ni cyose hagati y’U Burusiya, na Amerika bikanga intambara ya 3 y’isi n’iraswa ry’ibisasu kirimbuzi

Leta y’u Burusiya yatangiye kwikanga intambara ya gatatu y’isi n’iterwa ry’ibisasu kirimbuzi ku butaka bwayo bikozwe n’abanyamerika. Ubutegetsi bwa Vladmir Putine bukaba bwafashe icyemezo cyo guha abaturage bayo imyitozo yo kwirinda mu gihe cy’intambara y’ibisasu bya kirimbuzi n’uburozi ishobora kuvuka hagati y’icyo gihugu n’u Burayi na Amerika.

Ni mu gihe hari urunturuntu hagati muri politiki mpuzamahanga rushingiye ku myitwarire y’u Burusiya mu ntambara ya Syria.

Televiziyo y’igisirikare cy’u Burusiya, Zvezda TV , mu cyumweru gishize yagize iti “Abarwayi bo mu mutwe bo muri Amerika bari gutyaza ibitwaro bya kirimbuzi byo gutera igihugu cyacu.”

JPEG - 46.9 kb
Topol M ni Misile ishobora kurasa ku yindi mugabane, ni imwe mu ntwaro zikomeye z’u Burusiya

Imyitozo yateguwe na Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya igamije guhangana n’ingaruka zituruka ku biza zituruka kuri ibyo bisasu (EMERCOM), izatangwa n’abantu 200 000
Iyi minisiteri yagize iti “ Iyi myitozo izigisha kwirinda guhumanywa n’ibyuka cyangwa uburozi, no kwirwanaho mu gihe cy’amage. Tuzitoza no kurinda ahantu ko hafatwa n’inkongi, ingo z’abaturage, ibigo bya leta n’inyubako.”

Umubano w’u Burusiya n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi ukomeje gusubira irudubi nyuma y’uko Perezida Vladimir Putin atesheje agaciro amasezerano yo gusenya ibisasu byo mu bwoko bwa plutonium.

BBC ivuga ko muri ayo masezerano ibihugu byombi byagombaga gusenya toni 34 z’ibyo bisasu, bigatwikwa.

U Burusiya kandi buteganya kubaka indake munsi y’umujyi wa Moscow, zizaba zishobora kurinda 100 ku ijana abatuye uwo mujyi mu gihe cy’intambara y’ibisasu bya kirimbuzi.

Iki gihugu kirimo kuvugurura intwaro zacyo, cyongeramo izishobora kurasa ku wundi mugabane n’amato agenda munsi y’amazi. Ibi byose u Burusiya bubikora bushaka guhiga ingufu za gisirikare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 14/10/2016 saa 15:08

Imana ishimwe naringizengo namwe muri kurasana amasasu.
Kanda hano umusubize

Ben - 13/10/2016 saa 08:33

Nimubareke barangarire muri ibyo, wenda twaruhuka amabwiriza yabo na politiki y'ubuhake
Kanda hano umusubize

Gisage Lievin - 8/10/2016 saa 14:17

Uburusiya bugasekura America. u Burundi natwe duca dusekira u Rwanda. Ingabo zacu ziri tayali
Kanda hano umusubize

shumbusho - 8/10/2016 saa 16:47

Yewe wowe utekereje ko u Burundi bwatera u Rwanda uribeshya cyaneee!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!, Tekereza neza ushobora kuba wajijwe utazi ibyo uvuze.
Kanda hano umusubize

- 13/10/2016 saa 21:32

ivyoavuga navyazi arabivuga amatamatama ingabozutwanda zirimuzambere kwisi none aravuga mureke avuge
Kanda hano umusubize

- 8/10/2016 saa 12:06

Kuri comments zanyu zirasekeje mujye mubanza mushisboze kuba russia ifite 8000. New clear war head USA ikagira 6800 ntibivuze ko yabaye ivihangange ahubwo urebe na capacite yazo amerikayasenye ibishaje byinshi yongera ibegezweho abobarusiya ibyinshi nibishaje Uriya mugeneral wa US yavuze ati ikoranabunga ryateye imbere mwitonde kuko intambara mwashozaa hasigara mbarwa .ejo nasubizaga uwotwa KiKI kuva muri Mediterranean , Pacific ocean, Indian ocean, Atlantic ocean ntaho abamyamerika badafite ibirindiro nibyo bisasu ikindi defense yimbere bafite star defense nta gisasu nakimwe cyangwa kubanyamerica .ikindi les allies wabony e ko abari kuruhande rwa US aribo batunze zakabutindi none ngo Russia no nabo barabizi ko bafite quantities mais pas qualites Thanks
Kanda hano umusubize

