Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ikigo cya NASA cyivuguruje ku iyangirika ry’akayunguruzo k’izuba

Ikigo cy’ubushakashatsi ku bumenyi bw’ikirere NASA cyamaze gutangaza ko akayunguruzo k’izuba kamaze kwisana . Aya makuru aje avuguruza ayo iki kigo cyari kimaze iminsi gitangaje ko akayunguruzo k’izuba kazongera kwisana mu 2070 mu gihe ibyangiza ikirere byaba byagabanutse.

Uku kwisanasana bushya ngo kwaba kwaratewe n’ubukonje bwinshi ndetse n’urumuri rwinshi biri muri Antaractica.

Radio BBC ivuga ko itsinda ry’abashakashatsi ryagaragaje ko agace k’akayunguruzo k’izuba kazwi nka Couche d’Ozone kari karatobotse kagaragaye gasa n’akatangiye kongera kwisana sana,ni ukuvuga ko muri rusange ahari haratobotse haragenda hegerana buhoro buhoro.

Ibi bikorwa byo kwisana by’aka kayunguruzo byavumbuwe n’abahanga mu bya siyansi mu mwaka ushize wa 2015 aho basanze umwobo wari waracitse kuri aka kayunguruzo waragabanutseho metero kare zisaga Miliyoni enye.

Ni mu mirongo miganda yo mu majyepfo cyangwa se muri Hemisphere Sud ku mugabane wa Antarctica aho ubu bushakashatsi bwakorewe dore ko abahanga mu bya Siyansi banavuga ko aha ari naho hari haragaragaje ibimenyetso byo gutoboka kw’aka kayunguruzo k’izuba,kuri ubu bivugwa ko ahari haratobotse hatangiye kwifunga cyangwa se gukira nkuko babivuga.

Bivugwa ko uyu mwobo wari waracitse kuri aka kayunguruzo k’izuba ungana n’igihugu cy’u Buhinde,ibi bivuze ko uyu mwobo wari waracitse kuri aka kayunguruzo ufite ubuso bungana na Kilometero kare Miliyoni sisaga eshatu n’igice.

Gusa ku rundi ruhande umunyamakuru wa Yahoo Elizabeth Newbern mu nkuru ye yakoze mu kwezi k’Ugushyingo 2015,we yavuze ko akayunguruzo k’izuba kari karacitse ku buso bungana na Amerika y’Amajyaruguru yose,ni ukuvuga ko aka kayunguruzo kacitse ku buso bungana na metero kare Miliyoni zigera kuri 25,ugendeye kuri iyi nkuru ya Elizabeth Newbern.

Bivugwa ko kwangirika kw’akayunguruzo k’izuba kwatewe cyane cyane n’ibikorwa bya muntu hakiyongeraho ndetse n’ibikorwa karemano bibera ku isi ndetse no mu isanzure muri rusange.

JPEG - 26.8 kb
Umwobo munini ugaragara hejuru ya Antarctica werekana iyangirika rya O3

Bimwe mu bikorwa bya muntu byagiye bitungwa agatoki ghiganjemo ibikorwa byo mu nganda cyane cyane bivugwa ko byazamuraga imyuka yanduye irimo chlorofluorocarbons (CFCs) ,Gaz carbonique(CO2) hakiyongeraho n’ibikorwa karemano nk’iruka ry’ibirunga n’ibindi.

Dr Ken Jucks umukozi w’ikigo cy’abanyamerika gishinzwe ubumenyi bwo mu isanzure cya NASA ,avuga ko hari amahirwe menshi yuko aka kayunguruzo k’izuba gashobora kongera guterana ndetse kakaba kaba neza nkuko kari kameze mbere y’impinduramatwara mu by’inganda(Revolution Industrielle) ngo mu gihe cyose za leta z’ibihugu zakomeza gushyira imbaraga muri gahunda yo kubungabunga ibidukikije.

Nyamara ariko nubwo aba batangaza ibi,inkuru y’ikinyamakuru Live Science yanditswe na Tia Ghose mu mwaka wa 2013 yari ifite umutwe ugira uti:“Ozone Hole Won’t Heal Until 2070, NASA Finds”.

Ibi byavugaga ko iri yangirika ry’akayunguruzo k’izuba ritazakira kugeza mu mwaka wa 2070,gusa igitangaje ni uko bwari ubushakashatsi bwa NASA kuri ubu nayo yemeza neza ko aka kayunguruzo katangiye kwisanasana,ingingo igaragaza kwivuguruza mu buvumbuzi bwa NASA.

Aka twita akayunguruzo k’izuba kazwi ku izina rya couche d’ozone kaba mu bicu bya Stratosphere ntago ari igifatika nkuko wumva akayunguruzo ahubwo kagizwe n’imyuka itatu ya Oxygen ni ukuvuga O3 nkuko abanyabutabire babyandika,ibi byumvikana neza ko aka kayunguruzo ari uruhurirane rw’imyuka ya Oxygene igenda ari itatu,bivuze ko iyo ihuye n’iyindi myuka cyangwa amabuye y’ubutabire yo mu isanzure bibyara ikinyabutabire kica.

Muri rusange ,mu gihe cyose iki twita akayunguruzo k’izuba(Couche d’Ozone) kakomeza kwangirika hateganijwe ingaruka nyinshi zaterwa n’imirasire iroze y’izuba(Rayons Ultraviolats du soleil),zimwe muri zo ni Cancer y’uruhu,uburwayi bw’amaso bushobora no guteza ubuhumyi abatuye isi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

eva - 11/07/2016 saa 11:20

Iyi nkuru ni nziza cyane kabisa
Kanda hano umusubize

NYAKAYIRU PEITER - 9/07/2016 saa 17:34

Kwangiza couche d'ozone,bibyara climate change (guhinduka kw'ibihe).Niyo mpamvu mubona IBIZA,imyuzure,typhoons,hurricanes,temperature,etc...byiyongera ku isi.Ibiri kubera ku isi,ntabwo byahozeho.Bikomeje,isi yacu yashira.Iyo ubihuje na atomic bombs ziyongera ku isi,nta kabuza bizatera ko abantu bashira ku isi.Ariko mumenye nta gushidikanya ko mu myaka mike,imana yacu Yehova,izica ahubwo abantu bose batuma ibi byise biba (abacura intwaro,abarwana,abangiza ikirere,etc...).Ndetse izatwika intwaro zose zo ku isi (Zaburi 46:9).Bible ivuga ko dutegereje isi nshya (2 Petero 3:13).
Kanda hano umusubize

Christian - 9/07/2016 saa 17:06

Félicitation Alpha wanditse inkuru neza ku buryo buri we yayisobanukirwa kandi n'ingirakamaro ko n'umuturage wo hasi abasha gusobanukirwa hatajemo ama therme ntazi urakoze .
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X