Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ifoto ya Perezida Nkurunziza itumye abanyeshure 230 birukanwa ku ishuri

Abanyeshure 230 bo ku ishure ryisumbuye rya Gahinga mu ntara ya Ruyigi mu burasirazuba bw’igihugu cy’u Burundi birukanywe ubwo harimo hakorwa iperereza ku bashushanyije bakanasiribanga ifoto y’umukuru w’igihugu mu bitabo bigiramo.

JPEG - 31.1 kb
Ifoto ya Perezida Nkurunziza barayisiribanze

Ubusanzwe hari haratangijwe urubanza ku banyeshure 11 bo mu yindi ntara yo hagati mu gihugu bashinjwa icyaha cyo gutuka umukuru w’igihugu, nyuma yo kumushushanya bakanasiribanga ifito ye mu bitabo bakoresha.

Abanyeshure 234 bo ku ishuri rya Gahinga muri komine Gisuru mu ntara ya Ruyigi kuri uyu wa kabiri ntibageze ku ishuri.
Abategetsi b’ishuri babategetse kutagaruka ku ishuri babasaba kutava mu rugo iwabo, mu gihe barimo barakora amaperereza kugira ngo hamenyekane abasiribanze ifoto y’umukuru w’igihugu mu bitabo 27 basanzwe bakoresha. Abo banyeshuri ni abo mu mashuri ane .

umukuru w’ubuyobozi bw’amashuri aho mu Ruyigi, Guillaume Kwizera, avuga ko ku munsi wa mbere bamaze kubona ko ifoto ya Petero NKURUNZIZA yasiribanzwe, abanyeshuri basabwe kwandika mu ibanga uwo baba bakeka ko yaba yarakoze ibyo.

Uwo muyobozi yavuze ko bakimara kubona ko nta n’umwe ushaka kubikora, bahise babirukana kugira ngo iperereza rikorwe.

Ishuri rya Gahinga ribaye irya gatatu rivuzweko ibyo gusiribanga ifoto y’umukuru w’igihugu. Aho byahereye mu mpera z’ukwa gatanu mu Ruziba mu majyepfo y’umujyi wa Bujumbura.

Ibi kandi bibaye mu gihe iki cyaha cyavuzwe no ku ishuri rya komine Muramvya, aho kuri iryo shuri abanyeshuri 11 bakaba bari imbere y’ubutabera , 5 muri bo baburana bafunzwe mu rubanza baregwamo icyaha cyo gutuka umukuru w’igihugu, icyaha gihanishwa gufungwa igifungo cyo kuva ku myaka itanu kugera ku mwaka 10.

Mu gipolisi bavuga ko iperereza rya mbere bakoze ryaberetse ko hari impamvu za politike ziri inyuma y’iyo myitwarire imaze iminsi igaragara mu banyeshure bo ku mashuri atandukanye.

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nkejimana dieudonne - 3/10/2016 saa 09:47

AHUBONA BIRAGOYE muburundi kuba barayitabuye ntibitangaje kuko nibo babatanguye ubuho bazagukora nibiruta kuko babangaje mugisata cindero birukanye 80000 bazoja hehe??????
Kanda hano umusubize

Rwasubutare - 17/06/2016 saa 08:52

Guhana abanyeshuri vuba nabwangu sibyo. ahubwo bababaze imbere y'ababyeyi babo icyabibateye, uwaboheje nicyo basezeranijwe. urubanza nkurwo rucibwa mu ruhame maze ukareba uko ababyihishe inyuma babandagaza. President Nkurunziza ni umukristu. akore nkuko Kristu ubwe yari kubikora rero. invugo ibe ingiro. ikindi yikubite agashyi areke gukomeza kumwaza abakristu basangiye ukwizera cyangwa se yature mu ruhame asobanure ko atariwe wicisha abantu kandi ko byamunaninye kubihagarika. arabizi neza ko iby'isi ari abya hano nyine.
Kanda hano umusubize

Romeo - 17/06/2016 saa 10:23

Nta muntu numwe wemerewe kwandika cyangwa guhindura indome/konona ifoto mu igitabo c'ishule!!! Guhanwa niwo muti wihuse kandi utanga akarorero. Ababyeyi banabonereho icigwa niba bafise uruhare mu gutuma abana bakora amafuti!!!! Icakora niba abana badakwije imyaka 18, bagomba kuriha umwe umwe wese ibvo bitabu.
Kanda hano umusubize

Aloys - 16/06/2016 saa 21:16

Ubundi gutukana kandi ugatuka umuntu mukuru ni icyaha gikomeye. Iyo ututse umukuru w'igihugu byo biba ari ibindi. Ariko ibi byo gutukana nabyo biva ku miyoborere mibi. Barundi mukoresha ikoranabuhanga mureba ukuntu bamwe muri mwe birirwa batuka bashushanya basebya Perezida wacu Paul KAGAME abandi bamuririmba bamutuka?... Iyo mukora ibyo muba mwigisha abana banyu bikabagaruka. Nibyo biranga imiyoborere mibi. Nakabaye mvuga ko abo bana barengana kuko ari mwe bafataho urwo rugero rubi. Ababikora nibisubiraho abana nabo babona uburere bukwiye. Kugira nabi mu buryo bwose si byiza. Imana ifashe u Burundi ifashe n'u Rwanda. Amahoro, amahoro.
Kanda hano umusubize