- 13/10/2016 saa 11:29

america ifite indege zigezweho uburusiya kukijyanye na missile na antimissile batey imbere cyane kurusha ibindi bihugu ujye usoma ukor ubushakashatsi ntukavuge ibyo wumva kuri za BBC CNN rfi ni
Kanda hano umusubize

faustin - 8/10/2016 saa 06:30

Nurwanda twatikura uburusia twabuhondada.
Kanda hano umusubize

Ruberinwari - 7/10/2016 saa 22:55

Murico gihe mikayeli azohaguruka niwe mugabisha ahagarariy ubwoko bwanyu. Nubwo intambara izoba igahitana benshi, igakwira isi yose,hagapfa abantu benshi inkurikizi mbi numubabaro bikarenga. Harubufasha buzigaragaza bw 'umuntu udsanzwe uzoz agakingira bumwe mu bwoko buzoba buhari. Ese ubwo bwoko ni nyabaki? Witeguy kubwinjira? Sobanukirwa vyimbitse
Kanda hano umusubize

Themis Hakizimana - 7/10/2016 saa 14:56

World The U.S. Army Is Training Hard For Major War Amid New Threats The Huffington Post Wed, Oct 5 9:03 PM PDT Like Reblog on Tumblr Tweet FORT HOOD, Texas ― The United States Army, citing threats from North Korea, Iran, Russia and the Islamic State, has put its most powerful combat units on a war footing, ready to slug it out, if necessary, in high-intensity battle. Even as GOP presidential nominee Donald Trump claims the military is “in a really bad state” and “totally unprepared,” the Army’s data show it is more ready for major combat than it has been at any time since 2003. Here at the home of the 1st Cavalry Division, one of the Army’s premier heavy combat units, preparations for the possibility of war are forcing a relentless pace, as busy as at the peak of fighting in Iraq and Afghanistan a decade ago. Troops are constantly ...
Kanda hano umusubize

gakire - 7/10/2016 saa 10:40

Mana we udutabare kuko birakomeye
Kanda hano umusubize

ndagijimana ben - 7/10/2016 saa 09:40

ehhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh ko bitoroshye ra! Naho Icyaha cyo kugitinya ntibibuza umuntu no gutinya ibyago wowe utubwira kudatinya urupfu, twese tuzi ko ruhari ariko turanarutinya kuko ntawupfa abishaka. icyo dutinya aha ni uko izo nzovu ziturwaniraho zikaduhonyoora kandi arizo zifitanye ibibazo.
Kanda hano umusubize

- 7/10/2016 saa 09:02

Mbe Ivyo Bihangange Vyo Rwana Ntiryobariguye Isi Yoca Yuzura Akajagari
Kanda hano umusubize

fkaaa - 7/10/2016 saa 08:50

bazibesye uburusiya cg US batere urwanda tubereke twe izacu nihatari nuko tutazerekana sha
Kanda hano umusubize

Christopher - 7/10/2016 saa 16:36

Uvuze utabanje gutekereza ariko mugenzi?Ariko ngo nUmuswa wahangaye ibuye pe!Ubu ndumiwe pe!
Kanda hano umusubize

Ruberinwari - 7/10/2016 saa 22:44

Mureke siwe nibinyamakuru vyaho murwanda vyama vyerekana kurwanda ari urwa mbere muri vyose. Uremva ntakabuza kubona nuwo abona ko urwanda rukomey gusumvya USA na Russie
Kanda hano umusubize

fkaaa - 6/10/2016 saa 23:36

sha nibagire vuba nubundi ubushomeri buratwishe dupfe cg dukire
Kanda hano umusubize

