Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ikigo cya polisi cyatewe n’abiyahuzi abenshi bahasiga ubuzima

Ikigo cya polisi muri Kenya kiri mu gace ka Kapenguria gaherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba. Abapolisi benshi biravugwa ko biciwe muri iki gitero ariko leta ya Kenya yo iremera 5 gusa.

Abapolisi benshi bashobora kuba bishwe inyuma y’igitero cy’umuntu witwaje imbunda yakoreye mu kigo cya polisi cya Kapenguria.

Bivugwa ko uwo muntu wateye icyo kigo yashaka kubohoza mugenzi wari yafashwe aregwa ibikorwa by’ iterabwoba, nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru cya Daily Nation.
Icyo kinyamakuru gikomeza kivuga ko abapolisi batanu baba biciwe muri iki gitero.

JPEG - 171.6 kb
Intambara irarimbanyije hagati ya polisi n’abiyahuzi

Umuyobozi w’iki kigo cya polisi Vitalis Ochido bivugwa ko yakomeretse.
Kugeza mu masaha y’agasusuruko ko kuri uyu wa kane ukurasana ku mpande zombi kwari kugikorwa.

Ikinyamakukuru cya Capital FM cyavuze ko umukuru w’igipolisi Joseph Boinnet yakibwiye ko abandi bapolisi benshi boherejwe muri ako karere kugira ngo batere ingabo mu bitugu bagenzi babo.

"Uwari wafashwe aregwa iterabwoba, na we yafashe imbunda ahita atangira kurasana na polisi," uko ni ko Boinnet yavuze. "

Joseph Boinnet yakomeje avuga ko ibyo birindiro bya polisi ubu bikikijwe n’abapolisi benshi bari guhangana n’aba baterabwoba kugira ngo basubize inyuma umwanzi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X