- 16/06/2016 saa 10:45

mvuka.kayanza.mandi.bibabere.isomo
Kanda hano umusubize

- 16/06/2016 saa 10:45

mvuka.kayanza.mandi.bibabere.isomo
Kanda hano umusubize

Ajaii - 16/06/2016 saa 08:44

Nukuri Kuba Batabafunze Harimwo Kubarenganya Nabo Barenze Akarimbi
Kanda hano umusubize

muhirwa patrick - 16/06/2016 saa 07:53

abo banyeshuri bahemutse gushushanya kumukuru wigihungu basabe imbabazi basubire mumashuri kuko badahima nkurunziza
Kanda hano umusubize

joma - 16/06/2016 saa 06:44

Umukuru w'igihugu nka NKURUNZIZA mugereranya n'ushaka kwitwa umugabo mu rugo kdi ataruhahira! Umuntu wigundiriza ku butegetsi kdi batamushaka! Umaze gutuma abantu bapfa kuriya none ngo niyubahwe!!! Ubuse president wa Brazil ko inteko yamweguje! Iyo president akora ibyo abaturage badashaka ni kuriya bigenda rwose!
Kanda hano umusubize

- 17/06/2016 saa 06:30

Hewe, 72 abapfuye ni bangahe?
Kanda hano umusubize

isirikoreye jean de la terre - 17/06/2016 saa 13:08

Numugabo ukomeye ahubwo abameze nkawe uvuga gutya nimwe mwamutobeye, mushaka kumwangisha abaturage ariko bamwe muri mwe bari kubihanirwa kandi ntibazatinda kubona ko bibeshye, azabayobora, yongere abayobore, aba bana rero ubwo ari mu rwanda baba bose bafunze kuko bakoze icyaha maze n'abatwitse ishuri twarabafunze kugirango bakosoke, ntimugashyigikire amakosa JOMA rwose uvuze ubusa ntiwongere pe
Kanda hano umusubize

Bgenge - 16/06/2016 saa 02:14

Muzarebe uko Abanyafurikayepfo bigeze gushushanya President Jacob Zuma afite igitsina kinini cyane cyarenze ipantalo; abakoze icyo gishushanyo bakisobanura bavuga ko bashakaga kwerekana uburyo uwo mu President wabo akunda abagore cyane. Ababikoze ko nta cyo babaye? Ahubwo se hari umunsi w'ubusa abanyamakuru bakomeye b'i Burayi no muri Afurika (Jeune Afrique) badashushanya aba President b'ubufransa na Amerika bameze nk'ibipupe cg ibibwana by'ingurube kandi ntihagire icyo babazwa? Ishusho ni ishusho n'ifoto ni ifoto; umuntu na we ari ukwe. Rero ntibikwiriye ko umuntu ababazwa n'ibyo bakoreye igishushanyo cye, kuko igishushanyo kiri ukwacyo na nyiracyo ari ukwe!!
Kanda hano umusubize

Kazibake Frederick - 15/06/2016 saa 23:10

Abo banyeshule nyine uzafatwa azahanwe iby'intanga rugero,nta butegetsi butavuye ku MANA,byageze ku bategetsi b'Afrika bihumira ku mirari!umuntu kwiha umwanya utamukwiye,aho umushumba yifuza kuba umusirikare kandi bikaba!umudozi w'inkweto akaba meya w'umugi kandi bikaba,licencien akaba umucuruzi w'imineke kandi bikaba...nuko rero ntako twabigenza kuko ikizira cyagiye ahera nkuko ibyanditswe bibivuga;hariho n'ibindi mutazi:abantu basigaye bapfa amarabira,kumen'amaraso ni nko gukina,ibitangaza bisigaye byegeranye:umwaka usigaye ushyira nk'ukwezi,ukwezi gushyira nk'icumweru,icumwer gisigaye gishyira nk'umusi...ese mwigeze mubyumva?ubusambanyi burenze kamere;umugabo arongora undi mugabo! mwabibonye he?ubusinzi burenze urugero,hateye n'amazina menshi atandukanye y'inzoga,Ese kera ibyo byari bihari?Reka da
Kanda hano umusubize

Kazibake Frederick - 15/06/2016 saa 22:24

Uzafatwa azahanwe iby'intanga rugero,nta butegetsi butavuye ku MANA.Ese ntibaziko mur'ibi bihe bya nyuma ko bigiye kurushaho kuc bibi:1)kurwanira umwanya utaruwawe nyine niryo banga ry'abayobozi b'Afrika!umushumba ararwanira igisirikare kdi akakibona...
Kanda hano umusubize

Mitwaro - 15/06/2016 saa 20:40

Ibi ubundi iwacu tubyita kwishobora mubikorwa by'ubwiyahuzi tukakujyana kwirekana ibimnyetso ubushinjacyaha busaba ntuzagaruke.Babajyane mu ngando kuko u Burundi bwubahiriza amategeko amwe.
Kanda hano umusubize

kazungu - 15/06/2016 saa 15:51

ibi rero nibyo abazungu bashaka ngo ni democratie nokuvuga icyo ushaka!! barabashutse basha. umukuru w'igihugu akwiye kubahwa, wamwemera utamwemera, nubundi ntatorwa100%. ubwoburere buke muzabugumane iyo iwanyu.
Kanda hano umusubize

Nike - 15/06/2016 saa 18:08

Burya ni mwebwe muzi démocratie, iyo mwirirwa muraririmba mutukana, mutuka abakuru b'ibindi bihugu canke mwica abo mudashaka niyo démocratie ushaka kuvuga ga wewe wiyita kazungu? Za murakura ngaho amanyembwa.
Kanda hano umusubize

komeza - 15/06/2016 saa 14:07

Mbega abanyeshuri babi
Kanda hano umusubize

Nike - 15/06/2016 saa 18:04

Abanyeshure beza ni barya birirwa mu ma barabara batuka umukuru w'igihugu kibanyi ? Na nyina w'uyundi avyara umuhungu.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X