FAUSTIN - 6/10/2016 saa 21:50

Muraho Ariko Namwe Mwe Kujy Mwifata Nk'abatazi Imana Ntidukwiriye Gutinya Urupfu Cq Intambara Cq Impuha Zazo Cq Intwaro Zikomeye Ahubwo Tujye Dutinya Icyaha Kuko Aricyo Kimunze Isi Nicyo Nyirabayazana Wa Byose Ngaho Mwe Gutinda Kubyo Mudafitiye Ibisubizo Ahubwo Mutekereze Ku Iherezo Ryanyu N'ubuhanuzi Bwa yesu Matayo 24:3-8
Kanda hano umusubize

Firipo - 6/10/2016 saa 19:05

Mwana muyje mutinya america harigihe iba ifite izindi nwaro zitazwi urebe nkaziriya bombe yateye japan nawaruzi ko,zibaho.
Kanda hano umusubize

Karori - 7/10/2016 saa 14:27

Hhh urantunga mutama, uzoce urora ibisasu byabarusiya byitwa Satan 1 nangwa Satan 2, nangwa se Sukhoi 35, 50
Kanda hano umusubize

Habi - 6/10/2016 saa 18:21

nukuri Imana idutabare nshuti buri wese nugusenga.
Kanda hano umusubize

- 7/10/2016 saa 07:14

YEWE NTIMUGIRUBWOBA SIBOMANA KANDI IMINGAMBI YA BANA BABANTU SIYO YIMANA.
Kanda hano umusubize

Themis Hakizimana - 7/10/2016 saa 08:53

Mugomba kumenya ko abaturage bazahabwa iyi myitozo ari 40 millions, bakazatozwa nabo bavuzwe mu nkuru hejuru bagera kuri 200.000. Ikindi ni uko izo bita bunkers Uburusiya bumaze kubaka nyinshi kuburyo batangiye kuzubaka no muyindi migi. Ikigaragara ni uko mu gisirikare habamo amabanga menshi, icyemezo cyintambara ya 3 yisi cyarafashwe hasigaye gukoza agati mu ntozi. Ibi mubyongereho iyi nkuru ya chef d'etat major wa America yibyo yavuze ejobundi. kanda aho uyisome niba uzi icyongereza: https://www.yahoo.com/news/m/855fc9af-0a7f-39a0-aef3-33f819568a46/army-chief-issues-stark.html
Kanda hano umusubize

gakire - 7/10/2016 saa 10:37

nugusenga Imana ikazadutabara pe naho ubundi birakomeye cyane
Kanda hano umusubize

sibyo - 6/10/2016 saa 17:48

nta na rimwe bateze kubikora ahubwo baba bajijisha abashaka kwigwizaho ibyo bitwaro bya kirimbuzi. niko mnabaze uwabuzibyo kurya ibyo byakirimbuzi birutinzara afite nibihe? kuki nta gihugu giciriritse kiba muli un ngo bafatire hamwe ibyemezo? mumenye ko america na rusia bumvikana kuko bose ali abazungu. ibyo bisasu bya zasenya burundi. rwanda. congo. uganda. tanzania. kenya. nibaramuka ariko batitataye kushaka kubagirinshuti nka us cg Russia bizapfuba. nimurebe Siria, putine asenya alepo kuko bashar yamwakuye, nta mpuhwe abazungu bakugirira ubiyegereje, reba gadafi nawe nuko yiyegereje sarkozo aramusokoza, nguko ngayo
Kanda hano umusubize

Eazone - 6/10/2016 saa 16:31

Nababwira iki nibasekurane natwe duhite dusekura Congo nuburundi mugihe bahugiranye nikera batwiyenzaho
Kanda hano umusubize

- 7/10/2016 saa 07:25

IBYUVUNGA NTABYO IBIZI NA SATANI YARAZIKO ARUSHA IMANA IMBARANGA ARIKO WABWIRA UKO BYANGENZE? NTUNGATAGARE KUNVA YUKO UMUGAMBI MUFITE GWABA IPFABUSA.
Kanda hano umusubize

Buhanuzi - 6/10/2016 saa 16:29

Biblia ivuga ko umwami w'ikusi( usa) ariwe uzabanza gutera umwami w'ikaskazi(uburusiya) hanyuma umwami wiburasirazuba akamanuka arakaye afite amato menshi y'intambara agasandara mubihugu byinshi kandi ibihugu by'abarabu bikamushagara (kumufasha) ndetse akagera na israeli. Danieli 11
Kanda hano umusubize

