Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Igitero cy’Iterabwoba cyahitanye 15 I Mogadisho

Mu gihugu cya Somalia, abapolisi batangaje ko intambara yari kuri hoteli yari yafashwe n’abakora iterabwoba, yarangiye , nyamara ngo abantu 15 bahasize ubuzima.

Umutwe wa Al Qaida ukora ibitero by’iterabwoba watangaje ko ari wo wagabye icyo gitero, ukaba wavuze ko iyo hoteli ikunda kugenderamo abategetsi bo muri Leta ya Somalia.

Abapolisi bavuga ko abantu bari muri uwo mutwe w’iterabwoba, baturikije imodoka yari yatezwemwo igisasu iri imbere y’iyo Hoteli, Naso-Hablod, hanyuma abagizi ba nabi bitwaje intwaro bahita binjira muri iyo hoteli batangira kurasa, banagira benshi imbohe.

Abapolisi nabo bahise binjira muri iyo hoteli batangira kurasana n’abo bantu.
Umutegetsi ukorera Department ya Leta ya Amerika yatangaje ko Amerika yamaganye icyo gitero kandi ko yihanganishije imiryango y’abaguye muri icyo gitero hamwe n’abanyaSomalia bose.

Icyo gitero kibaye mu gihe Abaislamu bari mu kwezi kwa Ramadan. Abarwanyi bo muri uwo mutwe ukunze kugaba ibitero by’iterabwoba mu kwezi kwa Ramadan, cyane cyane mu gitondo cya kare, cyangwa ku mugoroba, igihe abantu baba bakoraniye mu masengesho.

pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

KABERA Thomas - 27/06/2016 saa 11:13

Ikibabaje nuko aba biyahuzi bavuga ngo bakorera imana yabo ALLAH.Cyokora si Abaslamu gusa.Abantu bavuga ko bakorera imana nyamara bakorera SATANI,usanga ali benshi cyane.Ejobundi Imirasire.com yanditse abavuga ko baririmbira imana,nyamara bakorera Satani,cyane cyane mu busambanyi. Mujya mubona abiyita abakozi b'imana,badatinya no kuvuga ko ali imana yabashyizeho. Araza akakubwira ko "imana yamweretse" ko ugiye gukira,ugiye kubona akazi keza,ugiye kubona Fiyanse,etc...Ngo reka ngusengere INYATSI,n'ibindi.Mu byukuri,aba ari imitwe bateka.Mu gifaransa babita Les Diseurs de bonne aventure (muli English babita Fortune Tellers).Ntabwo ariko Abigishwa ba YESU bakoraga.Birirwaga mu mihanda babwiriza.Hari na limwe mwali mwabona Pastor abwiriza mu mihanda?Aba yibereye muli Shuguri ze nk'abandi bose.Yabona ku cyumweru cyangwa ku wa 6 hageze,akaba aribwo ajya mu rusengero gutwara icyacumi,abanje kugusha neza abantu abacurangira.Waza utitwaje icyacumi bikaba ikibazo.Nyamara YESU yasabye uwitwa umukristu wese kujya mu nzira akabwiriza ku buntu nkuko we n'abigishwa be babigenzaga.Soma Yohana 14:12,Matayo 10:8.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X