Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Igitero cy’ibyihebe i Munich mu Budage

Mu ijoro ryakeye mu gihugu cy’u Budage mu mujyi wa Munich habereye igitero bivugwa ko cyagabwe n’abayoboke b’umutwe wa Islamic State (IS). Iki gitero cyabereye ku nyubakwa irimo amaduka menshi mu mujyi wa Munich, mu Budage, kikaba cyahitanye abantu benshi.

Polisi iravuga ko bishoboka ko icyo gitero cyarimo umuntu urenze umwe ariko yirinda kwemeza umubare nyakuri w’abahitanywe nacyo.

Polisi yagose agace ka Moosach aho byabereye, ingendo muri uwo mujyi zahagatswe by’agateganyo.

Polisi yasabye abaturage kutagera aho byabereye.

Inzego zishinzwe umutekano mu Budage zari zisanzwe ziryamiye amajanja guhera ku wambere ubwo umugabo w’impunzi yagabye igitero ku bantu bari muri gari ya moshi mu mujyi wa Bavaria akoresheje ishoka n’icyuma.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nizeyimana - 23/07/2016 saa 17:52

Ndumva i Burayi naho ari aho kwitondera
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X