SEMANA Job - 6/10/2016 saa 16:23

Buri gihe duhora tubwira abantu nko IMPERUKA yegereje.Ariko usanga batabyitayeho.Ntabwo ari izi Atomic Bombs gusa zerekana ko imperuka iri hafi.POLLUTION na TERRORISM birimo kwiyongera,byerekana ko turi mu minsi ya nyuma.Ariko buri gihe tubereka UMUTI w'ibi bibazo isi ifite.Ni UBWAMI BW'IMANA.Kuki abenshi mutunze BIBLE ariko ntimumenye ibirimo? Muli Daniel 2:44,hasobanura neza ko imana yacu yitwa Yehova igiye gukuraho ubutegetsi bw'abantu,YESU akaba ariwe uyobora iyi si (Ibyahishuwe 11:15).Ibi bitwaro byose mubona barata,imana igiye kubitwika (Zaburi 46:9).Ndetse n'abakoresha intwaro bose imana ibice (Matayo 26:52;Yesaya 34:2,3).Ibyo byose bizaba ku munsi w'imperuka wegereje.Niba ushaka kuzarokoka kuri uwo munsi,iga Bible maze ukore ibyo imana idusaba,kuko imana idakunda abantu bibera mu byisi gusa (Yakobo 4:4).Ku bantu bakorera imana,ibi bya Russia na USA bitwereka ko AGAKIZA (salvation) yacu yegereje.Ariko ku bibera mu byisi gusa,kurimbuka kwabo (destruction) iregereje.
Kanda hano umusubize

john - 6/10/2016 saa 15:55

Ayo magambo yose murayaterwa no gutinya gupfa gusa?Abagiye amamiliyari se mwabarushaga ubumuntu cg ubuhangange?Ayo mwavuga yose muzagenda!
Kanda hano umusubize

kiki - 6/10/2016 saa 15:36

@kay, iyaba waribuzi ibyo uvuga ntukoreshwe n'amarangamutima. Uburusiya nicyo gihugu cya 1 Ku is I gitunze intwaro z'ubumara. Gusa buried gihugu muri buriya gifite izihagije zasenya ikindi ndetse nisi hose. Frw akoreshwa mu gisirikari, akora byinshi si intwaro gusa. Indishyi Ku miryango yatakaje abayo, imishahara, ... Ibyo byose USA iri hejuru ya russia. Ariko Ku ntwaro nubwo USA iri hejuru, abahanga bavuga nta gihugu na kimwe cyapfa gutsinda ikindi. Noneho hajemo na allied countries, intambara ya 3 NGO mutahe ikiremwamuntu bye bye!
Kanda hano umusubize

- 7/10/2016 saa 05:40

Kiki reka ryame nzagusubiza ejo gusa wongere usome neza Russian bafite Stock irushijeho gato cyane USA ariko Russia ntifite diployed warhead US ifite hafi moitier ya stock ya Russia so ufashe stock ya US ingana na 695 ugashyiraho deployed warhead ziri hirya no hino muri za base zabo Santana na 3200 njye numva aribo bambere naho bugde navugaga nuko nyine Russia idashobora kugira ubushobozi bwo gitunga za deployed bases ifaranga rikora byose kuko nta musirikare wajya kurugamba yaburaye ushake umubare wa base za USA naho nuke zabo zideployinze apana iziri muri stock kubutaka bwabo ntitukabe abafana cyane kuko muri bose ntawampaye aya garderie yu umwana wanjye cyangwa ngo anyishyire gaz muri iki gitondo Chiao
Kanda hano umusubize

kiki - 6/10/2016 saa 15:36

@kay, iyaba waribuzi ibyo uvuga ntukoreshwe n'amarangamutima. Uburusiya nicyo gihugu cya 1 Ku is I gitunze intwaro z'ubumara. Gusa buried gihugu muri buriya gifite izihagije zasenya ikindi ndetse nisi hose. Frw akoreshwa mu gisirikari, akora byinshi si intwaro gusa. Indishyi Ku miryango yatakaje abayo, imishahara, ... Ibyo byose USA iri hejuru ya russia. Ariko Ku ntwaro nubwo USA iri hejuru, abahanga bavuga nta gihugu na kimwe cyapfa gutsinda ikindi. Noneho hajemo na allied countries, intambara ya 3 NGO mutahe ikiremwamuntu bye bye!
Kanda hano umusubize

kiki - 6/10/2016 saa 15:36

@kay, iyaba waribuzi ibyo uvuga ntukoreshwe n'amarangamutima. Uburusiya nicyo gihugu cya 1 Ku is I gitunze intwaro z'ubumara. Gusa buried gihugu muri buriya gifite izihagije zasenya ikindi ndetse nisi hose. Frw akoreshwa mu gisirikari, akora byinshi si intwaro gusa. Indishyi Ku miryango yatakaje abayo, imishahara, ... Ibyo byose USA iri hejuru ya russia. Ariko Ku ntwaro nubwo USA iri hejuru, abahanga bavuga nta gihugu na kimwe cyapfa gutsinda ikindi. Noneho hajemo na allied countries, intambara ya 3 NGO mutahe ikiremwamuntu bye bye!
Kanda hano umusubize

MBABAZI. - 6/10/2016 saa 20:46

GUTSINDA INTAMBARA SI NTWARO,AHUBWO NI DETERMINATION, KANDI IBYANDITSWE BIGASOHORA.NAHA YESU NA SE.IYO UBONA IMYITWARIRE YA BA PEREZIDA BIBIHANGANGE KWISI.AMERIKA BASIGAYE BARAYITINYUTSE, WABONYE UKO OBAMA BAMUKOREYE SABOTAGE MUBU CHINOIS.NA WAMUGABO WA PHILIPPINE ATI NUMWANA WIMBWAKAZI.UBWO SE URUMVA NTAKIBAZO.
Kanda hano umusubize

kay - 6/10/2016 saa 15:01

ariko abarusiya barasetsa mbona ntaho bataniye na korea yaba bari bazi intwaro za USA na budge yabo ya gisirikari ikubye ishuro eshashatu iz'ibigu nka russie,UK china'france,germany six fois ngo barerekana toprev hahahah
Kanda hano umusubize

- - 6/10/2016 saa 13:33

Ni ugukora Miitzig nyinshi tuzanywa muri icyo gihe kuko ndabona nta cyindi cyazatumara ubwoba uretse ka alcool konyine!
Kanda hano umusubize

McRae - 6/10/2016 saa 17:49

Genda uransekeje wa muntu WE!!! Imbavu nzitwaye muntoki
Kanda hano umusubize

Inama - 7/10/2016 saa 06:10

Uranyemeje!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! Imbavu zirahiye!
Kanda hano umusubize

- - 6/10/2016 saa 13:33

Ni ugukora Miitzig nyinshi tuzanywa muri icyo gihe kuko ndabona nta cyindi cyazatumara ubwoba uretse ka alcool konyine!
Kanda hano umusubize

Rukundo - 7/10/2016 saa 05:57

yewe ntacy za tumarira kko nu musemburo bawugabanyije
Kanda hano umusubize

LAURENT - 6/10/2016 saa 13:01

Ubwo bahiga ubugabo bwabo, abababaje nabaturage binzira karengane,uretse ko nta wabuza ibisitaza kuba,nubuhanuzi gusohora,byavuzwe ko umwirabura azayobora amerika yarayoboye,hasigaye umugore bombe zigatangira,Mwunvise uko umunyapolitike wa amerika uko yise abakandida babo,umwe ngo nikigoryi,undi ngo ninte nke,ntashoboye, urumva isi idakomerewe,ubwo umurusiya yabacishijemo ijisho.QUI VIVRA VERRANI MWIZERE IMANA GUSA.
Kanda hano umusubize

patia - 6/10/2016 saa 12:52

abaratinze ahubwo
Kanda hano umusubize

kweri? - 6/10/2016 saa 12:48

Duhugire he se sha!? Ntahandi atari muri Kristo.
Kanda hano umusubize

unknown name - 6/10/2016 saa 12:29

Eh turashize ndagaswi
Kanda hano umusubize

Wamahoro - 6/10/2016 saa 11:59

Ahhh Isirarangiyepe,ahubwo Duhunge Umujinyawimana Ubwose Ubuhanuzi Ntibwuzuye Basinintambara 3 Yisi
Kanda hano umusubize

- 6/10/2016 saa 17:14

hezagirwa cane. Nnone ga bwana burya wibazako aha kw'isi ko ariho herezo ry'ubuzima komeza sabe Imana imbabazi kugirango iguharire ivyaha vyawe si non ivy'isi n'akajoreza pe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X